Hari abarimu basaba REB kubahindurira ingwa bakoresha

Bamwe mu barimu bakorera mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Musanze batangarije Kigali Today ko ingwa bakoresha mu kwigisha zirimo kubatera indwara kubera kutuzuza ubuziranenge, ku buryo hari n’abakoresha izo biguriye.

Hari abarimu binubira ingwa bahabwa bivugwa ko zibatera uburwayi kubera ivumbi ryazo
Hari abarimu binubira ingwa bahabwa bivugwa ko zibatera uburwayi kubera ivumbi ryazo

Ni ikibazo kimaze iminsi ndetse abarimu bavuga ko bagiye bakigeza ku babakuriye nabo bakakigeza ki Kigo cy’igihugu cyita ku Burezi (REB), ariko nticyabona igisubizo.

Umwe mu barimu ukorera mu Mujyi wa Kigali muri Nyarugenge, avuga ko ingwa bakoresha zitumuka cyane zigatuma bagira indwara zo mu buhumekero.

Ati “Twarabivuze ndetse batubwira ko bagiye kuzihindura ariko ntacyo babikozeho, ziratumuka cyane mbese iyo uri kuzikoresha ni nk’aho uba uri mu ivumbi”.

Ati “Kuba batarabikemuye kandi twarabigaragaje byatweretse ko batabyitayeho, twahisemo kwigurira, nk’ubu ikarito twatangiye tuyigura amafaranga y’u Rwanda 2500, none ubu zarazamutse. Naho izo ngwa tunenga uretse gutumuka nk’ifu zibamo umusenyi wakwandika bigakobora ikibaho, ukagenda uyivuna n’ibyo wandika bitagaragara”.

Akomeza avuga ko birinda ariko ntibibabuza kugirwaho ingaruka n’iryo vumbi kimwe n’abana bigisha kuko iyo zitumuka nabo zibageraho.

Uwo mwarimu avuga ko yahisemo kwigurira ingwa akoresha mu kwigisha nyuma y’uko yari amaze kwivuza inshuro 4 indwara z’ubuhumekero, ariko ntibikunde ko zikira kuko yakomezaga akazi n’indwara igakomeza.

Avuga ko Icyo bifuza ari uguhabwa ingwa nziza kandi zitagira ingaruka ku buzima, kuko izo bigurira nta kibazo zibatera kandi nazo Leta yazigura.

Mujyanama Ignece ni umuyobozi w’ikigo cy’amashuri mu Karere ka Musanze, avuga ko abarimu bahabwa ingwa ariko bahora bitotomba kuko ari mbi.

Agira ati “Nk’ubu baduhaye ingwa z’ubwoko bubi cyane tudakeneye, kuko abarimu bahora bitotomba kubera ingwa mbi, zidutera uburwayi, nibaziduhe ariko baduhe ingwa nziza”.

Mu makuru Kigali Today yashoboye kumenya ni uko buri mwarimu mu mashuri abanza agenerwa ingwa enye ku munsi, naho umwarimu mu mashuri yisumbuye akagenerwa ingwa umunani, ibyo bijyana n’uko abarimu bari mu karere babarirwa ingwa bazakoresha ku gihembwe maze ikigo cya REB kigatanga isoko zaboneka zikoherezwa ku bigo by’amashuri.

Rwiyemezamirimo uhabwa isoko niwe ushobora gutanga ingwa zitujuje ubuziranenge igihe Ikigo cya REB cyatanze isoko kitagenzuye izaguzwe.

Kigali Today yagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa REB kuri Telefoni ntibyakunda, icyakora ikigo cy’ubucuruzi kitwa ‘Rwanda manufacturing and trading co ltd’, kiri mu bigo byahawe isoko ryo gutanga ingwa mu bigo by’amashuri, kivuga ko ingwa gitanga zifite umwimerere.

Gusa ngo cyagiye kibona amakuru avuga ku ngwa zitangwa zitameze neza ariko ko izo zitari muzo cyatanze ndetse n’uturere batanzemo ingwa nta kibazo kirahagaragara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Rwose birakwiye ko tubona ingwa nziza kuko intoki nazi zarashishutse.pe. REB nirebe uko itugenza changwa yemerere ibigo byigurire ingwa.Ese mwarimu udashoboye kuigurira yaba uwande?Ese abo bigurira bo izo bari kwandikisha zijya he?

Alias Huye yanditse ku itariki ya: 22-02-2021  →  Musubize

Ingwa nimbi birenze. Ziratumuka,ntizandika, ahowanditse ntizibona ahubwo zizadutera n’ubuhumwi. Abavugako ntakibazo dufite muzabazane kuri terrain babirebe. Abafitemo imigabane ntibashobora kwemerako izo bakora ntakigenda.

Bigembe Etienne yanditse ku itariki ya: 22-02-2021  →  Musubize

Ingwa ni mbi peee ! Usibye no gutera indwara zamaze ibibaho kuko ziraharatura wanasiba ntibisibame. Uwo uvuga ko yatanze ingwa nziza kerereka niba yarazihaye amashuri amwe andi akayaha ibyo abonye. Abarimu barigurira utiguriye nyine ahura n’ibyo bibazo byose bavuze.

Valens yanditse ku itariki ya: 22-02-2021  →  Musubize

Nyamuna mutubarize nimpamvu akarere ka Ruhango kadatanga lettre d’affectation ku barimu batangiye akazi kuwa 1/02/2021.bigaragara ko ari uburyo beo kugira go tudahembwa uku kwezi

Kanyans yanditse ku itariki ya: 22-02-2021  →  Musubize

Umunyamakuru azagere ku ishuli rimwe yirebere izongwa bavuga ko Ari nziza birababaje cyane. Ubu dusigaye twigurira ingwa

Eric yanditse ku itariki ya: 22-02-2021  →  Musubize

Ikibazo cy,ingwa kiri Mu Rwanda hose nimushake muhanagare mu uturere twose dusigaye twigurira izo gukoresha kuko ndabona abo dutura ikibazo wasanga aribobbazi uburyo isoko ryatanzwemo Nyamasheke izingwa zigeze kubatera ingwara ku ikibaho ziraharatura ntizandika ahubwO RSB Koko yarazigenzuye? Birababaje

Kavatiri yanditse ku itariki ya: 22-02-2021  →  Musubize

Birakwiye rwose nubwo bigoye bisaba ingengo y’imari itubutse ariko kdi birashoboka cyane ko byagabanyiriza abarimu ingorane zo kurwara indwara zirimo izo mubuhumekero nibihaha

Mr.Vincent Nshimiyimans yanditse ku itariki ya: 22-02-2021  →  Musubize

Ingwa zo Zatubereye zo peeee batabare kabisa

Vincent yanditse ku itariki ya: 21-02-2021  →  Musubize

Rwose abarimu nibabafashe babashakire ingwa zifite ubuziranenge..twese tuzi umushahara wa mwarimu...
ntibyumvikana ukuntu Hari abakwigurira ingwa kugira ngo birinde indwara ziterwa n’ingwa mbi...hagombye kurebwa uwatanze isoko ry’ingwa akakira izitujuje ubuziranenge hagasuzumwa impamvu,ababigizemo uruhare bakabibazwa. Abarimu/Abarezi bacu rwose baravunika bihagaje, ntibikwiye kubongerera ibibazo, ibyo bafite birahagije.Murakoze.

Mbonabihita Sango Robert yanditse ku itariki ya: 21-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka