Ikiganiro ‘ED-Tech’ kirasobanura amasomo yasizwe na 2020 mu ikoranabuhanga mu burezi

Ikiganiro Ed-Tech Monday Rwanda, gikorwa ku bufatanye na MasterCard Foundation, kiragaruka ku masomo umwaka wa 2020 wasigiye Abanyarwanda mu burezi, icya mbere kikaba gitambuka kuri KT Radio kuri uyu wa mbere tariki 22 Gashyantare 2021 saa munani z’amanywa (2:00pm).

Icyo kiganiro kizajya kinyura kuri KT Radio ndetse no ku murongo wa You Tube wa Kigali Today ku wa mbere wa nyuma wa buri kwezi ari na ko biri bugende uyu munsi, kikaba cyatumiwemo abantu batandukanye bazobereye mu ikoranabuhanga mu burezi.

Mu kiganiro cy’uyu munsi, abatumirwa ni Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, hari kandi Umuyobozi w’ishami ry’ikoranabuhanga n’itumanaho mu Rugaga nyarwanda rw’abikorera, Alex Ntare ndetse n’Umuyobozi w’ishami rya Mastercard rishinzwe inovasiyo mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu burezi mu karere u Rwanda rurimo, Joseph Nsengimana.

Insanganyamatsiko y’icyo kiganiro igira iti “Uburezi bukoresheje ikoranabuhanga: Amasomo twigishijwe n’umwaka wa 2020”.

Ikiganiro ED-Tech, cyibanda ku ngaruka n’ibibazo byatewe na COVID-19, ndetse n’ingamba zashyizweho kugira ngo zifashe abana b’u Rwanda mu gukomeza kwiga mu gihe cy’icyorezo, gihereye kuri gahunda z’umwaka wa 2020 zashyizweho mu gufasha abana.

Ababyeyi, abanyeshuri, abarezi ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bakaba bararikiwe gukurikira icyo kiganiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka