Byinshi bitangaje mu ishyamba rya Amazon

Amazon ni ishyamba rinini kw’isi ririmo byinshi bitangaje ndetse binateye ubwoba, harimo ibiti bigenda, amazi ashyushye, ibikeri bibonerana n’ibindi byinshi.

Ugize ibyago ukajugunywa muri iryo shyamba ntuzirirwe wigora ushakisha aho usohokera ngo uvemo, kuko ubunini bwaryo ni inshuro 17 ugereranije n’igihugu cy’u Bwongereza ugateranyaho n’ibirwa bya Ireland.

Amazon ni ishyamba riherereye muri America y’Amajyepfo, rikaba rikora kubihugu icyenda bya America y’amajyepfo ari byo Brazil, Peru, Colombia, Ecuador, Bolivia, Venezuela, Guyana, Suriname na French Guyana ariko kinini cy’iri shyamba giherereye muri Brazil.

Amazon ni ishyamba ryuzuye ibiti by’inzitane byugarijwe n’umwijima ku buryo hagati mw’ishyamba hahora ari ninjoro, abashakashatsi bemeje ko 1% by’urumuri rw’izuba arirwo rubasha gucengera mu biti by’iryo shyamba.

Iyo imvura iguye mw’ishyamba rya AMAZON bifata iminota irenga 10 kugira ngo ibitonyanga bitangire gucengera bigere hasi.

Hagati muri Amazon hanyuramo uruzi runini rwa "Amazon River" rufite uburebure bwa Km 6400,
niwo mugezi wa kabiri mu bunini kw’isi nyuma y’uruzi rwa Nile.

Amazon River ni uruzi rufite amazi menshi cyane hakabamo n’ibiremwa byinshi bitangaje byiberamo birimo inzoka nini cyane utigeze ubona zo mu bwoko bwa Anaconda.

Mu ishyamba rya Amazon harimo inyamaswa nyinshi zitangaje, nk’umuserebanya abashakashatsi bise "Jesus Lizard" ukaba ufite ubushobozi bwo kugendera hejuru y’amazi. Ushobora kandi guhagarara ku maguru abiri nk’umuntu, ubundi ukavuduka cyane hejuru y’amazi ukambukiranya imigezi yose kandi nta kwibira na gato, ibintu bidakorwa n’ikindi kiremwa hano kw’isi.

Ikindi gitangaje muri iryo shyamba ni ibikeri bifite uruhu rw’ikirahure (rubonerana), ku buryo iyo urebye icyo gikeri uhita ubona ibice biri mu nda yacyo byose kuko habonerana.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu mwaka wa 2006 bugaragaza ko umugezi uri muri Amazon, kera amazi yawo yavaga mu burasirazuba bwa America y’Epfo ahagana Iburengerazuba, ariko mu myaka 100 yakurikiyeho byaje guhinduka amazi akajya agenda ikinyumanyuma kugeza ubu agenda asubira inyuma (rewind), bitandukanye n’uko Imana yari yarabiremye.

Amazon kandi ifite n’indi migezi minini harimo nk’uhorana amazi aserura nk’ayo kwarika ubugari, ayo mazi hari igihe ashyuha kugeza ku gipimo cya Dogre 93, ku buryo n’iyo wanyura iruhande rw’umugezi utangira kubira ibyuya. Ibikeri, inzoka n’utundi dukoko dusuzugura iyo twinyujijemo usanga tureremba hejuru twapfuye.

Mu ishyamba rya Amazon harimo ibiti bitangaje ku buryo bimwe bigenda, ari byo bita "Working palms". Ibyo biti ntabwo bigenda nk’abantu ahubwo bigenda buhoro buhoro kandi mu gihe kire kire ku buryo iyo igiti gishaka kumera imizi yacyo itangira kugenda ishakisha urumuri rw’izuba mbere y’uko igiti kizamuka, ku buryo gishobora kuva muri metero 1 kikajya kumerera muri metero 20.

Muri Amazon huzuyemo inzoka zitwa Anaconda

Ni inzoka nini cyane kw’isi kandi zitinyitse, bivugwa ko izo nzoka zatangiye kuba kw’isi mu myaka irenga ibihumbi yashize. Izo nzoka za nta bumara zigira ahubwo zitinyitse kubera imbaraga n’ubunini bwazo.

Inzoka za Anaconda ziri mu bwoko bwinshi kandi ziteye ubwoba, ariko izizwi cyane ni Iz’icyatsi kibisi. Anaconda niyo nzoka ipima ibiro byinshi kw’isi kuko iyo ikuze ishobora gupima ibiro bisaga 250 ikagira n’uburebure bwa metero 10.

Nugira ibyago ugahura nayo byaba byiza wirukankiye ku butaka kuko igenda buhoro, ariko wibeshye ukajya mu mazi bizaba bikurangiranye burundu, umuvuduko wa Anaconda mu mazi ni nk’umwambi urashwe kure.

Anaconda yikundira kurya ingurube z’ishyamba n’utundi tunyamaswa, ariko bikaba gake cyane ko iyo nzoka irya umuntu dore ko batanahura kenshi. Iyo iriye ikintu igahaga imara ukwezi kose nta kindi kintu irya kuko ifite uburyo ibika munda.

Inzoka ya Anaconda ibona neza iyo hari umwijima ukabije kandi izi kwihisha cyane ku buryo ishobora kwigira nk’ibuye cyangwa umugina ukagenda ukicaraho utabizi. Ni zimwe mu nzoka ziboneza urubyaro kuko zimyanya mu kwezi kwa 5 n’ukwa 6 zikabika amagi mu nda, ikabyara nyuma y’amezi 6 kandi mu buzimabwayo ibyara hagati y’ibyana 30 na 40.

Mu ishyamba rya Amazone rifite intozi zitangaje ku buryo iyo uriwe n’urutozi ugira ububabare bungana no kuraswa isasu mu kaguru, kandi izo ntozi zifite ubumara butuma ubyimba umubiri wose.

Harimo kandi isamaki bita "Electric eel", ni isamaki nini ishobora gupima ibiro 21 ariko igitangaje iyi samaki iba yifitemo amashanyarazi mu ruhu rwayo. Iyo ukoze ku gice cy’umurizo cyayo ukubitwa n’umuriro udasanzwe w’amashanyarazi kuko uba ufite Volt hagati ya 300-650.

Icyakora izo samaki ntabwo zishotorana ariko iyo ingona igerageje kuyirya cg kuyifataho ihura n’ikibatsi cy’amashanyarazi igataha yimyiza imoso.

Muri Amazon habamo ubwatsi bwitwa "Victoria amazonica", ni ubwatsi bunini bumeze nk’urufunzo akenshi usanga bureremba hejuru y’imigezi. Ibyo byatsi kandi bishobora gukoreswa nk’ubwato ku buryo n’iyo wakwicara hejuru yabyo ukomeza kureremba nta kibazo.

Umugezi munini uri mw’ishyamba rya Amazon nubwo huzuyemo inzoka za Anaconda hakabamo isamaki zifite amashanyarazi n’ibindi bikoko biteye ubwoba, hari umugabo waciye agahigo yoga mu mugezi umwe arawambuka.

Uwo mugabo yitwa "Martin Strey", mu mwaka wa 2007 yakoze ibintu bitangaje yidumbaguza mu mugezi wa Amazon mu minsi 66 ariko ashyirwa arangije umugezi wose. Yakoreshaga amasaha 10 ku munsi yoga agana imbere kandi abizi neza ko habamo ibiremwa biteye ubwoba anyuramo kugeza ashoje.

Isi yose ikura ingofero

Nubwo iryo shyamba riteye ubwoba, bivugwa ko rituwemo n’ubwoko 400 bw’abantu baryiberamo hagati kandi bakabona ibyo bifuza byose, gusa bamwe mu batuye muri Amazon babayeho batazi iby’iyi si dutuyemo.

Ikibabaje ni uko abashakashatsi bagaragaza ko mu myaka 40 iri imbere iryo shyamba rizaba ritagihari kubera uburyo ikiremwa muntu cyangiza ibidukikije. Ibyo byose bigaragara ukurikije uburyo abantu kw’isi hose barimo gutema ibiti byinshi ariko bagatera bicye cyane.

Ibyo bituma hakekwa ko ishyamba rya Amazon rifatwa nk’ibihaha by’isi naryo rishobora kwangizwa n’ikiremwa muntu mu myaka iri imbere kuko 20% by’umwuka duhumeka kw’isi uturuka muri Amazon, ndetse na 30% by’umwuka wanduye uva mu nganda no mu bindi bihumanya umwuka kw’isi ujya muri Amazon bigatuma abatuye isi bagira ubuzima bwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Eee! sha ndumva ibyobiti bitangaje kbs

Alexis yanditse ku itariki ya: 20-03-2024  →  Musubize

Eee wanandumva amazone arishyamba ririmubwoko bwibitazwikwisi ubwo iyonzoka anakonda yihindura gutyo arinkukunu haruyiciyeho niyamurya gusa irarenze mujye mukomeza muduhe ankurunkizi turazikunda cyane murakoze

Nyandwi Eke AeyZ papawabankuriye yanditse ku itariki ya: 23-06-2023  →  Musubize

eheeee kbx ndikumva amazon arenze cyne gs nibiza kumenya amateka nkaya mwarakoze

Mechack yanditse ku itariki ya: 24-05-2023  →  Musubize

Nukur ndumiw kumbe america ntakidahar jew nibaz kiry shamba amazon ariryikuzim

Tuyishemeze antoine yanditse ku itariki ya: 24-02-2023  →  Musubize

Kabisa nukuri histoire nkizi ngizi ziba zikenewe. Question: None izofi zifite amashanyarazi ntakuntu abahanga bazazibyajemwo umusaruro zikajya zitanga umuriro? murakoze.

Amini mbarushimana dada yanditse ku itariki ya: 16-10-2022  →  Musubize

nne rifite akamaro nyabaki kubijyany nibyubuzima?

raphael uwitonze yanditse ku itariki ya: 3-10-2022  →  Musubize

Ndatangaye cane kweli numva ari hatari, gusa ibikorwa vyamaboko yacu nivyo bizotuma ibidukikije bihona

Kwibuka jean Pierre yanditse ku itariki ya: 10-06-2022  →  Musubize

Birantangaj p gusa mukomerezaho

erick Cyizihiza yanditse ku itariki ya: 21-03-2022  →  Musubize

Biratangaje peuh

NIYIGENA Marie Josee yanditse ku itariki ya: 11-12-2021  →  Musubize

Ndabakunda cyane aya makuru nari nyakeneye cyane

Aaron Jay yanditse ku itariki ya: 1-06-2021  →  Musubize

Thanks!!! Ipreciate you! Becouse you are intelligenter man! Your information it’s enough about amazone forest! So thankx!

Olivier niyonsaba yanditse ku itariki ya: 26-04-2021  →  Musubize

Turabashimiye kuri iyonkuru itumye menya nibura kubyo nibazaga kuri iryo shyamba ariko ndakeka aribike numenya ibindi bitangaje uzabitugezeho urakoze akazi keza

Twahirwa jean de dieu yanditse ku itariki ya: 24-02-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka