Nyagatare: Basobanuriwe akamaro ka kawa, biyemeza kongera ubuso ihinzeho
Abahinzi ba kawa mu Karere ka Nyagatare bavuga ko bamaze kumenya neza akamaro ka kawa, kuko mu gihe abandi bahinzi imyaka iba ishize mu nzu bategereje ko iyahinzwe yera, bo ngo baba bejeje batangiye kugurisha umusaruro wabo.
Mu rwego rwo kongera ubuso ihinzeho, muri iki gihembwe cy’ihinga hazaterwa kawa ku buso bwa hegitari 700 mu gihe yari isanzwe ihingwa ku buso bwa hegitari 1,728. Ni mu gihe kandi mu myaka itanu ishize kawa yahingwaga ku buso bwa hegitari 87 gusa.
Mu Murenge wa Kiyombe hamaze gutangwa ibiti by’ingemwe za kawa 250,000, muri Matimba hatangwa 300,000, Rwempasha 170,000 naho muri Tabagwe hatangwa ingemwe 150,000.
Nyirangaruye Claudine usanzwe uhinga kawa ariko nanone wiyemeje kongera ubuso ayihingaho, avuga ko kawa yamugiriye akamaro kuko nibura asarura toni 10 z’ibitumbwe.

Avuga ko yamukijije inzara kuko mu gihe abandi baba bamaze umusaruro mu nzu bategereje ko undi wera abahinzi ba kawa bo aribwo baba barimo kugurisha umusaruro wabo ku buryo nta kibazo cy’inzara bashobora guhura na cyo.
Ati “Nsanganywe ibiti birenga 7,000 ariko ubu nafashe ibindi kugira ngo nongere umubare bityo n’umusaruro nabonaga wiyongere. Ubundi ino aha inzara iza mu kwezi kwa kane ariko twebwe nta nzara itugeraho kuko tuba dusarura, dufata amafaranga y’umusaruro wa kawa.”
Habakurama Diogène wo mu Murenge wa Kiyombe avuga ko mbere yo guhinga kawa bari bafite imibereho mibi kuko indi myaka bahingaga hari igihe yarumbaga cyangwa yakwera igahita ishyirwa ku isoko bashaka amafaranga, bigatera inzara mu rugo.
Kuri ubu ariko ngo bahinga ibindi bihingwa byo kurya mu rugo, amafaranga yo gukemura ibindi bibazo akava ku musaruro wa kawa.
Ku giti cye ngo kuva yatangira guhinga kawa, imibereho y’urugo rwe yarahindutse kuko abasha kwishyurira abana ishuri ndetse akaba anafite uwo agiye kwishyurira kaminuza.
Agira ati “Aho ntangiriye guhinga kawa ibintu byagiye bihinduka mu buryo bugaragara ndetse n’abana bariga hari abiga imyuga, uwiga amashuri yisumbuye n’uwiga abanza ndetse mukuru wabo akaba asoje ayisumbuye akaba yitegura kujya muri kaminuza kandi na we azishyurirwa na kawa.”
Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyagatare wateye ibiti bya kawa mu gihembwe cy’ihinga gishize avuga ko yabishishikarijwe akabikora, akaba yizeye ko bizamuzanira inyungu mu bihe biri imbere.

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe ibihingwa ngengabukungu, Nezerwa Issa, avuga ko kuba bitaye ku kongera ubuso buhingwaho kawa ari uko babonye ihera cyane kandi yihanganira izuba rikunze kurangwa muri aka Karere.
Yagize ati “Kawa muri Nyagatare irahera cyane, ni yo mpamvu tuyishyiramo imbaraga, gusa hari n’ibindi bihingwa ngengabukungu turimo gushishikariza abahinzi kubihinga ku bwinshi nk’imiteja, urusenda na avoka.”
Mu Karere ka Nyagatare, ubu hari inganda eshatu zitunganya umusaruro wa kawa ziherereye mu Mirenge ya Kiyombe, Mukama na Gatunda, zakira umusaruro wa toni 1,200 ku mwaka.
Ohereza igitekerezo
|