Israel yagabye igitero cyahitanye abasirikare batatu ba Lebanon

Kuri uyu wa Kane, igitero cya Israel, cyahitanye abasirikare batatu ba Lebanon mu Majyepfo y’iki gihugu.

Israel yagabye igitero cyahitanye abasirikare batatu ba Lebanon
Israel yagabye igitero cyahitanye abasirikare batatu ba Lebanon

Iki gitero kibaye mu gihe u Bufaransa bwakiriye inama yo kwegeranya inkunga ku ngabo za Leta ya Lebanon, ifatwa nk’ikintu gikenewe cyane mu buryo ubwo ari bwo bwose bwo gushakira umuti intambara iri hagati ya Israel n’umutwe wa Hezbollah, binyuze muri dipolomasi.

Amakuru aturuka mu nzego zishinzwe umutekano, avuga ko abasirikare ba Lebanon bishwe mu rukerera ubwo barimo bahungisha abantu bakomeretse mu nkengero z’agace ka Yater mu majyepfo y’Igihugu.

Mu minsi ishize, igisirikare cya Israel cyatangaje ko kitarwanya Ingabo za Lebanon, gusa nyuma y’icyo gitero nta bindi byigeze bitangazwa.

Aka gace ni kamwe mu Turere two ku mupaka, twazahajwe na Israel, mu bitero imazemo ukwezi byo kwihimura ku mutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Irani mu bushyamirane bwaturutse ku ntambara yo mu Ntara ya Gaza.

Mu gihe abantu barenga 2.500 biciwe muri Lebanon n’abarenga miliyoni bakuwe mu byabo, inama y’i Paris igamije gukusanya imfashanyo y’ubutabazi no gushyigikira Ingabo z’iki gihugu.

Minisitiri w’Intebe w’agateganyo wa Lebanon, Najib Mikati, yatangaje ko Igihugu cye gishobora kohereza abasirikare 8.000 mu rwego rwo guhagarika imirwano, ariko agasaba amahanga inkunga y’amafaranga n’imyitozo ya gisirikare.

Umutwe wa Hezbollah wavuze ko abarwanyi bawo, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, basakiranye n’ingabo za Israel ku mupaka wa Lebanon mu Mujyi wa Aita Al-Shaab.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka