Bugesera FC iboneye intsinzi ya mbere ikuye kuri Kiyovu Sports ibaye iya nyuma muri shampiyona (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Bugesera FC yabonye intsinzi ya mbere muri shampiyona kuri Kigali Pelé Stadium, ubwo yahatsindiraga Kiyovu Sports 2-1 yujuje imino itanu itabona intsinzi, bihita binayishyira ku mwanya wa nyma ku rutonde rw’agateganyo.

Kiyovu Sports ubuzima bukomeje kwanga
Kiyovu Sports ubuzima bukomeje kwanga

Bugesera FC yabigezeho mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona, aho ibifashijwemo na Tuyihimbaze Gilbert wayitsindiye igitego ku munota wa 40 w’umukino, byatumye isoza igice cya mbere iyoboye umukino n’igitego 1-0 bwa Kiyovu Sports.

Iyi kipe yasoje igice cya mbere isimbuje Mucyo Didier na Nyarugabo Moise, basimbuwe na Tuyihimbaze Gilbert na Ruhinda Farouk, gusa ku munota wa 85 batsinzwe igitego cyo kwishyura kuri penaliti yatewe na Nizeyimana Djuma.

Bugesera FC yacyuye amanota atatu ya mbere ibonye muri shampiyona
Bugesera FC yacyuye amanota atatu ya mbere ibonye muri shampiyona

Mu bihe bitandukanye umunyezamu Mfashingabo Didier, yagiye afasha Bugesera FC gukuramo imipira itandukanye nyuma yo kujya mu kibuga asimbuye Arakaza Marc Arthur, wagonganye n’umukinnyi wa Kiyovu Sports akagira ikibazo ku mutwe.

Nyuma yo kwishyura Kiyovu Sports yakinnye neza iminota mike yari isigaye y’umukino, ubona ko yanabona igitego cya kabiri ariko ku munota wa 90, byose byahindutse ubwo yatsindwaga igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ruhinda Farouk, warebye uko umunyezamu Nzeyirwanda Djihand ahagaze maze ashyira umupira mu nguni hejuru, Bugesera FC irangiza umukino itsinze ibitego 2-1.

Kiyovu Sports yujuje umukino wa gatanu wikurikiranya idatsinda
Kiyovu Sports yujuje umukino wa gatanu wikurikiranya idatsinda

Aya manota atatu yatumye Bugesera FC igira amanota atandatu mu mikino itandatu imaze gukina, ukaba umukino wa mbere itsinze kuko yari imaze gutsindwa ibiri inganya itatu mu gihe Kiyovu Sports, yo yujuje umukino wa gatanu wikurikiranya idatsinda dore ko iheruka intsinzi tariki 21 Kanama 2024, ubwo yatsindaga AS Kigali 2-1. Bivuze ko mu mikino itandatu imaze gukina ifite amanota atatu ku mwanya wa nyuma wa 16.

Mu yindi mikino yabaye, Vision FC yanyagiriye kuri Kigali Pelé Stadium Marine FC, ibitego 4-0, Gasogi United itsindira Rutsiro FC 1-0 i Rubavu, mu gihe Muhazi United i Ngoma yahanganyirije na Mukura VS 0-0.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka