OMS yongeye gusaba Tanzania kugaragaza imibare y’abandura Covid-19

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryongeye gusaba Leta ya Tanzania gupima no kugaragaza imibare y’abanduye Covid-19 kuko ngo bahari nubwo icyo gihugu kitabyemera.

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus
Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus

Kugaragaza iyo mibare ngo byatuma abaturage b’icyo gihugu bashyirwa muri gahunda yo gukingirwa icyo cyorezo, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, uvuga ko yaganiriye n’abayobozi b’icyo gihugu ku buryo cyakumira icyo cyorezo ariko bakaba bataragaragaza ubushake bwo kugira icyo bakora.

Agira ati “Ndasaba igihugu cya Tanzania gushyira mu bikorwa gahunda zo kubungabunga amagara y’abantu hirindwa Covid-19 n’ikwirakwira ryacyo, kandi Leta ikitegura no kwakira inkingo z’icyo cyorezo”.

Tedros yongeraho ko hari abanya Tanzania baherutse gutemberera mu bihugu bituranyi ndetse n’ahandi ku isi, bapimwe babasangamo Covid-19 nk’uko bitangazwa na BBC, ibyo ngo bikaba biteye impungenge ari yo mpamvu asaba icyo gihugu guhafata ingamba zikomeye zo kurinda abaturage bacyo.

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, aherutse gusaba abakuriye amadini n’abaturage muri rusange, gusenga cyane kugira ngo Imana irinde igihugu cyabo icyorezo cya Covid-19, cyane ko na mbere hose yagaragaye mu mbwirwaruhame zinyuranye avuga ko amasengesho ariyo azarinda igihugu cye iyo ndwara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka