Irage ni igikorwa mbonezamategeko, kigirwa n’umwe mu bo kireba. Gishobora guseswa kandi kigakorwa muri bumwe mu buryo buteganywa n’itegeko, aho umuntu agena amerekezo y’ibintu bye igihe azaba atakiriho. Uraga afite uburenganzira bwo gutanga indagano ku muntu ashaka yaba uwo bafitanye isano cyangwa uwo batayifitanye.
Polisi y’u Rwanda yamaze impungenge abantu bazitabira imurikagurisha riteganyijwe gutangira tariki ya 11 Ukuboza rikazarangira tariki ya 31 Ukuboza 2020, aho risanzwe ribera i Gikondo mu Karere ka Kicukiro.
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze, ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 07 Ukuboza 2020, bafatiye mu cyuho abantu umunani. Muri bo harimo abafunguye utubari bitemewe, hari n’abacuruzaga inzoga bitwaje ko bafite resitora ariko bakabikora barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira (…)
Umuhanzi Makanyaga Abdoul amaze imyaka isaga 50 ari umuhanzi, umuririmbyi n’umucuranzi. Ku myaka 20 yafashe icyemezo cyo kureka inzoga none kugeza magingo aya ijwi rye riracyaracyameze nk’iryo mu 1967.
Hari abatuye mu Karere ka Nyaruguru batekereza ko ababyarana n’abangavu bagiye bategekwa kubafasha kurera, byatuma umubare w’abaterwa inda ugabanuka.
Hirya no hino mu Karere ka Musanze, cyane cyane mu mirenge y’icyaro haracyagaragara indwara ziterwa n’umwanda n’imirire mibi, hakaba abaturage bavuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buba bushaka guhisha icyo kibazo, bityo ntikigaragazwe ngo gishakirwe umuti.
Umuhanzi w’Umunya-Tanzania Naseeb Abdul uzwi ku izina rya Diamond Platnumz atanga ikiganiro kuri ‘Wasafi Radio’ yatangaje ibyo yahuye na byo mu gutunganya indirimbo yitwa ‘Waah’ yakoranye n’Umuhanzi w’Umunyekongo Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi ku izina rya Koffi Olomide.
Abamotari bo mu Karere ka Nyagatare barasaba ubuyobozi bw’akarere kubongerera iminsi yo kwishyura umusoro w’aho bahagarara kuko minsi isoza umwaka baba bagomba kwishyura ibintu byinshi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko hari abaturage bari gushaka kubyiganira kujya mu cyiciro cya nyuma cy’ubudehe cya D, ibyo ngo bikaba bishobora kuba biterwa n’amarangamutima akomoka ku byiciro by’ubudehe byabanje.
Inzu itunganya umuziki yitwa A.I Records Kenya ikorera muri Kompanyi ifasha abahanzi yitwa Universal Music Group muri Kenya yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’umuhanzi mushya mu njyana ya Country Elvis Nyaruri.
Abantu birirwa mu mirimo yo kwita ku rugo (akenshi baba ari abagore basigaranye abana) iyo ubabajije icyo bakora bakubwira ko nta kazi bafite, ariko Josephine Uwamariya arabaza ati “koko ubwo urumva nta kazi ufite”?
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) itangaza ko gutanga kandidatire ku bashaka kuziyamamaza mu matora y’inzego z’ibanze azaba mu mwaka utaha bizaba mu mpera z’uku kwezi, bityo ko abayobozi bariho bagomba kuba batakiri mu myanya.
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika watowe, Joe Biden, yihaye intego yo kuba yatanze urukingo rwa Covid-19, ku Banyamerika miliyoni 100, mu minsi 100 ya mbere akigera ku butegetsi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukuboza 2020, mu Rwanda abantu babiri b’imyaka 60 na 56 bitabye Imana i Kigali n’i Ngororero bishwe na Covid-19.
Guverineri Munyantwali Alphonse avuga ko icyorezo cya COVID-19 n’ibiza byibasiye iyi Ntara mu mwaka wa 2020 byagize uruhare mu kutesa imihigo uko bikwiye mu Ntara ayobora.
Mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, hari umugabo wapfuye bikekwa ko yazize urwagwa rupfundikiye bamwe bita Cungumuntu, abandi bakarwita Dundubwonko.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko hakwiye ikiguzi cya Politiki mu kurwanya ruswa, kuko kutayirandura bigira ingaruka zikomeye cyane cyane ku bakene n’abanyantege nke.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasuye imiryango 48 yari ituye ahitwa muri Bannyahe (Kangondo I&II na Kibiraro ya mbere) ubu yimuriwe mu Busanza mu Karere ka Kicukiro.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko muri Nyaruguru hari imigezi yabyazwa amashanyarazi, akanashishikariza ba rwiyemezamirimo kubishoramo imari.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku Buzima (RBC), kirasaba abantu bose kudasuzugura indwara y’ibicurane muri ibi bihe by’ubukonje, kuko ishobora kuba ari Covid-19 banduye bakibwira ko ari ibicurane bisanzwe.
Urukiko rwo muri Senegal rwakatiye abagabo batatu igifungo cy’imyaka ibiri bazira kohereza abana babo kuba abimukira muri Esipanye, umwe akagwa mu rugendo atagezeyo.
Nk’uko biteganwa mu ngingo ya gatatu y’itegeko ry’umurimo N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryaje risimbura irya 2009 mu gice cy’igisobanuro cy’amagambo, risobanura ko ikosa rikomeye ko ari ikosa rikozwe n’umukozi, hashingiwe ku buremere by’icyakozwe, ikitakozwe, imyitwarire, uburyo ryakozwemo cyangwa ingaruka ryateje ku (…)
Ubusanzwe abarimu bo mu mashuri y’incuke ya Leta bahembwaga ari uko ababyeyi b’abana bakusanyije amafaranga y’umushahara ariko ngo hari ubwo byagoranaga umwarimu akamara amezi nk’atatu adahembwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 08 Ukuboza 2020, mu Rwanda habonetse abantu 46 bashya banduye COVID-19, mu bari barwaye abakize ni 19.
Uwitwa Simbarikure Evariste bakunze kwita Mushi w’i Kagugu mu Karere ka Gasabo, kimwe n’abandi benshi bafite utubari hirya no hino mu gihugu, yahisemo gutaka ibiziriko bikozwe mu birere by’insina ku muryango bw’inzu y’ubucuruzi bwe.
Kimwe no mu bindi bice by’igihugu cy’u Rwanda, mu Karere ka Bugesera na ho hari ibyiza nyaburanga bitandukanye kandi bisurwa n’abantu baturutse hirya no hino ku isi, nubwo ahenshi mu haboneka ibyo byiza nyaburanga hataratunganywa uko bikwiriye kugira ngo hatangire kwinjiza amadevize.
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), iratangaza ko itangazamakuru ryitwaye neza mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu biganiro n’inkuru bijyanye no kwibuka.
Abana bo mu mirenge inyuranye y’Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali barasaba ababyeyi, abarimu ndetse n’abandi bafite mu nshingano zabo uburere, guhagarika ibihano bibabaza umubiri n’umutima ndetse n’ibibatera ipfunwe mu bandi, hamwe n’imirimo ivunanye ikoreshwa abana.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinzwe na Marines Fc ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona, wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo
Leta ya Eritrea yarekuye abantu 28 bagize itsinda ry’Abahamya ba Yehova nyuma yo gufungwa igihe kitazwi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba gafite impano karemano zashingirwaho mu guhanga ibisubizo byafasha kuzahura ubukungu bwadindijwe n’icyorezo cya Covid-19.
Komite yifuza kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda yavuze ko gutangiza icyiciro cya kabiri ndetse no gufasha amakipe kubona abaterankunga ari zimwe mu ngingo zimirijwe imbere niramuka itowe.
Dr Deo Habyarimana ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda no muri Kaminuza zigenga, yafashe icyemezo cyo kuririmba indirimbo zisanzwe nyuma y’uko yari amaze igihe azwi cyane mu guhimbaza Imana.
Ikipe ya UTB Volleball Club yasinyishije Mukunzi Christophe, inakira abakinnyi b’amakipe yombi batwaye ibikombe birindwi mu icumi byakiniwe mu mwaka ushize w’imikino
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Ndayisaba Fidele, avuga ko “Hagamijwe kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge no guteza imbere uruhare rw’inzego z’ibanze mu bikorwa byimakaza ubumwe n’ubwiyunge, buri mwaka hakorwa isuzuma ngarukamwaka ry’ibikorwa by’uturere mu bumwe n’ubwiyunge”.
Ikipe ya Musanze FC yatsinze AS Muhanga ibitego bibiri kuri kimwe itangirana amanota atatu. Ni mu gihe ikipe ya Mukura VS yongeye kunyerera nyuma yo kunganya na Sunrise FC ubusa ku busa.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) imaze iminsi mu gikorwa cyo gushaka abarimu bashya benshi kuko n’ibyumba by’amashuri byiyongereye, bikaba byaratumye ingengo y’imari ijya mu mishahara y’abarimu izamukaho miliyari 39 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu gicuku cyo ku Cyumweru tariki ya 06 Ukuboza 2020 ahagana saa saba n’igice, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’irondo ry’umwuga rikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Matimba, Akagari ka Rwentanga, bafashe abantu 46 barimo basengera mu nzu y’umuturage witwa Musilikali Jean Pierre w’imyaka 36, na Kansiime Julienne (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ukuboza 2020, mu Rwanda habonetse abantu 62 bashya banduye COVID-19, mu bari barwaye ntawakize.
Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo ku Cyumweru tariki ya 06 Ukuboza 2020 rigaragaza ko mu barwayi bashya 45 babonetse, 21 ari abo mu Karere ka Musanze.
Abahagarariye imiryango igize ihuriro nyarwanda ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga (NUDOR) bavuga ko n’ubwo hari ibyakozwe mu gushyigikira uburezi bw’abafite ubumuga, ariko ngo haracyari byinshi bikwiriye gukorwa kugira ngo uburezi bw’abafite ubumuga burusheho gutera imbere.
Makanyaga Abdul, umuhanzi akaba n’umucuranzi wabigize umwuga, amaze imyaka isaga 50 akora ako kazi. Afite amateka akungahaye mu muziki w’u Rwanda. Yibuka byinshi byayaranze birimo ibibi n’ibyiza ariko byose birimo amasomo yifuza kugeza ku bahanzi babyiruka.
Umunyamabanga mukuru wa sendika y’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri (Rwanda Extractives Workers Union (REWU), Mutsindashyaka André, avuga ko 80% by’abakozi bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta masezerano y’akazi bagira.
Ku wa Gatandatu tariki ya 05 Ukuboza 2020 ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ubwitange mu Karere ka Nyarugenge, hatanzwe inka y’Indashyikirwa ku Isibo y’Ubutwari yo mu Mudugudu w’Ituze, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Muhima nk’Isibo yahize andi 3061 yo mu Karere ka Nyarugenge.
Umwaka wa 2020 waranzwe n’idindira rya serivise zijyanye n’ubukerarugendo mu Rwanda no ku isi hose, aho ibikorwa binyuranye by’ubukerarugendo byajyaga byinjiriza igihugu amadevise byashegeshwe na COVID-19.
Abaturage bo mu Karere ka Ruhango baravuga ko bishimira kuba ibyumba by’amashuri biri kuzura bikanatahwa, bakibutsa abayobozi ko hanakenewe abarimu bazabyigishamo kandi babifitiye ubumenyi, kugira ngo ireme ry’uburezi ryiyongere.
Abarerera ku ishuri ribanza rya Gashangiro ya kabiri (Gashangiro II) riri mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bavuga ko batishimiye uko ubuyobozi bwisubiyeho ku cyemezo bwari bwafashe cyo kuhongera ibyumba by’amashuri bari bitezeho kugabanya ubucucike bw’abana.