#CHAN2024: Umutoza w’Amavubi yihanangirije abasuzugura Djibouti
Mu gihe Amavubi yitegura gukina umukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN 2024 kuri iki Cyumweru,umutoza wa yo Frank Spittler yihanangirije abayisuzugura bavuga ko uzaba ari umukino woroshye kuko bazakina n’ikipe ikomeye.
Ibi uyu mutoza yabitangaje ku wa 24 Ukwakira 2024 aho yavuze ko abavuga ko Djibouti izanyagirwa bitanu mbere na mbere batari kuyubaha kandi ko ari ikipe ikomeye imenyeranye.
Ati"Numvise mwebwe cyangwa bamwe muri bagenzi banyu(Abanyamakuru),bavuga ku kubatsinda(Djibouti ) 5-0 cyangwa ibintu nk’ibyo,mbere na mbere ibi ni ukutubaha ,icya kabiri ntacyo bivuze.Ni ikipe ikomeye kubera impamvu zimwe na zimwe ,ntabwo bafite abakinnyi benshi bari gukina Hanze ,ibi bivuze ko iyi ari ikipe imwe iri gukina muri iyo mikino yose yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika n’Igikombe cy’Isi."
Frank Spittler avuga ko ko uretse kuba ari ikipe imwe ikinana imikino myinshi, Djibouti yanagize umusaruro mwiza mu mikino yakinnye n’amakipe afite abakinnyi baturuka hanze y’ibihugu byabo bakinnye kuko abakinnyi baziranye uburyo bakinana.
Ati"Ikindi kandi banagize umusaruro mwiza bakina n’amakipe amwe akomeye afite abakinnyi bakina hanze,iyi kipe izi uko bakinana kandi nk’uko nabivuze bagize umusaruro mwiza ku makipe afite abakinnyi benshi bava hanze,rero ntabwo nzi umuntu uri kuzana ibitekerezo by’uko aka ari akazi koroshye kuri twe ubu,nukuri ntabwo aribyo."
Muhadjili ndamukunda nkanamwubaha ariko ntabwo bikorerwa ibyo.....
Mu gihe abenshi bakomeje kwibaza impamvu umutoza Frank Spittler adahamaragara umukinnyi Hakizimana Muhadjili kugeza no ku ikipe y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu atajemo,uyu mutoza yavuze ko amukunda kandi amwubaha gusa ataricyo byakorerwa gusa.
Ati"Bavandimwe,buri wese ,buri kintu kigira igije cyacyo,nanjye mfite igihe cyanjye. Kuri ubu ndatekereza ko uko ibintu bimeze ndi kureba kur aba bakinnyi nahamagaye,ntabwo nzi ibyo mureba iyo muri kureba imikino ,rero kuri njyewe icyemezo si icyo kurwanya Muhadjili,ahubwo nicyo guhamagara abandi bakinnyi kandi nk’uko nabivuze ibi ntabwo ari ukurwanya Muhadjili.Ndamwubaha,ndamukunda ariko ntabwo bikorerwa kumwubaha cyangwa kumukunda,ahubwo ni ugushyira ikipe hamwe aho ntekereza ko turi gukora ibyiza byacu ngo dutsinze imikino yacu."
Undi mukinnyi watunguranye adahamaragarwa muri iyi kipe yitegura Djibouti ni rutahizamu wa Police FC Mugisha Didier aho umutoza yavuze ko ari impamvu z’uko mu ikipe ye adakinishwa ku mwanya amwifuzaho bityo ntaho bihuriye n’imyitwarire nk’uko byavuzwe.
Ati"Oya,ntabwo ari iby’imyitwarire,ubu Didier mu ikipe ye ntabwo ari gukina ku mwanya aho nshaka umuntu,ari gukina ku ruhande kandi nshimishijwe n’abakinnyi mpafite niyo mpamvu y’icyemezo ,ntabwo ari ukubera imyitwarire cyangwa ibintu nk’ibyo."
Amavubi arakina na Djibouti umukino ubanza kuri iki Cyumweru kuri Stade saa cyenda z’igicamunsi kuri Stade Amahoro mu gihe umukino wo kwishyura n’ubundi uzakinirwa kuri iyi stade ku wa 31 Ukwakira 2024.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|