Hegitari imwe ya kawa yaguhesha amafaranga hafi miliyoni eshatu buri mwaka
Uwitwa Egide Murindababisha agira ati "Sinzi neza uburyo waba wahinze ibishyimbo cyangwa amasaka mu murima ungana na hegitare imwe, wabigurisha hakavamo amafaranga arenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 480 ku mwaka, ariko ikawa yo irayarenza".
Murindababisha w’imyaka 30 y’ubukure, amaze imyaka umunani ahinga ikawa mu mirenge ya Murama na Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, aho izuba ricana igihe kinini kurusha imvura ihagwa.
Avuga ko afite hegitare zirenga eshatu za kawa (zirimo ibiti ibihumbi 7,600), zimuviramo Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni zirindwi n’ibihumbi 500 buri mwaka, kandi atari byo akora byonyine.
Asanzwe ari umuyobozi w’umushinga wita ku bahinzi ba kawa witwa Kula Project, mu bipimo bye by’ikawa agashyiramo umukozi ushinzwe kubagara, gufumbira, gusasira, gutera umuti no gukuraho amashami y’ibisambo, kandi na we ntabikore buri munsi.
Murindababisha avuga ko abona nibura kirogarama enye za kawa y’ibitumbwe kuri buri giti buri mwaka, ariko ko umusaruro ushobora kwiyongera ndetse ukikuba kabiri bitewe n’uko umuhinzi yaba yubahirije amabwiriza y’abanjyanama mu bihinzi bwa kawa.
Ati "Icyo gihe hegitare imwe ya kawa yaba ikuviramo amafaranga miliyoni enye n’ibihumbi 960 ku mwaka, kuko igiti kimwe cyaba gitanga ibiro umunani gukuba n’ibiti 2,500 biri muri icyo gipimo".
Uwabishyira mu mushahara umuntu ahembwa buri kwezi, yabona ko hegitare imwe ya kawa yavamo umushahara urenga ibihumbi 206, mu gihe igiti kimwe cyaba gitanga ibiro bine bya kawa y’ibitumbwe.
Uyu muhinzi wa kawa avuga ko yiyemeje kuyihinga amaze kubona ko indi myaka ahinga mu karere ka Kayonza kibasirwa n’amapfa, ituma ahora ahangayikishijwe no kubura kw’imvura, kandi itamuha umusaruro ungana nk’uwo abona muri kawa.
Murindababisha akomeza agira inama urubyiruko rutuye mu mijyi ariko rufite amasambu mu cyaro kujya kuyabyaza umusaruro.
Avuga ko kawa yo itajya ikangwa n’ibihe bibi byo kugabanyuka kw’imvura cyangwa mu gihe yaguye ari nyinshi, kuko ari igihingwa cyihanganira imihindagurikire y’ibihe, ku buryo gihora gitanga umusaruro umuhinzi yifuza buri mwaka.
Impungenge agaragaza ni uko kawa ihingwa n’abadashoboye kuyitaho, aho usanga nta muhinzi wayo ufite imyaka iri munsi ya 40 y’ubukure, kandi bagashaka guhorana ikawa ishaje ntibibuke kuyisazura.
Mu byo umushinga Kula ufite mu nshingano harimo no kwigisha urubyiruko guhinga kawa, ndetse kurufashisha ingemwe za kawa bashobora guheraho batangira iyo mirimo.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Kumfasha uburyo nahinga Kawa
Number phone:0784221222
Le.09.04.2022
Intara:iburengerazuba
Akarere:nyamasheke
Umurenge: nyabitekeri
Akagari:kinunga
Umudugudu:Muremure
Nyakubahwa muyobozi ushinzwe ubuhinzi bwa Kawa mbanje kubasuhuza mubyubahiro byanyu.
Impamvu cyangwa igitekerezo:guhinga Kawa .nkimaragu
Le.09.04.2022
Intara:iburengerazuba
Akarere:nyamasheke
Umurenge: nyabitekeri
Akagari:kinunga
Umudugudu:Muremure
Nyakubahwa muyobozi ushinzwe ubuhinzi bwa Kawa mbanje kubasuhuza mubyubahiro byanyu.
Impamvu cyangwa igitekerezo:guhinga Kawa .