Abatararangije igihembwe cya mbere bazasubiramo barangize umwaka

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 19 Gashyantare 2021, yatangaje ko amashuri yose (harimo n’ay’i Kigali yari amaze umwaka wose afunzwe), azatangira amasomo ku wa kabiri tariki 23 Gashyantare 2021.

Hari abanyeshuri bazasibira abandi bimuke nyuma y'igihe kinini hari abatiga
Hari abanyeshuri bazasibira abandi bimuke nyuma y’igihe kinini hari abatiga

Ibyo bishimangirwa na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) mu itangazo yashyize ku rubuga rwa twitter, risaba ababyeyi gutangira gushakira abana ibyangombwa byose, ndetse n’amashuri agasabwa kwitegura kubakira.

Ubwo MINEDUC yatangizaga gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri birenga 22,500 mu gihugu hose, Ministiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko abiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ari bo bazagenerwa ibyumba byinshi, bitewe n’uko abazatangira muri 2021 bazigana n’abari kuba batangiye muri 2021.

Mu kiganiro Dr Uwamariya yahaye itangazamakuru ku itariki 26 Ukuboza 2020, yavuze ko ibarura rigaragaza ko abana bashya bazatangira umwaka wa mbere muri 2021 bamaze kugera ku bihumbi 500.

Abo baje basanga abarenga ibihumbi 450 bari batangiye umwaka wa mbere w’amashuri abanza muri 2020, nk’uko Minisitiri w’Uburezi yakomeje abisobanura.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Gaspard Twagirayezu, na we yakomeje abishimangira mu kiganiro yahaye Kigali Today, ko abana bari baratangiye umwaka w’ishuri 2020 ubu bagiye kwigana n’abazatangira umwaka w’ishuri 2021, kandi imibare yombi yenda kungana.

Hari abayobozi b’amashuri yigenga bavuga ko bari baheze mu rujijo, kuko ayo mashuri yakomeje gufasha abana kwiga bari mu ngo iwabo, bari bategereje kumenya niba Minisiteri y’Uburezi yakwemera ko bimurwa bakazajya bahabwa umwihariko wo gusubiramo ibyo batize mu mwaka ushize.

Umuyobozi w’Ishuri rya Kigali Parents, Charles Mutazihara yagize ati "Gahunda tugenderaho ni iya Minisiteri, ntabwo ari iy’ibigo ku giti cyabyo, mpamya ko iki cyumweru dutangira kizarangira iyo gahunda bayiduhaye, sinshaka kwemeza ko abana bazasibira cyangwa batazasibira, reka ntegereze".

MINEDUC yakuyeho urwo rujijo ivuga ko abiga mu mashuri y’incuke (gardienne) ari bo bazimurwa gusa, ariko abigaga amashuri abanza n’ayisubumbuye bazongera bagatangira umwaka, kabone n’ubwo baba barakomeje kwiga bari mu ngo iwabo.

Twagirayezu yakomeje agira ati "Twashatse ko bigendera rimwe, ni yo mpamvu tutashatse uwo mwihariko w’abantu bashobora kuba ari bake (bakurikiranye amasomo), ariko abo mu kiburamwaka bo bazimuka”.

Bamwe mu babyeyi barimo uwitwa Tuyishimire Jean Paul, bemeye ko abana babo bongera bagatangira bitewe n’uko mu mwaka ushize batigeze biga kubera icyorezo Covid-19.

Tuyishimire urerera ku ishuri ryitwa Umucyo School mu Kagari ka Musezero Umurenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo, avuga ko umwana we wari watangiye umwaka wa mbere w’amashuri abanza n’ubwo yakuze cyane mu gihagararo, azakomeza kwiga muri iryo shuri.

Yagize ati "Igihe amashuri yafungwaga, umwana yari arangije amashuri y’incuke (gardienne) agiye mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, ariko n’ubundi arakomeza yige mu wa mbere kuko nta bumenyi afite".

Umuyobozi w’ishuri Umucyo School, Ngirinshuti Jean Nepo, na we yari amaze kumenya ko atazimura abana bari baratangiye kwiga mu mwaka ushize keretse abo muri ’gardienne’ gusa.

Ngirinshuti yagize ati "Abo mu mashuri abanza bose barongera batangire umwaka, ni yo mabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi dufite".

Ngirinshuti avuga ko n’ubwo abana bigaga mu mashuri y’incuke ubushize bari bwimuke, ngo bazajya bafashirizwa mu ishuri bagezemo, kugira ngo bazibe icyuho cy’ibyo batize mu mwaka wa 2020.

Mu mbogamizi abigishaga mu mashuri yigenga bavuga ko ashobora kugira, harimo iyo kubura abarimu bitewe n’uburyo ubuyobozi bwayo butitaye ku bari basanzwe ari abigisha bayakorera, ubu bakaba barahisemo kujya gukorera ahandi.

Birajyana n’uko umubare w’ibyumba by’amashuri ubu wamaze kwiyongera, ku buryo abenshi mu bakoreraga amashuri yigenga bagiye gutangira gukorera Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

ahubwo abayobozi nabahanga cyane ndabashimiye uziko aba bana iyo babimura barikuba babeshye umuryango nyarwanda kuko urebye integanya nyigisho ukareba kungengabihe igendana nayo maze ugakora ikigereranyo kintego integanya nyigisho iba iteganya umunyeshuri azageraho bijyanye mismo wasanga barafashe nka 20% urumvakandi wagerekaho nibihe bavuyemo nuko bamwe batize bana subiramo iwabo mungo ugasanga gutangira umwaka aringobwa cyane ndaje nshimira Ministry of education mur’inararibonye

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 25-02-2021  →  Musubize

ESE Niba aba Kigali bazatangira umwaka abigaga muri enterne no mu ntara batahagaritse amasomo bo bizagenda gute
Murakoze!!!!!!

Alias yanditse ku itariki ya: 23-02-2021  →  Musubize

MINEDIC ibi ikoze nabyo izi abanyeshuri bagiye kuba ibirara ishuri bagiye kurivamo aribenshi kuburyo mutabyumva pee
Ibi biraba byangije benshi.
Ese iyomyanzuro muyifata mwageze mubaturage ngo mumenye icyo batekereza ? Cg Mureba icyabaye gusa mugafata imyanzuro mutageze mubaturage ngo mumenye icyo batekereza ?

IGITEKEREZO....

Kucyi abuyumwaka batakora ibizami bya True or false na Choose ibyo byakoroha ariko beshi bakamenyako bakoze ariko batarivuyemo.

Nun yanditse ku itariki ya: 22-02-2021  →  Musubize

Abaziga mu mashuli y’incuke nabo baziga bambaye agapfuka munwa? Ibigo by’ amashuri bizakaze umutekano kugirango amashuri atazongera guhagarara kubera icyorezo cya covid 19. Murakoze!

SHEMA Jean yanditse ku itariki ya: 22-02-2021  →  Musubize

Ese igihembwe cyambere kiratangira tariki 23 ? Turasaba abashinzwe ubureze ko badufasha bagasohora iyo gahunda kugirango tubashe kumenya uko ihagaze murakoze.

Veryse uwiragiye yanditse ku itariki ya: 22-02-2021  →  Musubize

Ese ubu MINEDUC ibi ikoze ni ibiki? Abanyeshuri ubu baraba bagikomeje kwiga koko?! Abenshi bararivamo bazasubireyo rimwe abandi babireke dore igihe bicaye kibaye kirekire

Noella yanditse ku itariki ya: 21-02-2021  →  Musubize

Niba bazimura abana bigaga mu mashuri yincuke nibyiza cyane

mukande yanditse ku itariki ya: 21-02-2021  →  Musubize

Ese bazabemerera kwambara ya makanzu ya gown cyane cyane abarangije nursery ya 3 bagiye mu wa mbere? Turashaka ko Ministeri ibitubwiraho kugira ngo abana bazifotozanye babone urwibutso.

Muremba yanditse ku itariki ya: 21-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka