Igitekerezo: Iyo muvuga ngo abana b’ubu bazi byose, ni ibihe muba muvuga?

« Abana b’ubu ibintu byose baba babizi ». Iyi ni imvugo ihurirwaho n’abantu benshi bakuru, ndetse bikaba urwitwazo rwo kutaganiriza abana bavuga ko ibintu byose babizi. Ibyo bikantera kwibaza iyo bavuga byose, ibyo baba bashaka kuvuga!

Abana bageze mu bugimbi n’ubwangavu baba bakeneye kuganirizwa n’ababyeyi babo, yaba abababyaye cyangwa ababarera, ariko usanga ibyo bidakorwa cyane muri ibi bihe, bitwaje ko abana b’ubu byose babizi.

Abo bana usanga akenshi baba bakeneye kuganirizwa ku buzima muri rusange, ndetse n’ubuzima bw’imyororokere by’umwihariko, iterambere, iyobokamana n’ibindi, kugira ngo bamenye uko bazahangana n’ubuzima ndetse no gushira amatsiko y’ibyo baba bibaza. Ariko bigaragara ko abo bana batakibona abantu babaganiriza, abenshi bagatanga ibisobanuro, cyangwa bakibwira ko abo bana nta kintu batazi muri ibyo byose.

Ukajya kumva umubyeyi runaka ati “Ubu se ni iki naba muganiriza ko abana b’iki gihe ntacyo baba batazi” ! Iyo ugerageje gusobanuza uwo mubyeyi, ujya kumva akubwiye ngo ibintu byose babisoma kuri Internet cyangwa babireba kuri televiziyo.

Nyamara ukomeje kumusobanuza usanga nta n’umunsi n’umwe yabonye umwana abireba cyangwa ngo amwibwirire ko koko yaba areba ibyo amutekerereza.

Ujya kureba ugasanga ababyeyi b’iki gihe, bafata abana bakabatekerereza ibintu, barangiza bakabifata bakabihimba bakabishyira aho, hanyuma bakabigira ihame.

Umubyeyi afata aho ikoranabuhanga rigeze, umwana akamutekerereza, kandi atarigeze anamuzanira ibyo ashaka kumwigisha nibura, niba byaramunaniye kubimwigisha imbona nkubone akoreshe n’iryo koranabuhanga, kugira ngo azabone kubivuga koko abifitiye gihamya.

Hari abana benshi bagwa mu mitego runaka, cyangwa bakagwirwa n’ibibazo bitandukanye nk’inda zitifuzwa ku bangavu, cyangwa abana bato b’abahungu bateye bagenzi babo inda kubera kutagira ubumenyi ku myifatire y’umwana ugeze mu myaka yabo.

Abandi nabo bagakora amakosa atandukanye bitewe n’ibyo babonye batamenye kuvangura icyiza n’ikibi. Kimwe n’uko hari n’undi ubigwamo atabizi kuko nta n’ibyo yigeze amenya, uretse n’ibyo byinshi ngo bimunanire kubyivangurira, kandi ugasanga umubyeyi ari aho, ngo abana b’iki gihe ntacyo baba batazi. Hari n’ababyeyi badatinya kuvuga ngo “Namwigisha iki se ahubwo buriya byose ntabindusha?”

Babyeyi, nimufate umwanya muganirize abana banyu, niba unakeka ko hari ibyo yakuye aho hose ku mbuga nkoranyambaga mwegere akubwire ibyo ari byo, aho yaba yarabyumvise nabi umusobanurire, ariko wabanje kumenya ko binahari, kuko wasanga nta na kimwe mu byo wari ukeneye kumubwira yabonye.

Ikindi niba ubona warananiwe kuganiriza umwana wawe n’ubwo nta wabigushimira, ariko nibura unakoreshe iryo koranabuhanga mu kumwigisha kuko n’amasomo yigisha abana ku mbuga zitandukanye wayabona noneho ukajya uvuga ibyo uzi neza uhagazeho, aho kuvuga ko byose abizi.

Ubwo nabwo ntibyaba ari byose ibyo washakaga kumubwira kuko n’ubusanzwe tuzi ko nta muntu umenya byose, kanswe n’abo bana muba mubeshyera b’imyaka cumi n’ingahe.

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Wa mugani se nyine ibyo bazi ni ibiki uretse ibibatesha umurongo muzima! Hari n’abarangiza ayisumbuye batazi ibihekane by’ururimi rw’ikinyarwanda.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 21-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka