Ikipe ya Gisagara VC yateguye umwiherero uzayihuza n’abakozi bayo ukazamara iminsi itatu. Ni umwiherero utangira kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kanama 2020 ukazarangira ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2020 ukabera mu Karere ka Gisagara.
Safi Madiba wamenyekanye cyane igihe yari mu itsinda rya Urban Boys, yemeye ko yatandukanye n’umugore we Judith Niyonizera, nyuma yo kugirana ibibazo byinshi by’imibanire kwiyunga bikananirana.
Ubuyobozi bw’Inyubako y’ubucuruzi ya ‘Makuza Peace Plaza’, iherereye mu Mujyi wa Kigali, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2020, bwateye umuti mu nyubako yose hagamijwe gukumira icyorezo cya Covid-19.
Inzara yatewe na COVID-19 n’imyuzure muri Koreya ya Ruguru yatumye Perezida Kim Jong Un ategeka ko abatunze imbwa bose bazitanga zikabagwa abaturage bakabona ibyo kurya.
Abashinzwe gutegura shampiyona y’u Bwongereza bamaze gushyira hanze ingengabihe ya shampiyona igomba gutangira tariki 12/09/2020.
Uko icyorezo cya Covid-19 kigenda cyibasira ibihugu bitandukanye ku isi, hari ikintu kigaragara cyane, aho usanga ab’igitsina gabo bibasirwa cyane kandi bagahitanwa na cyo kurusha ab’igitsina gore.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki 20 Kanama 2020 ahagana saa cyenda z’ijoro, abajura bapfumuye ibiro by’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga biba mudasobwa enye ndetse n’ikarito yari irimo imiti yo kuvura inka zo muri gahunda ya ‘Girinka’.
Ikipe ya Rayon Sports iratangaza ko itazitabira ubutumire yari yagejejweho n’ikipe ya Young Africans ndetse na Simba zo muri Tanzania
Iyo umuntu avuze ko agiye kwivuriza kwa Nyirinkwaya, abenshi mu bajya kwivuza bahita bamenya aho ari ho, ni izina rimaze kumenyekana ndetse rizwi na benshi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko bufite icyizere cyo kurangiza ikibazo cyo kubona amazi meza, abaturage bakibagirwa kuvoma amazi yo mu bishanga. Ubuyobozi bubishingira ku mushinga wo kubaka uruganda rw’amazi ku mugezi wa Koko mu Murenge wa Murunda, ruzagaburira amazi imirenge iyakeneye.
Colonel Assimi Goita, yatangaje ko ari we wateguye akanashyira mu bikorwa umugambi wo guhirika Perezida Ibrahim Boubacar Keïta (IBK) wa Mali na Minisitiri we w’Intebe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe n’amategeko ari bo bihishe inyuma y’ubucukuzi butemewe, ariko bagiye gukurikiranwa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Anastase Shyaka, aranenga abantu bibuka kwambara udupfukamunwa ari uko babonye abayobozi hafi yabo.
Ikipe ya Bayern Munchen itsinze Lyon ibitego 3-0, mu mukino wa kabiri wa ½ wakinwe kuri uyu wa Gatatu, isanga Paris Saint Germain ku mukino wa nyuma
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kanama 2020 mu Rwanda abantu 15 bakize icyorezo cya COVID-19, mu gihe habonetse abarwayi bashya 67.
Abanyanamibiya bihanangirijwe kubera ingaruka bashobora guhura na zo biturutse ku gukoresha amase y’inzovu nk’uburyo bwo kwivura covid-19.
Komite Nyobozi ya Ferwafa yamaze gufata umwanzuro ku mafaranga y’ingoboka aheruka gutangwa na FIFA, yemeza ko buri kipe mu cyiciro cya mbere izahabwa Miliyoni 28 Frws.
Impuguke mu by’imirire n’imikurire y’abana zihamya ko nta biryo runaka cyangwa ibyo kunywa byihariye bituma umubyeyi abona amashereka yo konsa umwana, igikuru ngo ni uko abona indyo yuzuye kandi ihagije.
Ubusanzwe habaho ibihembwe by’ihinga bitatu harimo igihembwe cya A (Nzeri-Gashyantare), igihembwe B (Werurwe-Gicurasi), hakaba n’igihembwe C (Kamena-Nzeri).
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, yatangaje igihe ibihugu birimo n’u Rwanda bizasubukurira imikino yo gushaka itike ya CAN 2022 izabera muri Cameroun
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), wungirije ushinzwe ubushakashatsi mu buhinzi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi Dr. Charles Bucagu, avuga ko barimo gukora ubushakashatsi ku ndwara yadutse mu ntoki.
Mu gihe nk’iki mu myaka itatu ishize, Abanyarwanda bari bakirimo kwishimira ko Perezida Kagame yari yarahiriye kongera kuyobora u Rwanda, nyuma y’ubusabe bwa benshi nk’uko babigaragaje.
Mu gihe abantu bashishikarizwa kwifashisha ikoranabunga mu guhererekanya amafaranga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus, hari abacururiza mu isoko rya Huye bavuga ko hashize igihe basabye gushyirwa muri Momo Pay batarabyemererwa.
Umuhanzikazi Cecile Kayirebwa ureberwaho na benshi mu bakora umuziki gakondo, burya ngo umuziki we awukomora mu muryango we cyane cyane ku mubyeyi we (Se) wari umuyobozi wa Korali y’Abagatorika muri Kiriziya y’Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille) ya Kigali.
Urukingo rwakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi cyo muri Amerika cyitwa ‘US-based biotechnology company’ (Novavax), rurimo kugeragezwa mu bushakashatsi bwa kaminuza ya Witwatersrand.
Abahinzi b’icyayi mu Turere twa Rubavu na Rutsiro bahuriye muri Koperative COOPT Pfunda bashyikirijwe ibikoresho bibafasha kwirinda COVID-19.
Nyuma y’iminsi mu igeragezwa I Londres mu ikipe ya Arsenal, George Lewis Maniraguha ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda na Norvege yamaze gusinya muri Arsenal amasezerano y’imyaka ibiri n’igice
Mu mukino wa mbere wa ½ cy’irangiza wa Champions League, ikipe ya Paris Saint Germain yatsinze Leipzig bituma igera ku mukino wa nyuma bwa mbere mu mateka yayo.
Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) mu Karere ka Muhanga, uratangaza ko utegereje ko abakekwaho guhisha amakuru ku mibiri yagaragaye ku rusengero rwa ADEPR Gahogo bamenyekena.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko abantu baherutse kugaragara mu mafoto ku mbuga nkoranyambaga bari mu birori barimo abakinnyi b’umupira w’amaguru barimo Sarpong na Olivier Karekezi n’abandi batandukanye bose hamwe uko ari cumi n’umwe bashyizwe mu kato, mu gihe abandi babiri bagishakishwa.
Abaturage bambara ubusa mu busitani (nudists) basabiye ingurube y’ishyamba kuraswa nyuma y’uko isagariye umwe muri bo arimo yota akazuba, ikamushikuza igikapu cye kirimo mudasobwa igendanwa n’imyambaro ye.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko Abanyarwanda babiri b’imyaka 45 na 55 y’amavuko bitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2020 bazize COVID-19, abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda baba icumi.
Banki ya Kigali(BK) yatangarije abayigana n’abakiriya bayo by’umwihariko, ko umutekano wa konti zabo ucunzwe neza, ku buryo yanabiherewe icyemezo cy’ubuziranenge mpuzamahanga.
Muri Mali mu kigo cya gisirikare cya Kati giherereye hafi y’umurwa mukuru Bamako humvikanye urusaku rw’amasasu, bivugwa ko hari n’abayobozi batawe muri yombi, barimo Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keita bakunze kwita IBK na Minisitiri w’Intebe Boubou Cissé.
Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yashinje komisiyo ishinzwe kurwanya ruswa muri icyo gihugu kuba ifite imigambi yo kumuvana ku butegetsi, nk’uko ikinyamakuru cya Leta Times of Zambia kibitangaza.
Bamwe mu barangije muri Kaminuza ya Cavendish yo muri Uganda basanzwe bigisha barasaba kurenganurwa nyuma y’aho bandikiwe bahabwa iminsi itanu ngo babe bazanye ibyangombwa byemewe (Equivalence) bitaba ibyo bakirukanwa.
Nyuma y’uko Meghan Markle na Prince Harry bavuye mu Bwongereza bakajya gutura muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Meghan wahoze ari umukinnyi wa filime mbere y’uko ashaka mu muryango w’ibwami yiteguye gusubira muri filime. Kuri ubu filime azakinamo azahembwa akayabo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko ku bufatanye na SMS Group, cyatangije imashinizi z’ikoranabuhanga zikorerwa mu Rwanda, zizashyirwa ahantu hinjira abantu benshi mu bigo bitandukanye ndetse n’ahahurira abantu benshi, ku buryo uyinyuzemo azajya asangamo aho karabira intoki, agasuzumwa umuriro kandi (…)
Nyuma y’ifungwa ry’isoko rya ‘City Market’ n’iry’ahitwa Kwa Mutangana (Nyabugogo), yombi yo mu Karere ka Nyarugenge, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 18 Kanama 2020 nta muntu n’umwe wari uhari.
Ku wa mbere tariki 17 Kanama 2020, mu isoko rya Nyamata mu Karere ka Bugesera ndetse no mu Mujyi wa Nyamata, ku bufatanye bwa DASSO na Polisi, hateguwe igikorwa cyo kureba abantu batambara udupfukamunwa cyangwa se abatatwambara neza, hafatwa abantu 43 barimo abatatwambaye n’abatwambaye nabi.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, avuga ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yatanzwe, akigishwa ndetse agasubirwamo, ariko hakaba hari abanze kuyumva no kuyashyira mu bikorwa ahubwo bakirara, ari na ho ahera avuga ko hashobora gusubizwaho gahunda ya #GumaMuRugo mu gihugu hose.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buravuga ko bwatangiye gukora igenzura ku bantu bubakisha amatafari y’icyondo (inkarakara/rukarakara) batabanje gusaba impushya zo kubaka.
Abanyamuryango ba Koperative CORIBARU ihinga umuceri mu gishanga cya Base mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, baravuga ko umusaruro w’umuceri wagabanutse hafi icya kabiri cyose, kubera ko ubuso bahingagaho bwatwawe n’isuri yatewe n’ibiza.
Abahanga bavuga ko abana bato bajya kuri murandasi (interineti), bakajya ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, bashobora kuhamenyanira n’abantu nyuma bakazabahohotera ntibabashe kubyivanamo, ababyeyi bagasabwa kumenya ibyo abana babo baba bahugiramo.
Abantu 11 bari bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi muri Bungoma y’Amajyepfo batorotse aho bari bafungiye by’agateganyo.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kanama 2020 mu Rwanda abantu 13 bakize icyorezo cya COVID-19, mu gihe habonetse abarwayi bashya 87.
Ministeri y’ubuzima muri Kenya yatangaje ko kuri uyu wa mbere habonetse abandi bantu 245 banduye covid-19 nyuma y’ibipimo 3,150 byafashwe mu masaha 24 ashize.