Mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya AS Kigali ntiyakabije inzozi zo kugera mu matsinda nyuma yo gusezererwa na CS Sfaxien
Ikipe ya AS Kigali ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 43 w’umukino, kuri Coup-Franc yatewe na Kwizera Pierrot, Aboubakar Lawal aza guhita atsinda igitego cya mbere cya AS Kigali, igice cya mbere kirangira ari icyo gitego 1-0.
Ku munota wa 60 w’umukino, ikipe ya CS Sfaxien yaje gutsinda igitego cyo kwishyura, cyatsinzwe na Firas Chawat n’umutwe ku burangare bwa ba myugariro ba AS Kigali.
Nyuma yo kunganya igitego 1-1, AS Kigali yari yanatsindiwe muri Tunisia ibitego 4-1, yahise isezererwa, naho CS Sfaxien ihita ibona itike yo kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup
Abakinnyi babanje mu kibuga

AS Kigali: Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Bishira Latif, Rurangwa Mossi, Ishimwe Christian, Rugirayabo Hassan, Kwizera Pierrot, Nsabimana Eric ‘Zidane’, Benedata Janvier, Abubakar Lawal, Shabani Hussein ‘Tchabalala’ na Orotomal Alex.

CS Sfaxien: Aymen Dahmene, Gaith Maaroufi, Ahmed Ammar, Nourezzaman Zammouri, Mohamed Ali Jouini, Mohamed Ali Trabelsi, Aymen Harzi, Chadi Hammami, Mohamed Soulah, Firas Chawat na Kingsley Eduwo.
Amwe mu mafoto yaranze umukino







National Football League
Ohereza igitekerezo
|