Inama y’Abaminisitiri yashyize abayobozi mu bigo bishya by’Uburezi

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 19 Gashyantare 2021 yagarutse kuri gahunda nyinshi z’uburezi ndetse yongeramo amaraso mashya hagamijwe kugera ku ireme ry’uburezi.

Hejuru ibumoso, Dr Bernard Bahati naho iburyo, Dr Alphonse Sebaganwa. Hasi ibumoso, Dr Nelson Mbarushimana naho iburyo, Sylvie Mucyo
Hejuru ibumoso, Dr Bernard Bahati naho iburyo, Dr Alphonse Sebaganwa. Hasi ibumoso, Dr Nelson Mbarushimana naho iburyo, Sylvie Mucyo

Mu Kigo gishya gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, Inama y’Abaminisitiri yashyizeho Dr Bernard Bahati nk’Umuyobozi mukuru.

Dr Bahati yashyiriweho rimwe n’abandi bayobozi bamwungirije barimo Dr Alphonse Sebaganwa, ukuriye ishami ry’uburezi bw’ibanze n’ibizamini by’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET).

Dr Sebaganwa n’ubundi yari asznzwe akora mu Kigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB), cyari gikurikirana iby’ibizamini mbere y’uko icyo kigo gishya gishyirwaho mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Mu Kigo cy’uburezi bw’ibanze mu Rwanda (REB), Dr. Nelson Mbarushimana yagizwe Umuyobozi mukuru naho Léon Mugenzi Ntawukuriryayo, agirwa umuyobozi ukuriye iterambere ry’abarimu, imiyoborere, ubuyobozi bw’umwuga ndetse no guteza imbere ubujyanama.

Ni ikigo kizaba gifite ubushobozi mu myigishirize y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye hamwe n’imibereho myiza y’abakozi.

Urwego rw’igihugu rushinzwe imyuga n’ubumenyingiro hashyizweho Solange Uwamahoro na Aimable Rwamasirabo mu guteza imbere ubumenyi n’imitegurire ubumenyi n’imyuga mu Rwanda.

Umuyobozi mukuru w’icyo kigo Umukunzi Paul, yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yabaye mu Kuboza 2020.

Muri Rwanda Polytechnic (RP) hashyizweho Dr Sylvie Mucyo ushinzwe amahugurwa, iterambere ry’inzego n’ubushakashatsi, naho Dr Aimable Nsabimana ashinzwe Ubuyobozi n’Imari.

Dominique Ingabire na Léonard Manirambona bagizwe abayobozi ba IPRC Karongi, aho umwe ari Umuyobozi mukuru undi akaba umwungirije.

Muri Minisiteri y’Uburezi naho hashyizweho abayobozi bakuru batandukanye hamwe n’abajyanama babiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka