Malawi: Bane bafunzwe bazira gupfunyika indabo mu noti z’Amafaranga y’igihugu

Abantu bane bo mu Mujyi wa Blantyre mu gihugu cya Malawi bafunzwe nyuma yo gutegura indabo z’amaroza mu noti z’Amafaranga y’icyo gihugu yitwa ama Kwacha (Malawi Kwacha banknotes).

Bafunzwe bazira gupfunyika indabo mu noti z'Amafaranga y'igihugu
Bafunzwe bazira gupfunyika indabo mu noti z’Amafaranga y’igihugu

Abo bakurikiranyweho icyo cyaha, bafashwe na Polisi y’icyo gihugu ku bufatanye n’abashinzwe iperereza muri Banki ya Malawi yitwa ‘Reserve Bank of Malawi’ (RBM).

Umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza muri iyo Banki ya RBM, Emmanuel Malasa yabwiye ikinyamakuru Malawi 24 cy’aho muri Blantyre ko hari n’abandi bantu bafashwe ubu bafungiye icyo cyaha, bakaba barafatiwe mu Mujyi wa Lilongwe.

Abo bakekwaho gukoresha nabi amafaranga y’igihugu, ngo bazagezwa imbere y’urukiko vuba, bisobanure ku byaha baregwa birimo gukoresha nabi inoti z’amafaranga y’igihugu, kandi mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga imikorere ya banki RBM.

Gusa hari bamwe mu banya Malawi bavuga ko abo bakurikiranywe, nta cyaha bakoze kuva batazinze inoti ku buryo zicika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka