Abazegukana irushanwa ‘The Next Popstar’ bazamenyekana mu kwezi gutaha

Nyuma y’igihe gisaga ukwezi irushanwa The Next Pop Star risubitswe mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, iryo rushanwa ryongeye gusubukurwa, mu kwezi gutaha hakazamenyekana abaryegukanye.

Hejuru kuva ibumoso, Gisa Cy'Inganzo, Hirwa Irakoze Honorine na Ish Kevin. Hasi kuva ibumoso, Cyiza Jackson, Jasmine Kibatega na Yannick Gashiramanga
Hejuru kuva ibumoso, Gisa Cy’Inganzo, Hirwa Irakoze Honorine na Ish Kevin. Hasi kuva ibumoso, Cyiza Jackson, Jasmine Kibatega na Yannick Gashiramanga

Abahanzi bose uko ari batandatu basigaye muri iryo rusanwa batangiye imyiteguro, ku Cyumweru tariki 21 Gashyantare 2021, ni bwo bongeye kwiyereka Abanyarwanda kugira ngo batangire kubatora.

Abo bahanzi ni Cyiza Jackson, Gisa Cy’Inganzo, Yannik Gashiramanga, Ish Kevin, Hirwa Irakoze Honorine na Jasmine Kibatega.

Umuyobozi mukuru wa Network Showbiz (NSB), imwe muri Kompanyi zateguye iryo rushanwa, Hemdee David, yihanganishije abo bahanzi ku mpinduka zatewe na Covid-19, abasaba gukomeza imyiteguro.

Yagize ati “Mfashe uyu mwanya ngo mbwire abari mu irushanwa ko turi kumwe. Ndabizi ko bitewe na Covid-19 tutashoboye gukora ibikorwa byose uko byari biteganyijwe. Ntimucike intege, mukomeze muririmbe, mwitegure bihagije kuko igikorwa cyo gusoza irushanwa kiri hafi”.

Yongeyeho ko “abazatsinda bazajya muri Amerika bakorane n’abantu bakomeye mu muziki”.

Tariki 14 Werurwe 2021 ni bwo hateganjijwe igitaramo ‘Live performance’ cyo gutoranyamo abahanzi babiri ba mbere bazegukana ibihembo, ni igitaramo kizaca ‘live’ kuri KC2.

Biteganyijwe ko umuhanzi wa mbere azegukana ibihembo bifite agaciro ka milioni 50 z’Amafaranga y’u Rwanda (Rwf50M) mu gihe uwa kabiri we Sosiyete ya SM1 MUSIC GROUP/ SONY MUSIC GROUP izamufasha kumenyekanisha ibihangano bye ku rwego mpuzamahanga.

Abo bahanzi bombi kandi bazakorera urugendo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bazishyurirwa ibyangombwa byose, birimo amafaranga y’urugendo, aho kuba n’ibizabatunga mu gihe cyose bazahamarayo.

The Next Pop Star ni irushanwa rigamije kuzamura abahanzi nyarwanda bakagera ku rwego mpuzamahanga, ryateguwe na sosiyete mpuzamahanga zinyuranye zihagarariwe mu Rwanda na kompanyi itegura ibitaramo yitwa More Events.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese kugira ngo umuntu yinjire muri the poop star bisaba iki murakoze bizonger ryar

Byiringiro janvier yanditse ku itariki ya: 31-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka