Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 18/02/2021 ni bwo Tuyisenge Jacques ukinira APR FC n’Amavubi, yaraye asabye umukunzi we kumubera umufasha aranabimwemerera, ndetse anamwambika impeta.

Ubwo Jacques Tuyisenge n’umukunzi we basezeranaga imbere y’amategeko

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Jcaques Tuyisenge abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yashyize hanze amafoto agaragaza ko we n’umukunzi we Jordin banasezeranye imbere y’amategeko,
Uyu muhango wo gusezerana ukaba warabaye nawo ku munsi w’ejo ku murenge wa Kimihurura, mu gihe amakuru atugeraho ari uko aba bombi bagombaga gukora ubukwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 20/02/2021, ariko bikaza gusubikwa n’icyorezo cya Coronavirus
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Birakwiye kandi biranejeje kubwuwo muhungu wacu uhora udususurutsa mu ikipe y,igihugu y,umupira w,amaguru,ubworero nakure ajya ejuru rwose kdi azabyare aheke azatunge atunganirwe n,Imana izabe mubye,umugisha uzamwoneho ibihe byose.