Uyu muntu umwe mushya abonetse kuri uyu wa Kane nyuma y’uko mbere yaho ku wa Gatatu nabwo hari habonetse undi basanzemo Marburg, akaba ari umuganga wavuraga abarwaye icyo cyorezo guhera igihe cyabonekeye mu Rwanda.
Abarimo kuvurwa Marburg ni batatu, abo icyo cyorezo kimaze kugaragaraho mu Rwanda ni 64, muri bo 15 bakaba barapfuye, abakize ni 46.
Abamaze gukingirwa ni 1,302 harimo 18 bakingiwe kuri uyu wa Kane.

Ohereza igitekerezo
|