
Nk’uko bivugwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Annonciata Kankesha, ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga (IPad) babihawe mu rwego rwo kugira ngo babashe kunoza akazi kabo.
Yagize ati "Yaba umuyobozi w’ikigo cyangwa abarimu, zizabafasha kumenya ibiri ku rubuga rwa REB no kumenya aho imyigishirize igeze. Abayobozi b’ibigo bazazifashisha mu gutanga raporo ku gihe".
Yunzemo ati "Mudasobwa bahawe ntibyari byoroshye kuzifashisha igihe cyose, kuko hari ubwo usanga umuntu abasha kuyifashisha ari uko icometse ku muriro, bityo ntibibe byamworohera gutanga nka raporo yihutirwa ku gihe".
Abayobozi b’ibigo bavuga ko zizabafasha mu gutanga raporo basabwa ku gihe, n’igihe cyose baba ku kazi, mu rugo ndetse no mu nzira bagenda.
Irene Muyizere ushinzwe imyigire n’imyigishirize mu ishuri ry’abatumva ntibanavuge ry’i Huye ati "Hari ubwo usanga mu myigishirize hakenerwa amakuru yo kuri internet. Kubera ko internet yo kuri IPad yihuta, bizoroshya ako kazi".
Naho Charlotte Nyirajyambere ushinzwe uburezi mu Murenge wa Ngoma, avuga ko hari hashize imyaka irenga ine abayobozi b’ibigo bahawe mudasobwa zigendanwa, ariko ko hari izari zaramaze gupfa ku buryo abazihawe batari bakibasha gukora neza.
Ati "Ubu noneho nta rwitwazo ku bayobozi rwo kudatangira raporo ku gihe. Nta rwitwazo rwo kuvuga ngo mudasobwa yapfuye cyangwa ngo nabuze uko nyicomeka, IPad yo iranatwarika. Umuntu yanayishyira mu isakoshi akagenda".

Muri rusange hatanzwe IPad 102 harimo 88 zagenewe abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza (harimo n’ibirimo n’amashuri yisumbuye abayigamo biga bataha iwabo) ndetse na 14 zagenewe abashinzwe uburezi mu mirenge yose igize Akarere ka Huye.
Hatanzwe kandi mudasobwa zagenewe abayobozi b’ibigo birindwi byahanzwe mu minsi ishize ndetse na mudasobwa 107 ku bigo bibiri byiyemeje gushyiraho ahigishirizwa mudasobwa (smart classroom).
Ibyo bikoresho byose byatanzwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’igihugu cyita ku Burezi (REB) hamwe n’umushinga "Soma umenye".
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ni byiza kuribi bikoresho batanze Ku bayobozi b’amashuri gusa ikibazo nuko batibuka no guha mwarimu ibikoresho byikoranabuhanga nkibyo.Bazisubireho kbx
Ni byiza ko ikoranabuhanga riri gushyirwamo imbaraga cyane cyane mu mashuri.
Mukomereze aho