Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi ikorera mu Karere ka Huye muri sitasiyo ya Rusatira mu Murenge wa Kinazi yafatiye mu cyuho uwitwa Iratwumva Jean Claude w’imyaka 18 y’amavuko arimo gukora amafaranga y’amahimbano, nyuma y’amakuru yari atanzwe n’abaturage.
Rutahizamu Jacques Tuyisenge wari umaze umwaka umwe akinira ikipe ya Petro Atletico de Luanda yo muri Angola, yamaze gutangaza ko yatandukanye na yo.
Abanyamuryango ba Kiyovu Sports bakoze inama y’inteko rusange yamaze amasaha asaga arindwi, irangira amatora yari yitezwe na benshi atabaye.
Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Mali, bavuze ko bashaka gushyiraho inzibacyuho izaba iyobowe n’igisirikare, mu gihe kingana n’imyaka itatu, ndetse bakanarekura Perezida Ibrahim Boubacar Keïta, aho ashobora kujya iwe mu rugo.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri iki Cyumweru tariki 23 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abantu bashya 200 banduye icyorezo cya COVID-19, n’undi muntu umwe wishwe na yo. Uwapfuye ni umubyeyi w’imyaka 71.
Ikipe ya Bayern Munchen yo mu Budage itsinze Paris Saint-Germain igitego 1-0 ku mukino wa Champions League wabereye i Lisbonne muri Portugal.
Nyirarukundo Chantal wo mu Kagari ka Gisanga mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2020 yari afite ubukwe bwo gusezerana imbere y’Imana na Ndagijimana Jean Paul, bari bamaze amezi atandatu bashyingiranywe imbere y’amategeko.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi Lt. Col Dr William Kanyankore atangaza ko icyorezo cya COVID-19 gihari, kandi abajyanwa kwa muganga bitabwaho, agasaba abantu kwirinda kucyandura kuko abakirwa barimo ibyiciro bitatu.
Uruboga rwitwa Okra mu Cyongereza cyangwa Gombo mu Gifaransa ntirumenyerewe cyane mu Rwanda, ariko rumaze igihe rutangiye kugaragara ku masoko amwe n’amwe cyane cyane ayo mu Mijyi.
Iradukunda Julienne wo mu Mudugudu wa Rwarucura, Akagari ka Mbare, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, arashimira Kigali Today ku buvugizi yamukoreye, agahabwa ibitunga abana ndetse n’isambu yo guhingamo.
Abakunze gukurikirana imibereho y’urusobe rw’ibinyabuzima bavuga ko bibaho mu buryo bwa magirirane, bityo n’ibimonyo, inshishi, ibinyugunyugu n’inyoni bikaba bikwiye gushimirwa mu gihe cy’umuganura, aho kwicwa.
Abarimu barindwi bakorera mu Karere ka Ngororero bize muri kaminuza ya Cavendish yo muri Uganda, baherutse kwandikirwa n’ako karere kabasaba kuzana ibyangombwa (Equivalence) mu minsi itanu batabizana bakirukanwa mu kazi, biyambaje Abadepite.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kanama 2020, mu Rwanda abantu 109 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 42 bakize.
Ikipe ya Gisagara VC yamaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri visi kapiteni wayo, Akumuntu Kavalo Patrick. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2020, i Gisagara aho iyi kipe isanzwe ibarizwa.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority- RRA), kiratangaza ko serivisi zo guhinduranya ibinyabiziga (mutation), zizasubukurwa ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2020, ariko zikazajya zikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko Ishuri rya King David Academy riri mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, ritazafungurwa mu gihe cyose amazi ataruka mu nyubako zaryo atarubakirwa.
Ndayishimiye Angel na Bamureke Pamela abakobwa b’impanga baririmba injyana ya gakondo bazwi nka Ange na Pamela batangiye kuririmba izabo badasubiyemo iz’abandi.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko hari icyizere cy’uko icyorezo cya Covid-19 kizaba cyarangiye mu myaka ibiri.
Mu gihe amahanga arimo kwamagana ihirikwa ry’ubutegetsimu gihugu cya Mali, abaturage babarirwa mu bihumbi bahuriye i Bamako bagaragaza ibyishimo byabo.
Ambasade ya Israel mu Rwanda irangajwe imbere na Ambasaderi wayo Ron Adam, yatangiye umushinga w’imikoranire n’Umuryango wa Espérance Kimisagara.
Croix-Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa Leta mu bikorwa by’ubutabazi, itangaza ko yatanze amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 210 mu rwego rwo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza, biganjemo ab’intege nke.
Uwamahoro Malaika wamenyekanye mu itsinda rya Mashirika, yamaze guhindura amazina ye, yongeramo iry’umugabo we basezeranye kubana.
Ku wa Gatanu tariki 21 Kanama 2020, impande zitavuga rumwe zatangaje ko zashyize intwaro hasi.
Umubyeyi witwa Uwiringiyimana Beathe wo mu Mudugudu wa Rwagisangabo, Akagari ka Rugazi, Umurenge wa Katabagemu mu Karere ka Nyagatare, arasaba ubufasha bwatuma avuza umwana we Habamahirwe Jonas umaze imyaka ine afashwe n’ubumuga bw’ingingo.
Abacuruzi bakorera mu nyubako za Gare ya Huye bavuga ko aho gahunda ya #GumaMuRugo yarangiriye bagasubira gucuruza, abakiriya babaye bakeya bityo bakaba bifuza kugabanyirizwa amafaranga y’ubukode.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) itangaza ko kugeza ubu imbuto zikenerwa n’abahinzi zari zisanzwe zitumizwa hanze, hafi ya zose zitunganyirizwa mu Rwanda, ku buryo umwaka utaha nta zizatumizwa hanze.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2020 mu Rwanda abantu 7 bakize icyorezo cya COVID-19, mu gihe habonetse abarwayi bashya 63.
Imibare y’abandura icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda imaze iminsi igaragaza ko ikomeza kuzamuka kurusha imibare y’abakira, ari nako imibare y’abapfa izamuka.
Amabwiriza ya Minisiteri ya Siporo yo ku itariki ya 13 Nyakanga 2020 yatangaga uburenganzira bwo gusubukura ibikorwa bimwe na bimwe bya Siporo ariko hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya COVID-19, amabwiriza ya Minisiteri avuga ko abakora imyitozo ngororamubiri bagomba gukorera gusa ahantu hafunguye (outdoor), kandi (…)
Hari hashize iminsi myinshi amakuru acicikana ko ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania yamaze kumvikana na rutahizamu Michael Sarpong ukomoka mu gihugu cya Ghana, gusa amakuru agezweho kuri ubu ni uko uyu mukinnyi yamaze gusinyira mukeba wa Simba ari we Young Africans.
N’ubwo utubari tugifunze kubera kwirinda Covid-19, ntabwo bibuza abakunzi b’inzoga kunywa bamwe bagasinda bazinywereye muri resitora cyangwa mu maduka kuko ho hadafunze.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangiye gushyiraho ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo Covid-19 mu masoko yo muri uyu mujyi.
Hari uwabona umuntu yicaye mu mutaka yambaye ‘akajile’ na telefoni mu ntoki, akagira ngo wenda kuba umu ajenti ‘agent’ wa sosiyete y’itumanaho si akazi gahemba kandi katunga ugakora neza.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, bwatangije ubukangurambaga bugamije kwibutsa abaturage ko icyorezo cya Covid-19 kigihari kandi buri wese yacyandura, bityo bagasabwa kukirinda.
Umunyarwanda Mugisha Moise wabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2020, yakoze impanuka ubwo yari gukora imyitozo mu bice by’akarere ka Kamonyi.
Itsinda ry’abantu barenga icumi bari bitabiriye ibirori by’isabukuru y’umukunzi wa Michael Sarpong bakuwe mu kato bari bamazemo iminsi itatu.
Mu gihe indirimbo ‘we don’t care’ umuhanzi Meddy w’Umunyarwanda yakoranye na RJ The DJ na Rayvanny bakorera mu nzu y’umuziki ya Wasafi izwi muri Tanzaniya ya Diamond yari imaze kujya hanze, Meddy yatunguwe n’uko yaje guhita isibwa ku rubuga rwa YouTube.
Uruganda ‘Apple’ rukora ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga byiganjemo telefoni na mudasobwa bigendanwa, rwakoze mu buryo bw’ibanga udukoresho twumvirwaho imiziki, amajwi, ibitabo n’ibindi tuzwi nka ‘Ipod’ mu buryo tubashaka gutata no kubika amakuru y’abadukoresha.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC), kiratangaza ko muri uku kwezi kwa Kanama basubukura igikorwa cyo kugeza ku Banyarwanda gahunda yo gukoresha mubazi y’amazi (Water Mass Meter).
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buravuga ko ikibazo umukecuru Bazarama Anastasie wo mu Mudugudu wa Rukundo, Akagari ka Rwisirabo, Umurenge wa Karangazi ayari afitanye na Padiri Gakirage Jean Bosco cyamaze kurangira.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko Umunyarwanda w’imyaka 42 y’amavuko yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2020 azize COVID-19, abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda baba cumi n’umwe.
Ku mugoroba wa tariki ya 19 Kanama Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Matimba yafashe uwitwa Twerekane Dieudonne w’imyaka 33. Yari apakiye amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti ibiro 350, yari mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux ifite ibirango RAA 208E.
Iyo umwaka ushojwe buri gihe amakipe atangira kwiyubaka. Mu gushaka kwiyubaka ni ho usanga amakipe amwe n’amwe ajya ku isoko akagonganira ku bakinnyi bitewe n’uko buri wese aba yifuza kubona abakinnyi b’indobanure, mu gihe abakinnyi na bo baba bifuza amakipe yifite abaha umutekano wo kuzabona ibyo bifuza.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2020 yitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga Inama y’Abagize Biro y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’abakuru b’Uturere tw’Ubukungu, iyo nama ikaba yigaga ku kurwanya icyorezo cya COVID-19.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Anastase Shyaka, arasaba abayobozi baturiye inkiko (imipaka) kugira amaso ane: abiri areba abaturage n’abiri areba inkiko.
Kuva tariki 15 Kanama 2020, moto na taxi (voiture) zitwara abagenzi zose zisabwa kugira imashini (telefone zigezweho zitwa smart phone), zibara igiciro cy’urugendo hashingiwe ku mubare w’ibirometero ikinyabiziga cyagenze.