Nubwo hakiragaragara imibare myinshi y’abandura icyorezo cya Covid-19 muri Afurika y’Epfo, abaturage bongeye kwemererwa kugura inzoga n’itabi, bakabijyana kubinywera mu ngo zabo.
Mu Bwongereza, umugabo yabeshye ko arwaye kanseri, atangira no gufata imiti itari ngombwa mu rwego rwo kubuza umukunzi we gutandukana na we.
Inteko Ishinga Amategeko ya Misiri yemeje itegeko rishya rirengera umwirondoro w’abagore bashyira ahagaragara ubuhamya bwabo ku ihohotera rishingiye ku gitsina bakorerwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwamenyesheje abacuruzi n’abakora ibikorwa by’ubwikorezi (abakarani) mu isoko rya City Market ndetse n’ary’ahazwi nko Kwa Mutangana, ndetse n’ibice by’ubucuruzi bihegereye, ko basabwa kuguma mu rugo uhereye igihe itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryasohokeye, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa (…)
Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 kanama 2020, isoko rya Nyarugenge rizwi nka ’Kigali City Market’ ndetse n’iry’ahitwa ’Kwa Mutangana’, yombi aherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali yafunzwe by’agateganyo.
Polisi y’u Rwanda ikorera ku mupaka munini uhuza Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo na Gisenyi mu Rwanda, yatahuye uburyo bwihariye bukoreshwa n’abinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bitasoze.
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) tariki ya 15 Kanama 2020 ryafashe uwitwa Musabyimana Azerah w’imyaka 38 y’amavuko.
Aborozi b’inkoko basanzwe bagaburira amatungo yabo ibiryo by’uruganda ‘Tunga Feeds’, baratangaza ko hari ubwo babura ibiryo by’amatungo kuri urwo ruganda, bikabagiraho ingaruka mu bworozi bwabo.
Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Cyivugiza mu Mudugudu wa Mpano ahitwa Ku Ryanyuma mu rugo rw’uwitwa Simbiz François, habonetse ibyobo byajugunywemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside. Nk’uko bisobanurwa na Rugwiro Paulin, Komiseri muri Ibuka ushinzwe imibereho myiza y’abacitse ku icumu rya (…)
Umunya-Ghana Michael Sarpong kugeza ubu udafite ikipe, yakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’umukunzi we bivugwa ko bari hafi kurushinga
Bamwe mu bana bo hirya no hino mu gihugu, bavuga ko icyorezo cya Covid-19 cyibasiye isi n’u Rwanda, cyakomye mu nkokora imihigo yabo, bamwe muri bo bikaba byaratangiye kubagiraho ingaruka zigaragara n’izitaragaragara.
Hari ibyo abahanga bita ‘faux pas’ cyangwa se amakosa mu myambarire, bituma umuntu iyo yambaye ataberwa cyangwa bidasa neza.
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu Karere ka Nyagatare, buvuga ko ibyatsi by’umuceri byabonye isoko byongera inyungu ku bahinzi ndetse no ku borozi.
Abacuruzi barimo gusohoka mu masoko yo Mujyi wa Kigali kubera icyorezo Covid-19, baravuga ko ibicuruzwa byabo aho kugira ngo byangirike barimo kubigurisha ayo babonye yose.
Umutoza mushya wa Kiyovu Sports Karekezi Olivier, yatangaje ko yagiranye ibiganiro na rutahizamu Michael Sarpong ngo abe yakwerekeza muri Kiyovu Sports
Umuzamu wa APR FC, Ntwali Fiacre uri mu bazamu bahabwa amahirwe na benshi yo kwigaragaza mu bihe biri imbere, yatijwe Ikipe ya Marines FC isanzwe ifitanye umubano wo guhana abakinnyi na APR FC, kugira ngo abone umwanya uhagije wo gukina.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije atangaza ko bagiye kujya baha urubuga abakize Covid-19 kugira ngo batange ubuhamya ku bubi bwayo bityo bafashe abantu kuyirinda.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kanama 2020 ari Umunsi w’Ikiruhuko, kubera ko Umunsi w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya wahuriranye n’impera z’icyumweru (wabaye ku wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020).
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko isoko rizwi nko kwa Mutangana n’inyubako ikoreramo isoko rya Nyarugenge rizwi nka Kigali City Market n’amaduka ari mu nkengero zayo bifunzwe mu gihe cy’iminsi irindwi guhera kuri uyu wa mbere tariki 17 Kanama 2020.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 16 Kanama 2020 mu Rwanda abantu 17 bakize icyorezo cya COVID-19, mu gihe habonetse abarwayi bashya 101.
Mu gihe ibisubizo bya DNA byamaze kugaragaza ko Padiri Dukuzumuremyi Jean Léonard atari we se w’umwana nk’uko yabishinjwaga, Kigali Today yegereye abarebwa n’icyo kibazo bombi mu rwego rwo kumenya uko bakiriye ibisubizo bya DNA.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko uduce twose twari muri Guma mu Rugo muri Kigali, Nyamasheke na Nyamagabe twayivuyemo uretse Umudugudu umwe wo muri Nyamagabe ubarizwamo inkambi ya Kigeme.
Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) iravuga ko abanduye Covid-19 ku matariki 14-15 Kanama 2020 banganaga na 152, benshi muri bo bakaba ari abanduriye mu masoko yo mu mujyi wa Kigali ya City Market(Nyarugenge) n’ahitwa kwa Mutangana(Nyabugogo).
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Iburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco, arasaba abikorera gufasha inzego za Leta guhashya icyorezo cya COVID-19 bubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije kuyirinda no kuyirinda abandi.
Umwana wo muri Kenya i Mombasa witwa Sheilah Sheldone ufite imyaka 11 y’amavuko yatangaje abantu benshi biturutse cyane cyane ku mpano n’ubuhanga afite mu gushushanya.
Nyuma y’uko muri 2016 na 2017 abahinzi bari bahawe imbuto y’ibijumba bikungahaye kuri Vitamini A ntibayikunde kuko yeraga ibijumba bitabaryohera, iyo bahawe muri 2019 na 2020 yo ngo yera ibijumba biryoshye ku buryo abana basigaye babyita Karoti.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens arasaba abagore n’abakobwa kutishora mu mibonano mpuzabitsina bitwaje ko hari itegeko ribemerera gukuramo inda.
Resitora iherereye mu Mujyi wa Shangsha mu Bushinwa yasabye imbabazi abakiriya bayo yabanzaga gupima ibiro kugira ngo ibone kubaha ibiryo bituma badakomeza kugira ibiro byinshi.
Umunya-Argentine Pablo Morchón w’imyaka 42, yageze I Kigali tariki 14/08/2020 aje kungiriza Mohammed Adil, akaba asimbuye Nabyl Bekraoui uheruka gutandukana n’iyi kipe
Filime yiswe World’s Most Wanted, ni uruhererekane rw’ibarankuru ku bantu batanu bashakishijwe kurusha abandi ku isi, bitewe n’ibikorwa by’ubwicanyi no guhohotera ikiremwamuntu, bateguraga bagashyira mu bikorwa mu bihugu byabo. Agace ka kabiri k’iyo filime, kagaruka kuri Kabuga Félicien, ukurikiranyweho gutegura no gushyira (…)
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko murumuna we witwa Robert Trump w’imyaka 71 y’amavuko yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020 ari mu bitaro i New York.
Ikinyamakuru Forbes Magazine cyandika ibyerekeranye n’ubukungu cyashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 10 ba filime bahembwe menshi muri 2020, kigendeye ku rubuga rwerekana filimwe rwa Netflix.
Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye tariki ya 14 Kanama 2020 yafashe uwitwa Ntampaka Ezechiel w’imyaka 38 na mukuru we Mbanda barimo guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020 mu Rwanda abantu 27 bakize icyorezo cya COVID-19, mu gihe habonetse abarwayi bashya 59.
Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga watowe na benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda muri 2019, yambitswe impeta n’umusore bitegura kurushinga (fiancaille), bica amarenga ko aba bombi bashobora kuba bagiye kurushinga mu minsi ya vuba.
Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Cyivugiza mu Mudugudu wa Mpano ahitwa Ku Ryanyuma habonetse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) tariki ya 13 Kanama 2020 ryakoze igikorwa cyo kurwanya no gufata abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu Mujyi wa Kigali. Muri icyo gikorwa Polisi yafashe itsinda ry’abakwirakwizaga urumogi, bafatanwa udupfunyika ibihumbi cumi na bitatu n’udupfunyika magana abiri (13,200) (…)
Byari bimenyerewe ko ku itariki 15 Kanama i Kibeho hateranira abantu babarirwa mu bihumbi 40, ariko kuri uyu wa 15 Kanama 2020 hateraniye abatagera kuri 400.
Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzō Abe, yatangaje ko nta ruhare igihugu cye kizongera kugira mu gushoza intambara.
Umuvuduko imbuga nkoranyambaga ziriho ku isi hose ukomeje gutuma hari ababatwa na zo aho nibura buri muntu ku isi ufite telefoni igezweho izwi nka smart phone amara nibura amasaha abiri ari ku mbuga nkoranyambaga.
Imibare itangwa n’ikigo gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) igaragaza ko umusaruro w’ibyoherezwa hanze wagabanutse uretse icyayi cyashoboye kuzamuka. Ibi byagize ingaruka ku mafaranga u Rwanda rwagombaga kwinjiza muri 2019/2020 angana na Miliyoni 593 z’Amadolari ya Amerika.
Mu gitondo cyo ku wa 14 Kanama 2020, Espérance Mukankindi w’i Karaba, mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Cyanika, yasanzwe aryamye imbere y’umuryango w’inzu ye, mu muvu w’amaraso, yapfuye.
Abarangije muri Kaminuza ya Cavendish yo muri Uganda bari basanzwe bemewe n’Inama nkuru ishinzwe uburezi mu Rwanda (HEC), bahawe iminsi itanu ngo babe babonye icyemezo gitangwa na HEC cy’uko barangije muri iyo kaminuza, bitaba ibyo bagahagarikwa mu kazi.
Mu mukino ikipe ya Bayern yaraye inyagiyemo FC Barcelona ibitego 8-2, wabaye umukino wanditswemo andi mateka muri Champions League
Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) ivuga ko kutagabanuka kw’icyorezo Covid-19 ari byo bituma hataramenyekana igihe amashuri n’ibindi bihuza abantu benshi bizasubukurirwa.
Urukweto Michael Jordan yakinnye yambaye rwaguzwe muri cyamunara Amadolari ya Amerika ibihumbi 615 nk’uko bitangazwa n’uwarugurishije Charlie’s auction rukaba ruhise rujya imbere mu mafaranga y’urwagurishijwe menshi mu mezi atatu ashize.
Umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste uheruka gutangaza ko asezeye umupira w’amaguru, ni umwe mu bakinnyi bari bamaze igihe kinini bakinira ikipe y’igihugu Amavubi
Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Kanama 2020 yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Amb Olivier Nduhungirehe, Mutsindashyaka Théoneste na Uwacu Julienne bahoze muri Guverinoma, ndetse na Rwamurangwa Stephen wayoboraga Akarere ka Gasabo.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020 yashyize Ambasaderi Olivier Nduhungirehe ku mwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2020 yemeje ko amashuri azakomeza gufunga mu gihe hakinozwa isesengura ry’inzego z’ubuzima n’iz’uburezi ku bijyanye n’unuryo amashuri yakwigisha hubahirizwa ingamba zo kurwanya COVID-19.