Ambasaderi w’u Butaliyani muri RDC yapfuye arashwe

Ambasaderi w’u Butaliyani muri Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo, Luca Attanasio, yarasiwe hafi y’Umujyi wa Goma mu gace ka Nyiragongo aza kwitaba Imana nyuma.

Ambasaderi Luca Attanasio yitabye Imana
Ambasaderi Luca Attanasio yitabye Imana

Yaguye mu gico cyatezwe n’abantu bataramenyekana muri Kivu y’Amajyaruguru, ubwo yari aherekejwe n’imodoka z’Umuryango w’Abibumbye wita ku biribwa (PAM).

Icyo gikorwa cyabaye saa yine n’iminota 15 za mu gitondo mu gace ka Kibumba mu muhanda uva mu mujyi wa Goma ujya i Rutshuru, ahitwa Kanyamahoro ugana mu isoko rya Ruhunda munsi y’ikirunga cya Nyiragongo.

Ambasaderi w’Ubutaliyani yakomerekejwe n’isasu yarashwe n’ababateze, icyakora batabarwa n’abarinzi ba Pariki y’ibirunga, yihutiwe kujyanwa kwa muganga ariko birangira apfuye ubwo yajyanwaga kuvurirwa i Kinshasa nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’ingabo za RDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Major Guillaume Djike yemereye itangazamakuru ko yapfuye hamwe n’abandi bantu babiri barimo umushoferi wari umutwaye.

Ubuyobozi bwa société sivile muri Territoire ya Nyiragongo buvuga ko abateze icyo gico bari bagamije gushimuta Ambasaderi.

Mambo Kawaya, umuyobozi wa Sociyete civile ya Nyiragongo avuga ko umushoferi wari umutwaye we yahise ahasiga ubuzima.

Agira ati "Ni ibikorwa byabaye mu masaha ya saa yine n’iminota 15, uretse Ambasaderi warashwe hari n’undi warashwe arapfa tutaramenya. Izo modoka zari zitwaye abantu barindwi kandi icyari kigamijwe ni ukubashikuta."

Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hakunze kuboneka ibikorwa byo gushimuta abantu bakagarurwa imiryango yabo imaze gutanga amafaranga iba yaciwe.

Ni ibikorwa by’umutekano mucye biboneka mu mujyi wa Goma no mu nzira igana i Rutshuru inyuze muri Pariki y’ibirunga ahakunze kubarizwa imitwe yitwaza intwaro irimo na FDLR.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inkuru ibabaje cyane.Yari akiri muto ku myaka 43.Muli DRC hicwa abantu buri munsi,nyamara hariyo ingabo za UN hafi ibihumbi 20 zajyanywe no “kuzana amahoro”.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali “kuzana amahoro ku isi”. Nyamara kuva yajyaho,hamaze kuba intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byazikoresha zirwana isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana. Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwayo.

burakali yanditse ku itariki ya: 22-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka