Haiti: Abasaga ibihumbi 10 bahunze umutekano muke uterwa n’udutsiko tw’amabandi

Muri Haiti, abantu basaga ibihumbi 10 bavuye mu byabo barahunga mu cyumweru gishize kubera umutekano muke baterwa n’udutsiko tw’amabandi yitwaza intwaro dukorera hirya no hino mu Murwa mukuru Port-au-Prince.

Abanya-Haiti basaga 10000 bavuye mu byabo mu cyumweru kimwe gusa kubera umutekano muke
Abanya-Haiti basaga 10000 bavuye mu byabo mu cyumweru kimwe gusa kubera umutekano muke

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku bimikira (UN Migration agency), ritangaza ko abo bahunze bose ngo bahungiye mu bindi bice, ariko imbere mu gihugu cya Haiti.

Mu ntangiriro za Nzeri 2024, UN yari yatangaje ko abasaga ibihumbi 700, bamaze kuba impunzi imbere mu gihugu cya Haiti.

Impamvu y’ubwo bwiyongere bw’abaturage bahunga, ni ukubera ibibazo by’umutekano muke uterwa n’udutsiko tw’amabandi yitwaza intwaro twishyize hamwe dukora ihuriro (alliance) rizwi nka Viv Ansanm.

Ikindi kibazo gikomeye gitera ubwo buhunzi, ni inzara iterwa n’izo mvururu yibasira umubare munini w’abaturage, kuko ayo mabandi agenda agafatira imirima y’abahinzi, agafunga imihanda yose ubwikorezi bugahagarara, ndetse ayo mabandi agahatira abaturage guhunga nk’uko UN yakomeje ibisobanura.

Mu ntangiriro, utwo dutsiko tw’amabandi twibasiraga Polisi y’Igihugu, amatsinda y’ubwirinzi yashyizweho agizwe n’abasivili, ibikorwaremezo bya Leta, ariko ubu noneho ayo mabandi yibasira cyane cyane ibinyabiziga by’abanyamahanga.

Ambasade y’Amerika muri Haiti, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko bibiri mu binyabiziga byayo ikoresha aho muri icyo gihugu, byarashweho n’ayo mabandi ku wa mbere tariki 21 Ukwakira 2024.

Kimwe muri ibyo binyabiziga bya Ambasade y’Amerika ngo cyarashwe amasasu menshi, ariko ku bw’amahirwe mu bari barimo ngo ntawapfuye nta n’uwakomeretse.

Indege ya kajugujugu ya UN yarimo abantu 18 nayo ngo yarashweho amasasu menshi ku wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024, ariko nta muntu wayikomerekeyemo nk’uko byatangajwe na Miami Herald, nubwo abahagarariye UN muri Haiti batigeze babitangazaho amakuru menshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka