Senateri Uwizeyimana asanga kwihakana ubwenegihugu bw’u Rwanda kwa Rusesabagina ntacyo byamufasha mu rubanza
Senateri Uwizeyimana Evode avuga ko kuba Rusesabagina Paul yihakana ubwenegihugu bw’inkomoko (Ubunyarwanda) ntacyo byamufasha ku byaha akurikiranyweho kuko atigeze abwamburwa cyangwa ngo asabe kubutakaza.
- Senateri Uwizeyimana Evode azwiho ubuhanga mu mategeko
Yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 21 Gashyantare 2021 ubwo yari yatumiwe mu kiganiro kuri Televiziyo yitwa ISIBO.
Senateri Evode Uwizeyimana avuga ko Rusesabagina Paul kuba avuga ko ataburanishwa n’inkiko z’u Rwanda ari ukwibeshya kuko icya mbere giherwaho mu kugena ububasha bw’inkiko harebwa aho icyaha cyabereye.
Ikindi gishingirwaho mu kugena ububasha bw’urukiko ni ubwenegihugu bw’uregwa ndetse n’ubw’uwakorewe icyaha.
Ati “Abafaransa igihe bashakaga kuburanisha bamwe mu ngabo zacu aho ububasha babushingiraga, buriya abapilote b’indege bari Abafaransa, buriya u Bufaransa bwari muri iriya dosiye, ububasha bw’inkiko zabo bwari bushingiye ku kuba abakorewe icyaha ari Abafaransa.”
Senateri Uwizeyimana akomeza agira ati “Ikindi ujya kureba ubwenegihugu bw’uwakoze icyaha cyangwa uwakorewe icyaha, ubanje kureba aho icyaha cyakorewe. Urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha icyaha, urwa mbere ruza ni urw’ahakorewe icyaha.”
Senateri Uwizeyimana Evode avuga ko kwihakana ubwenegihugu kwe ntacyo byamufasha mu rubanza kuko harebwa aho icyaha cyakorewe n’abagikorewe.
Uwizeyimana avuga ko inzira Rusesabagina Paul anyuramo yihakana/atakaza ubwenegihugu ntaho zihuriye n’iziteganywa n’amategeko.
Avuga ko itegeko Nshinga ry’u Rwanda harimo ingingo zivuga ko nta muntu n’umwe ushobora kwamburwa ubwenegihugu bw’inkomoko.
- Rusesabagina aherutse kuvugira mu rukiko ko atari Umunyarwanda
Icya kabiri ngo hari Abanyarwanda bagiye bajya mu mahanga kubera gushaka imibereho cyangwa mu buryo bwo guhaha ndetse n’uburyo umuntu ashobora kuba impunzi ariko nabwo kugira ngo umuntu atakaze ubwenegihugu bw’inkomoko abanza kubisaba.
Agira ati “Muri ubwo buhunzi hari ubwo umuntu abona adahabwa uburenganzira bitewe n’uko atari umwenegihugu waho kandi kugira ngo ubone ubwenegihugu bwaho ugomba kwiyambura ubwo ufite.”
Akomeza agira ati “Uburyo bwo kwikuraho ubwenegihugu bw’u Rwanda ni ubuhe? Wandikira umuyobozi mukuru ushinzwe abinjira n’abasohoka.”
Senateri Uwizeyimana Evode avuga ko mu mvugo ya Rusesabagina yivugira ko yavuye mu gihugu ari impunzi ndetse yimenyekanisha nk’impunzi mu mwaka wa 1996. Avuga ko kwimenyekanisha nk’impunzi bitavuze ko uba utakaje ubwenegihugu wari ufite.
Senateri Uwizeyimana avuga ko amasezerano mpuzamahanga yo mu 1948 yemerera umuntu gusaba ubuhunzi mu gihe ari imbere y’itotezwa, icyo gihe nabwo ngo igihugu wasabyemo ubuhungiro kikaba ari cyo gifata umwanzuro wo kubuguha cyangwa kubukwima.
Senateri Uwizeyimana avuga ko kuba impunzi ari ibintu bidahoraho ahubwo birangira igihe runaka, akavuga kandi ko kuba ufite Pasiporo na Visa cyangwa utabifite, atari byo bigize ubwenegihugu ahubwo ko ari ibimenyetso by’ubwenegihugu.
Avuga ko Rusesabagina Paul ari Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi nk’uko na Evode Uwizeyimana na we ngo ari Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’ikindi gihugu.
Senateri Uwizeyimana Evode avuga ko nta gihugu gihatira umuntu ubwenegihugu ariko nanone ko mu Rwanda umuntu atabutakaza uko abonye ahubwo yandikira umuyobozi mukuru ushinzwe abinjira n’abasohoka na we akandikira Minisitiri ufite urwo rwego mu nshingano na we akabigeza mu nama y’Aabaminisitiri ikaba ari yo imwemerera kureka ubwenegihugu bw’inkomoko.
Uwizeyimana Evode yakomoje no kuri Idamange uherutse gutabwa muri yombi
Senateri Uwizeyimana Evode avuga ko akurikije ibyo yumvise byavuzwe n’uwitwa Idamange Iryamugwiza Yvonne bikomeye ku buryo ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe, Uwizeyimana agasanga Idamange akwiye kubanza gusuzumwa.
- Senateri Uwizeyimana ntiyemeranywa n’ibyo Idamange Iryamugwiza Yvonne aherutse gutangaza
Avuga ko kuba Idamange apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi yarayirokotse ari agahomamunwa kandi nta gitangaza kuko hari n’abagiye bahabwa amafaranga kugira ngo bajye gushinjura abayikoze.
Senateri Uwizeyimana atangazwa cyane n’ibyo uwo mugore Idamange yavuze by’uko Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda atakiriho nyamara Senateri Uwizeyimana amaze guhura na we inshuro nyinshi, ndetse akaba yari ahagararanye na we igihe yarahiriraga inshingano nshya aherutse guhabwa.
Inkuru zijyanye na: Rusesabagina
- Video: Uko Rusesabagina yagejejwe i Kigali muri ‘Operation’ ya Bishop Niyomwungere
- Ibikubiye muri raporo y’urukiko nyuma yo gusura gereza Rusesabagina afungiyemo
- Rusesabagina na bagenzi be bareganwa bongeye kwitaba urukiko
- Video: Reba uko Rusesabagina na bagenzi be bareganwa bageze ku rukiko
- Umuvugabutumwa Niyomwungere yasobanuye uko yazanye Rusesabagina mu Rwanda
- Uburyo Rusesabagina yageze mu Rwanda ntabwo byakwitwa gushimuta - Ubushinjacyaha
- Urukiko rusabiye Rusesabagina kongererwa amasaha yo gutegura urubanza no guhabwa mudasobwa
- Rusesabagina yasabye guhabwa igihe cyo gukomeza gutegura urubanza
- Rusesabagina yihakanye Ubunyarwanda inyandiko ziramutamaza
- Hari ibyo Al Jazeera yatangaje ku ifatwa rya Rusesabagina bitakwitirirwa Leta y’u Rwanda - MINIJUST
- Urubanza rwa Rusesabagina ruzasubukurwa ku wa 05 Werurwe 2021
- Rusesabagina arasaba igihe cyo gutegura urubanza
- Urukiko rwanzuye ko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina
- Rusesabagina n’umwunganizi we ntibemera ko urukiko rumuburanisha rubifitiye ububasha
- Nsabimana Callixte: Ni gute Rusesabagina avuga ko atari Umunyarwanda kandi yarashakaga kuyobora u Rwanda?
- Guhakana Ubunyarwanda kwa Rusesabagina kwateje impaka mu rukiko
- Urubanza rwa Rusesabagina na FLN rwajemo abaturage 84 baregera indishyi
- Paul Rusesabagina yongeye kuvuga ko atari Umunyarwanda
- Nsabimana Callixte, Rusesabagina na Herman Nsengimana baraburanira hamwe kuri uyu wa Gatatu
- Urubanza rwa Nsabimana Callixte n’abo bareganwa rwimuriwe mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|