Kim Kardashian yasabye gutandukana na Kanye West

Kim Kardashian wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika uzwi cyane mu biganiro binyura kuri televiziyo, yasabye gatanya ku buryo bweruye tariki 19 Gashyantare 2021. Kim Kardashian arasaba gutandukana n’umugabo we Kanye West, wikorera ku giti cye ndetse akaba n’umuhanzi uzwi cyane mu njyana ya Rap. mu gihe ibinyamakuru bitandukanye by’aho muri Amerika bivuga ko hari hashize ibyumweru bikeya humvikana amakuru asa n’ibihuha ko abo ba’stars’ bashobora gutandukana.

Umubano wa Kim Kardashian na Kanye West uravugwamo agatotsi
Umubano wa Kim Kardashian na Kanye West uravugwamo agatotsi

Uhagarariye Kim Kardashian aganira n’Ikinyamakuru ‘Reuters’ yemeje ayo makuru, y’uko ubu Kardashian yamaze kuzuza impapuro zisaba gatanya nyuma y’imyaka irindwi bari bamaranye. Hari kandi n’amakuru yari yabanje gucicikana ko bemeranijwe gutandukana mu bwumvikane, Kim Kardashian yasabye kuba ari ugumana abana bitabujije ko na Kanye West yajya ababona. Gusa abahagarariye Kanye West nta kintu barabitangazaho kugeza ubu.

Kim Kardashian, ubu ufite imyaka 40 y’amavuko, yubatse izina binyuze mu biganiro by’uruhererekane binyura kuri Televiziyo aho muri Amerika, akaba yarashakanye na Kanye West muri Gicurasi 2014. Urugo rwabo(Couple) rwabaye rumwe mu ngo zivugwaho cyane n’ibinyamakuru kuko bari bashakanye, aria bantu bazwi cyane bombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kardeshian yabanye n’abagabo bazwi 16.Harimo n’uwo basezeranye,bamarana iminsi 3 gusa.Usanga aba Stars hafi ya bose biyandarika mu busambanyi.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Ijambo ry’Imana rivuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

bagambiki yanditse ku itariki ya: 21-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka