Sendika INGABO na AGRITERRA barafasha abahinzi b’imyumbati kongera umusaruro inshuro zirenze 5

• Mu myaka ishize umuhinzi yasaruraga toni zitarenga 10 kuri hegitare
• Ubu umuhinzi ashobora gusarura toni zisaga 50
• Abahinzi bari gukoresha uburyo bigiye mu rugendoshuri rwateguwe na Sendika INGABO na AGRITERRA

Bashimiki Emmanuel
Bashimiki Emmanuel

BASHIMIKI Emmanuel ni umuhinzi w’imyumbati umaze imyaka isaga 20 akora uyu mwuga. Bwana BASHIMIKI, avuga ko hari byinshi imyumbati yamugejejeho harimo iterambere ry’umuryango we, ndetse n’abaturanyi be muri rusange. Muri iyi myaka yose amaze ahinga imyumbati, avuga ko yasaruraga hagati ya toni 10 na 15 kuri hegitari imwe. Gusa kuri ubu, avuga ko nyuma y’ubumenyi yakuye mu rugendoshuri yagiyemo i Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, rwateguwe na Sendika INGABO ku bufatanye na AGRITERRA, ashobora gusarura toni zisaga 50 kuri hegitare imwe, aho igiti kimwe cy’umwumbati cyera ibiro 50 kivuye ku biro 10.

BASHIMIKI ygize ati “Mu mwaka wa 2019, nibwo Sendika INGABO yantoranyije nk’umwe mu bahinzi bitabira urugendoshuri rwari rugamije kwiga uko umuhinzi w’imyumbati yazamura umusaruro ku buso. Amasomo twize twayashyize mu ngiro, aho ubu dufite ubuhamya ku kwiyongera k’umusaruro w’imyumbati.”

Uko bikorwa:

“Utangira ucukura ikinogo gifite metero ebyiri kuri ebyiri (2×2m), mu bujyakuzimu kikagira hagati ya santimetero ziri hagati ya 40 na 60 (kugira ngo umwumbati uzabashe kubona aho ushorera neza). Hagati y’ibinogo bibiri hajyamo metero imwe (1m). Iyo turangije hasi mu cyobo dushyiramo ibyatsi bibora kugira ngo bizavemo ifumbire, binafashe koroshya ubutaka ntibwitsindagire ngo bureme ikimeze nk’urutare. Iyo tumaze gushyiramo bya byatsi, dushyiramo itaka twavangiye hejuru n’ifumbire, hanyuma tugakora ikintu kimeze nk’ibimba muri cya cyobo, tugateramo umwumbati nk’uko bisanzwe. Dutera ingeri y’umwumbati hagati, ku buryo uzashora hirya no hino muri za metero ebyiri, ndetse no hasi, uyu mwumbati ukaba ushobora no kureshya na metero.”

Umusaruro uboneka ubu
Umusaruro uboneka ubu

Usibye kongera umusaruo, umuhinzi w’imyumbati BASHIMIKI, avuga ko ubu buryo bumufasha gukoresha imbuto nke kuko mu buryo busanzwe umuhinzi atera ingeri z’imyumbati ibihumbi 10 kuri hegitare imwe, gusa iyo umuhinzi akoresheje ubu buryo bushya, atera ingeri 900 gusa kuri hegitare. Ibi bimufasha kubona inyungu nyinshi, ndetse no kwishakamo ibisubizo.

Ikindi uyu muhinzi avuga, ni ubu buryo butuma akoresha neza ubutaka, dore ko hagati ya bya byobo ahingamo indi myaka ku buryo butabangamye. Ashingiye kuri izi nyungu, uyu muhinzi ashishikariza abandi bahinzi bagenzi be kwitabira ubu buryo butagaya ingano y’ubutaka, dore ko hari abandi bamaze kubuyoboka.

Ati “Ntakuvuga ngo ubutaka ni buto. Uko bwaba bungana kose butanga umusaruro. Icyo nasaba abandi bahinzi bahinga imyumbati bose, ni uko bayoboka ubu buryo mu rwego rwo kongera umusaruro ku buso, dore abantu turi kwiyongera ariko ubutaka buvaho ibidutunga bwo ntibuve aho buri.”

Umusaruro uboneka ubu
Umusaruro uboneka ubu

Sendika INGABO, ivuga ko nk’umuryango w’abahinzi ugamije guteza imbere ubuhinzi bw’umwuga, mu rwego rwo kwihaza mu biribwa no guhaza isoko, yashyize imbaraga muri ubu buryo, nyuma y’urugendoshuri yajyanyemo abahinzi n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, aho ubu buryo bumaze kuzamura umusaruro w’imyumbati.

Umuyobozi mukuru wa Sendika INGABO Madame Césarie KANTARAMA, avuga ko icyerekezo ari ukuzamura umubare w’abahinzi bakoresha ubu buryo, bityo bikarushaho kuzamura umusaruro w’imyumbati mu gihugu nk’imwe mu nshingano za Sendika INGABO yo kongerera ubushobozi abahinzi.

Umusaruro wa kera
Umusaruro wa kera

Ni byo yasobanuye, ati “Imwe mu nshingano za Sendika INGABO harimo kubakira abahinzi ubushobozi hagamijwe kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi. Ubu buryo twabwigiye mu Karere ka Kirehe mu rugendoshuri twajyanyemo bamwe mu banyamuryango bacu, ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa bacu nka AGRITERRA. Kuko imyumbati itarahingwa uko bikwiriye bituma abahinzi bayo bahomba, kuko bashora amafaranga menshi ariko bagasarura bike.”

Yongeyeho ati “Isoko ry’imyumbati rirahari, gusa ntitubasha kurihaza, ari yo mpamvu dukwiriye gukora umwuga w’ubuhinzi nka ba rwiyemezamirimo.”

Hakurikijwe ubuhamya bw’abahinzi ubu basaga 200 bari guhinga imyumbati muri ubu buryo, nta mpungenge ko mu gihe bwaba bwongewemo imbaraga zisumbuyeho, byaba kimwe mu bisubizo byo kuzamura umusaruro w’imyumbati imbere mu gihugu, dore ko kugeza ubu ukiri muke, kugeza n’aho umwinshi ukurwa ku masoko yo mu bihugu byo hanze, nyamara hari ubuso bunini buhingwaho imyumbati imbere mu gihugu, gusa umusaruro ukaba muke bitewe n’uburyo bw’imihingire y’imyumbati.

Ikinogo giterwamo imyumbati kiba gifite metero ebyiri kuri ebyiri (2x2)
Ikinogo giterwamo imyumbati kiba gifite metero ebyiri kuri ebyiri (2x2)
Gutera mu kinogo cyabugenewe cya metero 2x2
Gutera mu kinogo cyabugenewe cya metero 2x2
Gusubiza itaka rivanze n'ifumbire mu kinogo giterwamo
Gusubiza itaka rivanze n’ifumbire mu kinogo giterwamo
Umusaruro uboneka ubu
Umusaruro uboneka ubu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka