Nyuma ya Jenoside, yatekereje uko abana badafite ubushobozi baba igisubizo aho kuba ikibazo
Emmanuel Sitaki Kayinamura watangije umuryango ERM (Equipping, Restoring and Multiplying) avuga ko we n’abo bafatanya biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda, by’umwihariko bibanda ku rubyiruko kugira ngo barufashe na rwo kwibeshaho ndetse na rwo rugire uruhare mu guteza imbere Igihugu.
Emmanuel Sitaki Kayinamura avuga ko nk’Umunyarwanda wabaga mu mahanga (Diaspora) yagize igitekerezo cyo kugira ibikorwa by’iterambere yakorera mu Rwanda abinyujije muri uwo muryango wa ERM Rwanda ufite intego zerekeranye no gufasha u Rwanda mu kubaka ubushobozi (Equipping), gusana (Restoring) no kwagura ibikorwa (Multiplying) nk’uko bigaragara mu magambo agize izina ry’uwo muryango.

Ni umuryango yatangije mu 1996 nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nyuma yo kubona ko hari benshi mu Banyarwanda cyane cyane imfubyi n’abapfakazi bari bakeneye ubufasha.
Ni byo Kayinamura asobanura, ati “Mu mateka twaciyemo nk’Abanyarwanda, hari byinshi umuntu yize n’ibyo yabonye, bituma hari icyo yakora, yaba ari mu Rwanda cyangwa se ari hanze y’u Rwanda. Nagize amahirwe yo kuba ndi hanze ariko ngeze mu Rwanda, nsanga hari ibikenewe bigomba gukorwa cyane cyane ibijyanye n’urubyiruko. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, hari abana basigaye iheruheru badafite ababyeyi ngo babajyane ku ishuri, cyangwa se badafite aho bakura ubushobozi bwo kujya kwiga nk’abandi. Ni uko nguko ERM Rwanda yatangiye mu 1996 ubwo twari tuvuye mu bihe by’icuraburindi nk’Abanyarwanda, nanjye rero ndavuga nti hari icyo nakora.”
“Twararebye tuti bariya bana b’abakene batishoboye, bagira ubumenyi gute kugira ngo bubake uru Rwanda? Aho kugira ngo babe ikibazo ku Rwanda ahubwo babe igisubizo. Ni aho ngaho twahereye, dutangira iri shuri ry’imyuga muri 2008. Twatangiye dufasha abana b’imfubyi n’abapfakazi, hanyuma ngiye mu mahanga nkomeza gushakisha abantu twafatanya kugira ngo twubake urubyiruko, turuhe ibyo rukeneye kugira ngo na rwo rwubake u Rwanda.”
Kayinamura avuga ko kuri ubu mu byo bishimira bamaze kugeraho birimo kubona abana bari bato batangiriyeho gufasha, nk’abari bafite imyaka itanu, bararangije za kaminuza, ubu barabaye abagabo batunze ingo zabo, bakora kandi bifashije. Ngo hari n’abari mu buyobozi bw’icyo kigo, kandi baratangiye kubafasha ari abana bato.
Mu gutangiza ishuri ry’imyuga ryitwa ERM-Hope Vocational training Center muri 2008, ngo bashakaga guha ubumenyi abenshi muri ba bana batagize ubushobozi bwo kujya kwiga mu mashuri asanzwe, kugira ngo babahe ubumenyi ngiro bwabafasha bo ubwabo gushaka imibereho yabo ya buri munsi.

Emmanuel Sitaki Kayinamura uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko akaba afite ibikorwa akorera mu Rwanda byo kuruteza imbere, ashima ko hari ibimaze gukorwa mu iterambere ry’u Rwanda ariko agasanga hari ibindi byinshi byagakozwe kugira ngo u Rwanda rurusheho gutera imbere. Kayinamura amara impungenge abandi bari muri Diaspora batekereza uko batanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda, ariko bakibaza uko babikora kandi batahaba.
Ati “Kuba waragiriwe amahirwe yo kuba hariya hanze, ukaba ufite ubumenyi n’ubushobozi, ni byiza ko tuza kugira ngo dutange uwo musanzu wo kubaka uru Rwanda rwacu. Numva ari byiza ko hashyirwamo izindi mbaraga kugira ngo abari hanze muri Diaspora baze bagire ibikorwa bifatika bikorwa hano mu Rwanda. Abavandimwe bari muri Diaspora batinyuke tuzane ibuye ryacu natwe twubake uru Rwanda cyane cyane tureba urubyiruko kuko ni rwo Rwanda rw’ejo.”
Abanyeshuri n’ababyeyi bashima abagize igitekerezo cyo kubazanira iri shuri
Ndacyayisenga Vincent ukomoka mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Mukarange, Akagari ka Rugerero, ni umwe mu barangije muri ERM-Hope Vocational training Center, aho yigaga ibijyanye no gutunganya imisatsi n’ubwiza (Hairdressing), akaba yarabyize mu gihe cy’amezi atandatu.
Aganira na Kigali Today, Ndacyayisenga yagize ati “Nari iwacu mu cyaro, umuntu angira inama yo kwiga ibintu bijyanye no gutunganya imisatsi, ambwira ko ari ibintu bigezweho cyane cyane mu mijyi. Ni yo mpamvu nahisemo kuza kwiga uyu mwuga. Nk’abantu batashoboye gukomeza andi mashuri, iri shuri ryaradufashije cyane kuko ibintu bijyanye n’imyuga ntiwabikora utarabyize. Twarigezemo baradutoza, baduha ubumenyi ari na bwo burimo kudufasha mu buzima bwacu. Nyuma y’uko ndangije kwimenyereza umwuga (stage) nahise mbona akazi. Ntekereza ko mu bihe biri imbere nanjye nzashinga salon yanjye kuko ni ibintu birimo amafaranga.”
Umubyeyi witwa Rwibanira Paulin utuye mu Murenge wa Masaka, Akagari ka Ayabaraya, we yagize ati “Iri shuri ryatugejeje kuri byinshi, kuko abana bacu bahize bagiye babasha kubaho bakikorera bakiteza imbere muri byinshi. Kuba ari Umunyarwanda wabaga mu mahanga warishinze biradushimisha cyane kuko rifasha abana bacu. Hari igihe usanga nk’urugero abiga kudoda, abiga gusudira, guteka, kubaka,… usanga biga umwaka umwe gusa bamara kurangiza bagatangira kwiteza imbere, kandi ukabona bageze kuri byinshi biturutse kuri iri shuri. Ahubwo twifuza ko iri shuri bariha n’andi mashami ku buryo abana bajya bahiga n’andi masomo asanzwe bakahavana dipolome.”
Yongeyeho ati “Kuba uyu munyarwanda yararishinze biratunezeza kandi ubona ko hari icyo ryamariye u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange. Mu kwishyura baratworohereza cyane. Iyo amafaranga utayaboneye rimwe, wishyura mu byiciro gake gake bikagenda neza.”

Undi mubyeyi witwa Appoline Mukeshimana utuye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Kagari ka Gako ari na ho iryo shuri riherereye, yagize ati “Iri shuri njyewe ntabwo rimfashije ubungubu gusa. Mu mwaka wa 2022 umwana wanjye w’umuhungu yize hano ibijyanye n’ubwubatsi. Arangije abantu baramukunze bakajya bamuha akazi kubera ko yakoraga akazi ke neza nk’umuntu wabyize kandi akanoza akazi neza. Muri 2024 yahise ajya kwiga ashaka perimi, ubu afite A na B. Iri shuri rero riradufasha kuko no ku ishami ryaryo rya Muyumbu mfiteyo umwana wanjye wa gatatu warangijeyo. Hano hari undi mwana wanjye w’imfura uharangirije ibijyanye no kudoda, ndetse yahise abona akazi, urumva ko mfite abana batatu bize muri iri shuri.”
Yongeyeho ati “Kuba ari Umunyarwanda wagiye mu mahanga ariko agatekereza ko hari abandi Banyarwanda yasize mu Gihugu kandi bagomba gufashwa n’iri shuri bakiteza imbere bo n’abana babo bakabasha kugira ibyo babasha kugeraho babikesha uwo muntu, ni ibintu byiza cyane. Turamushimira, kandi Imana ijye imuha amahoro n’umugisha.”
Ishuri ry’imyuga ERM-Hope Vocational training Center, ryigisha amasomo y’uburyo butandatu ari yo kudoda, guteka, gutunganya imisatsi n’ubwiza, kubaka, gusudira, n’ubukanishi bw’ibinyabiziga, bakagira amasomo atangwa mu gihe cy’amezi atatu, amezi atandatu n’umwaka.
Kuva muri 2008 abarenga ibihumbi bitanu bamaze kunyura muri iryo shuri ry’imyuga.












Ohereza igitekerezo
|