Dore impamvu abakingirwa Covid-19 bazakomeza kwambara udupfukamunwa
Uwiyita Sir. Urikibwa ku rubuga rwa twitter, yabajije Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) niba ari ngombwa ko abantu bamaze guterwa urukingo rwa Covid-19 bazakomeza kwambara agapfukamunwa, icyo kigo kimusubiza cyemeza ko ari ngombwa.
- Abakingirwa Covid-19 bagomba gukomeza kwambara udupfukamunwa
Kigali Today yaganiriye n’umwe mu bakozi ba Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) wifuje kudatangaza amazina ye, avuga ko gukingirwa Covid-19 bitavuze ko umuntu yahita ahagarika kwambara agapfukamunwa, kubera impamvu zitandukanye.
Iya mbere ngo ni uko inkingo zose zidatanga ubwirinzi 100% kuko hafi ya zose nta rwagejeje kuri urwo rugero, inyinshi zikaba ari izikingira abantu ku rugero rwa 96%, 95% cyangwa 92%.
Impamvu ya kabiri ikaba ari uko hari inkingo zigomba guterwa umuntu inshuro zirenze imwe mu bihe bitandukanye, ku buryo hagati aho bisaba kwirinda cyane kugira ngo igitonyanga cya mbere kidapfuba.
Indi mpamvu ngo ni uko urukingo rurinda umuntu kurwara ariko rutamurinda kwinjirwamo na virusi, bisobanura ko hari abantu baba bagendana virusi ariko idashobora kubatera uburwayi kuko bakingiwe.
Icyo gihe biba ngombwa ko wa muntu wakingiwe yambara agapfukamunwa, kugira ngo ya virusi arimo kugendana atayanduza abandi batarakingirwa.
Uwo mukozi wa Minisiteri y’Ubuzima yagize ati “Agapfukamunwa ntabwo kakurinda indwara gusa, ahubwo kakurinda no kuba wakwirakwiza virusi mu gihe uyifite”.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gutangwa inkingo za Covid 19 zikabakaba 1,000. Leta ikaba igitegereje izindi zigera kuri miliyoni imwe mu mpera z’uku kwezi kwa kabiri nk’uko MINISANTE iherutse kubitangaza.
Icyakora nta cyizere gitangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS), cy’uko ibihugu bya Afurika bizabona inkingo za Covid-19 mu gihe cya vuba, bitewe n’uko ibihugu byifite bikirimo kuzitanguranwa.
Hari n’ikibazo cy’uko umubare w’izikorwa ukiri muto, ndetse zikaba zikenera amabwiriza akomeye y’uburyo buhenze cyane zigomba guhoramo zikonjeshejwe.
Kugeza ubu mu nkingo z’ibihugu by’i Burayi, Amerika na Aziya zirimo gutangwa hirya no hino ku isi harimo urwitwa Pfizer BioNtech, AstraZeneca, Sinovac, Sputnik, Janssen, Novax, Moderna n’izindi.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Inkingo za Covid-19 zatangiye kugezwa mu turere
- Abakwirakwiza ibihuha ku nkingo za Covid-19 bagamije kuzitesha agaciro - Dr Ngamije
- Ni inkuru nziza kubona inkingo za COVID-19 zigeze muri Afurika – Perezida Kagame
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 87, ntawapfuye
- Icyiciro cya kabiri cy’inkingo zo muri Covax kigeze i Kigali
- Imyiteguro yo gukingira abantu Covid-19 irarimbanyije – MINISANTE
- Video: U Rwanda ruzakoresha asaga miliyari 49Frw mu kugura inkingo za Covid-19
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na #COVID19, abakize ni 150
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, abakize ni icyenda
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 60, abarembye ni 8
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19, abarembye ni 11
- Abanyeshuri bose bazajya mu biruhuko tariki 02 Mata 2021
- RBC na Kaminuza y’u Rwanda bagiye gukusanya amakuru azafasha mu kumenya icyerekezo cya Covid-19
- #COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 136, abakize ni 23
- U Bushinwa buhakana ibyo gupima Covid-19 Abanyamerika mu kibuno
- Dore uko uturere duhagaze mu kugira abanduye Covid-19
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- #COVID19: Habonetse abanduye bashya 118, abakirwaye bose hamwe ni 925
- Ghana ibaye Igihugu cya mbere gihawe inkingo muri gahunda y’inkunga ya COVAX
- Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Wamungani simusubiza ahubwo nanjye ndabyibaza bizagenda bite ?????
Ikibazo cya 1. Umuntu udashaka giterwa urukingo bitewe yenda nimyemerere ye mwamubwira iki cyane ko abizera IMANA byukuri badashaka gukoresha izo nkingo murakoze