Minisiteri ya Siporo yatangaje imikino yemerewe gufungura n’ingamba zizubahirizwa
Kuri iki Cyumweru Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yatangaje imikino yemerewe kongera gufungura, nk’uko byari byasabwe n’inama y’abaminisitiri iheruka guterana ku wa Gatanu
Nyuma y’ibyemezo y’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 19/2/2021 ikemeza ko ibikorwa bya siporo ikorwa n’umuntu ku giti cye n’izikorerwa hanze abantu bategeranye ari byo byemerewe gusubukurwa, Minisiteri ya Siporo yatangaje ingamba nshya zigomba gukurikizwa.

Imwe mu mikino yemerewe irimo Kwiruka, imikino ngororamubiri, Kunyonga igare, Tennis, Table Tennis, Golf, imyitozo yo kugenda n’amaguru, Karate, Kung-Fu, iteramakofe, ariko iyi yose hagakorwa imyitozo gusa.

Itangazo rya MINISPORTS kandi rivuga ko amakipe y’igihugu ndetse n’andi makipe ari mu marushanwa mpuzamahanga agomba gusaba uruhushya kugira ngo akore imyitoz ndetse naitabire imikino.
N’ubwo mu minsi ishize kandi MINISPORTS yagiranye inama n’amashyirahamwe atatu arimo iry’umupira w’amaguru (Ferwafa), irya Volleyball (FRVB) ndetse n’irya Basketball (FERWABA) hagamijwe kurebera hamwe uko shampiyona zasubukurwa, ntabwo iyi mikino iri mu yasubukuwe nk’uko bamwe babikekaga.


Ohereza igitekerezo
|