Leta irahumuriza abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwadindijwe na Covid-19

Guvorinoma y’u Rwanda ivuga ko izakomeza gukorana n’ibihugu bituranye narwo, cyane cyane Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kugira ngo ubucuruzi bwambukiranya imipaka y’ibihugu byombi ndetse no mu karere bukomeze, nyuma y’uko imipaka yari yafunzwe kubera icyorezo cya Covid-19.

Leta ikora ibishoboka byose ngo ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bukomeze
Leta ikora ibishoboka byose ngo ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bukomeze

Ibyo byavuzwe na Tayebwa James, umukozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda (MINICOM), ushinzwe guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ubwo yarimo asobanura uko ibibazo abakora ubucuruzi buto bwambukiranya imipaka bahuye nabyo kubera icyorezo cya Covid-19 ubu birimo gukemuka.

Komisiyo ya Loni ishinzwe ubukungu muri Afurika (ECA) n’Ikigo gifasha abacuruzi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (TMEA), basohoye raporo ku tariki 17 Gashyantare 2021, basaba ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasizuba (EAC) gukorana bigashyiraho ingamba zihuse zirengera abakoraga ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, kuko bashegeshwe na Covid-19.

Icyo cyorezo gitangira mu mwaka ushize wa 2020, cyatumye hafatwa ingamba zinyuranye zikumira ikwirakwira ryacyo, harimo no guhagarika urujya n’uruza rw’abantu bambukiranya imipaka.

Tayebwa yavuze ko kubera izo ngamba zari zafashwe zo guhagarika urujya n’uruza rw’abantu bambukiranya imipaka, Guverinoma yasabye abo bakora ubwo bucuruzi, ko bazajya bishyira mu matsinda noneho bagakodesha moto y’amapine atatu igenewe gutwara imizigo, ikabafasha mu bwikorezi bw’ibicuruzwa byabo".

Yogeraho ko amatsinda atagenewe Amakoperative manini akorwa mu buryo buzwi gusa, ahubwo n’abo bacuruzi bato bacuruza ibintu bimwe, ngo bashobora kwishyira mu matsinda bagacururiza hamwe nk’itsinda.

Ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’ibihugu bituranye, ni bumwe mu bucuruzi bukorwa n’umubare munini w’abantu muri Afurika, akenshi bataba banditswe mu bitabo by’ubucuruzi, kuko usanga bavana ibicuruza ku isoko rimwe babijyana ku rundi (amasoko yegereye imipaka).

Ubwo bucuruzi buciriritse, bugira uruhare mu kuzamura ubukungu kuko butanga akazi, buzamura iterambere ry’abagore cyane cyane abaturuka mu miryango ikennye cyane ku mugabane wa Afurika.

Iyo ni yo mpamvu ituma inzobere mu bukungu, iyo zibonye ikibazo icyo ari cyo cyose gihungabanya ubwo bucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka, zigifata nk’ikibazo gikomereye abantu n’ubundi basanganywe amikora make, zigasaba ko kitabwaho kandi byihuse kugira ngo gikemuke.

Mbere gato y’uko icyorezo cya Covid-19 kigera mu Rwanda, abantu bagera ku 40.000 bakora ubucuruzi bucirirtse bambukaga umupaka witwa ‘Petite-Barriere’ uhuza u Rwanda na na RDC buri munsi, uwo akaba ari umwe mu mipaka igira urujya n’uruza rw’abantu benshi ku Mugabane.

Tayebwa yagize ati "Turakomeza gukangurira abantu bakora ubucuruzi buciriritse n’abandi kwibumbira mu makoperative kugira ngo boroherezwe gukomeza gukora ubucuruzi, kandi hari n’ubuvugizi bukomeje ku bafatanyabikorwa mu iterambere kugira ngo bakomeze gutera inkunga ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imupaka".

Ku mupaka w’u Rwanda na RDC, kubera icyorezo cya Covid-19, ubu hashyizwe ibikoresho byo gupima umuriro, ndetse n’ibyo gupima Covid-19 ku buryo bwihuse, kugira ngo abakora ubucuruzi buciriritse bashobore kwambuka.

Guverinoma y’u Rwannda yashyizeho itsinda ry’abiga uko ingamba zo kwirinda Covid-19 zakomeza kubahirizwa, ariko n’ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka y’u Rwanda na RDC bugakomeza.

Ikibazo cy’abagore bakora ubwo ubucuruzi bahohoterwa

Uretse ikibazo cy’igishoro ubu kigoye ku bagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka kuko hari igihe bamaze badakora kubera gahunda ya ‘gumamurugo’, hari n’ibindi bibazo bahura nabyo nko kuba bahohoterwa igihe bambuka umupaka nk’uko bisobanurwa na Tayebwa.

Mu rwego rwo koroshya icyo kibazo, Tayebwa yavuze ko abacuruzi bakomeje gukangurirwa kwibumbira muri za Koperative kugira ngo bafashwe gucuruza, kuko ubu hashyizweho amasoko akorerwamo ubucuruzi bwambukiranya imipaka akora ku buryo bugezweho, abo bagore ngo bakaba bashobora gucuruza bitabaye ngombwa ko bambuka imipaka.

Hari kandi n’ikibazo cyo kutabona amakuru ajyanye n’isoko, mu rwego rwo gukemura icyo kibazo nk’uko Tayebwa abivuga, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho uburyo bufasha abantu bakora ubucruzi buciriritse kubona amakuru ajyanye n’isoko (Trade Information Desks ‘TIDs’).

Yongeraho ko hari nubwo ibicuruzwa by’abo bantu bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bifatirwa n’abakozi bo ku mupaka.

Yagize ati, " Iyo ‘TIDs’ igira akazi gakomeye harimo no guharanira uburenganzira bw’abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka, ikibazo nk’icyo cyo gufatira ibicuruzwa iyo kibayeho, ‘TIDs’, iragikurikirana kugeza gikemutse ".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka