Musanze: Batangiye gukirigita ifaranga kubera ubutubuzi bw’imbuto y’ingano

Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Musanze bamaze igihe gito binjiye mu butubuzi bw’imbuto nshya y’ingano, baratangaza ko bagenda barushaho kubibonamo inyungu kuko hari ikigero bagezeho bihaza mu mbuto itunganyirijwe mu gihugu kandi bakaba bayifitiye isoko ribaha ifaranga ritubutse.

Ubutubuzi bw'imbuto nshya y'ingano bubinjiriza amafaranga atubutse
Ubutubuzi bw’imbuto nshya y’ingano bubinjiriza amafaranga atubutse

Muri ako karere abatubura imbuto nshya y’ingano biganjemo abahinzi bibumbiye mu matsinda akorana na Porogaramu y’iterambere ry’icyaro, DERN, atuburira ku butaka bwa Ha 108.6 z’ubuso.

Abo Kigali today yasanze bari mu gikorwa cyo gusarura imbuto batuburiye kuri site ya Birasanzwe iri mu Kagari ka Kamwumba mu Murenge wa Nyange, barimo uwitwa Twagirimana Cassien, uvuga ko batangiye batiyumvisha neza inyungu iri mu butubuzi bw’imbuto y’ingano.

Yagize ati “Twakuze tumenyereye guhinga ibigori, ibishyimbo, ibirayi byose tuvangavanga, bukeya baza kudushishikaria ibyo kwinjira mu butubuzi bw’ingano. Tukibitangira byari ukutwinginga bamwe tutanabishaka kuko tutiyumvishaga inyungu ibirimo. Iyi ni inshuro ya kabiri dutuburira ingano kuri iyi site, ariko ibyo twibwiraga twabisanzemo itandukaniro rikomeye cyane kuko dusarura imbuto ihita ibona umuguzi ku giciro cyiza”.

Ati “Nk’igiciro abatubuzi bishyurwa ku musaruro kiruta igiciro kiba kiri ku masoko y’ahandi. Urugero nk’aho ikiro kimwe cy’umusaruro w’ingano kiba kiri ku mafaranga 500 twe umuguzi wacu ntatinya kutwishyura amafaranga ari hagati ya 650 na700, bituma natwe nk’abahinzi dukora ubu butubuzi bw’imbuto y’ingano tubikunze”.

Undi mubyeyi witwa Mukandekezi Bonifrida yagize ati “Ubutubuzi bw’imbuto y’ingano butanga umusaruro kuruta ubwo nakoraga mbere bw’akajagari. Nk’ubu ahantu nakuraga ibiro 300 by’ibirayi nabaga nahinze nikiza, iyo mpateye imbuto y’ingano nkakurikiza ibisabwa umuhinzi mu kuzitaho neza uko bikwiye, nsaruramo ibiro bisaga na 600 by’. Wawugereranya n’uko umusaruro w’ibirayi uba uhagaze ku masoko aho ikiro kiba kiri hagati y’amafaranga 180 na 200 ingano tuzigurirwa hejuru ya 600, ugasanga harimo ikinyuranyo kinini”.

Ubuso abahinzi bo kuri iyo site ya Birasanwe bahingaho ingano bwa Ha 9 bakoresha ibiro 900 by’imbuto fatizo, mu gihe basaruye hakavamo nibura To 16.

Ubutubuzi bw’imbuto y’ingano nshya, buri gukorwa ku ma site atandukanye binyuze muri DERN, Aho iha abatubuzi imbuto fatizo RAB iba yatubuye, bakazitera mu mirima bazikurikirana bamara kuzisarura DERN ikongera kuzibagurira ku giciro kiri hejuru.

Mugemangano Epaphrodite, Umuyobozi w’Ikigo DERN cya Diosezi Gatolika ya Ruhengeri, yagize ati “Mu gihugu cyacu turacyakeneye kwihaza ku mbuto y’indobanure nshya y’ingano. Ubwo rero abashakashatsi muri RAB nyuma yo gukora ubushakashatsi bakabona ubwoko bw’imbuto fatizo, byagaragaye ko ari imbuto nziza zakoreshwa, tuziha abatubuzi ariho tuzikuye kugira ngo bazadufashe kongera ubwinshi bwazo, bityo na wa muhinzi ukeneye imbuto nziza yo guhinga ayibonere hafi kandi bitamugoye”.

Yongeraho ati “Hashize ibihembwe bine dutangiye gukorana n’abatubura izo mbuto nshya. Ikigamijwe si uko zizakwirakwizwa ku masoko gusa, ahubwo ni n’uburyo bwo gutuma umusaruro w’abahinzi wiyongera kandi iyo urebye cyane cyane nk’aho yatangiye gukoreshwa mu bice bibereye ubuhinzi bw’ingano, ubona ari imbuto itanga icyizere cy’umusaruro ufite ireme”.

Bifashisha imashini mu gusarura imbuto y'ingano batubuye kugira ngo itangirika (2)
Bifashisha imashini mu gusarura imbuto y’ingano batubuye kugira ngo itangirika (2)

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko gutubura imbuto y’ingano, ari igisubizo cy’ingorane abahinzi bajyaga bahorana kubera guhangayikira izituruka hanze zibageraho zitinze kandi zibahenze.

Yagize ati “Mu gihe gishize wasangaga abahinzi bahanze amaso imbuto y’ingano itumizwa hanze, hakaba ubwo itinda mu nzira ikabageraho baracyerewe guhinga kandi inahenze. Kuba abatubuzi ba hano iwacu baratangiye kuyituburira mu mirima ibegereye, babona uko bayitaho, bagakurikirana imikurire y’imbuto buri munsi n’igihe bayisaruye bakaba bizeye neza ireme ry’ikenewe kuri bo no ku masoko. Biraduha icyizere ko mu gihe kiri imbere zizaba zaramaze no gukwirakwira mu bahinzi benshi, binakemure za ngorane bagiraga zo guhinga bacyerewe”.

Ati “N’ubundi izo mbuto zituburwa muri ubu buryo na zo zigera mu bahinzi binyuze muri murongo usanzweho Leta yashyizeho wo gukorana n’abacuruzi b’inyongeramusaruro kandi kuri nkunganire ya leta”.

Ubwoko bw’imbuto y’ingano butandatu ni bwo buri gutuburwa n’abatubuzi biganjemo ababikorera mu matsinda n’abandi batubura ku giti cyabo mu Karere ka Musanze. Muri izo mbuto hari iyitwa Gihundo, Nyaruka, Mizero, Reberaho, Turengere abana na Majyambere.

Kugeza ubu mu Rwanda ubutubuzi bw’imbuto y’ingano bukorwa binyuze mu bigo bitatu Leta yashyizeho, akaba ari nabyo bikorana n’abatubuzi mu buryo bw’umwuga mu guca akajagari no koroshya uburyo ikwarakwiza mu bahinzi bo mu gihugu hose.

Gusa abahinzi bafite imbogamizi z’uko umusaruro w’ingano batubuye muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2021A kiri kugana ku musozo, ushobora kugabanukaho gato bitewe n’imvura imaze iminsi igwa ari nyinshi bitandukanye n’ibindi bihe.

Icyakora ikigo DERN gitangaza ko mu gihe imvura yaba ikomeje kugwa, giteganya gufatanya na RAB hakaboneka imashini zumisha umusaruro w’ingano, abahinzi bakaba bazifashisha mu rwego rwo kurinda ko umusaruro wangirikira mu mirima.

Mu gihembwe cy’ihinga cya 2021B kiri hafi gutangira, hakenewe Toni zitari munsi ya 700 z’imbuto y’ingano zo gutera ku butaka bwo mu gihugu zihingwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka