Umuhanzi The Bless yahimbiye abapolisikazi indirimbo

Umuhanzi Twizerimana Christian uzwi ku izina rya The Bless ukomoka mu Karere ka Musanze yasohoye indirimbo ‘Police woman’, ashimagiza ubwiza bw’abapolisikazi b’abanyarwanda, ndetse anasaba ko batanga urukundo.

The Bless yaririmbiye abapolisikazi
The Bless yaririmbiye abapolisikazi

Iyo ndirimbo ngo yayisohoye ubwo yari i Kigali akumva umuntu aganirira undi uburyo hari ahantu hakora umupolisikazi mwiza, ariko akaba yaragize ubwoba bwo kumubwira ko amukunda.

Yagize ati “Umuntu yabwiraga mugenzi we w’umushoferi ukuntu hari ahantu mu muhanda hari umupolisikazi mwiza cyane ariko agahora atinya kubimubwira, ndetse ngo yamucagaho kenshi kugira ngo arebe ubwiza bwe”.

The Bless avuga ko byatumye anibaza niba nta bakobwa batinya kujya mu gipolisi bafite ubwoba ko bazabura abagabo bitewe n’uko hari bamwe mu basore babatinya.

Yagize ati “Burya bariya bashiki bacu bagira umutima mwiza kandi bakora akazi kabo neza, gusa wasanga hari abakobwa bajya bitinya bakeka ko babura abagabo kuko babatinya. Nyamara n’abagabo bakwiye kumenya ko abapolisikazi ari abantu kandi bagira urukundo ndetse nyuma y’akazi baba bashobora gukundana”.

The Bless ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane cyane mu Karere ka Musanze, yaririmbanye na Social Mula indirimbo yise “Mbega wowe”, Ikibazo, Wampaye umwanya n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niyamamare

Peter yanditse ku itariki ya: 22-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka