Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Mashami Vincent, yatangaje ko yishimiye uko umukino wa mbere bakinnye na Uganda wagenze, avuga ko utanga icyizere ko bazitwara neza mu mikino itaha
Umutoza w’ikipe y’abagore The Hoops Rwanda, Mutokambali Moise, yagizwe umuyobozi wa tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda(FERWABA), uyu mwanya ukaba wari umaze igihe utagira uwurimo.
Abanyeshuri bo mu mashuri y’inshuke n’amashuri yo mu myaka itatu ibanza mu mashuri abanza bemerewe gusubira ku ishuri tariki ya 18 Mutarama 2021, ndetse abarimu bakorera ibigo bya Leta bahawe amabaruwa abinjiza mu kazi, basabwe kwiyandikisha ku turere bagashakirwa uburyo bagera ku kazi, ariko hari abarimu bigisha mu mashuri (…)
Polisi y’Igihugu na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu baratangaza ko ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali abifuza gukora ingendo za ngombwa kubera gutungurwa n’iyo gahunda bafashwa kugera aho bifuza.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije aratangaza ko Leta y’u Rwanda yamaze gutumiza umuti ugabanya ubukana bwa COVID-19 mu rwego rwo kugabanya abahitanwa n’icyo cyorezo mu Rwanda.
Mu mukino wa mbere wa CHAN Amavubi yahuyemo na Uganda, Amakipe yombi anganyije 0-0, Omborenga Fitina w’Amavubi atorwa nk’umukinnyi witwaye neza.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu bane bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), gitangaza ko mu bushakashatsi giherutse gukora bwarangiye mu cyumweru gishize aho bapimye abantu Covid-19 batomboza, bwerekanye ko mu Mujyi wa Kigali abantu 12% banduye icyo cyorezo.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021.
Abana basaga ibihumbi 219 bo mu cyiciro cyo hasi cy’amashuri abanza n’ay’incuke mu Ntara y’Amajyaruguru, ni bo basubukuye amasomo nyuma y’amezi arenga icumi yari ashize batiga, icyemezo cyari cyarafashwe muri Werurwe 2020 mu rwego rwo kwirinda icyorezo Covid-19.
Mu mwaka wa 2018 Leta y’u Rwanda yasohoye Itegeko N°72/2018 ryo ku wa 31/08/2018 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere, rikaba ryaraje risimbura iryavugaga ko iyo miryango ari amadini.
Urubyiruko rugana Ibigo byarushyiriweho ngo birufashe kwihangira imirimo no kwiteza imbere bizwi ku izina rya ‘YEGO Centre’ (Youth Employment for Global Opportunities Centre) n’urugana ibigo birufasha gushaka akazi, kwihangira imirimo, kwiteza imbere no kubahuza n’abatanga akazi bizwi ku izina rya “Employment Service Center” (…)
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ruri gukurikirana ikirego cy’abibye ibikoresho by’ikipe y’igihugu, Amavubi.
Robert Kyagulanyi wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Bobi Wine, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi (NUP) afungiranye mu nzu ye, nyuma yo gutsindwa amatora yo kuyobora Uganda, aho Yoweri Kaguta Museveni yatsinze, akaba agiye kuyobora manda ya gatandatu.
Mu mukino wa mbere w’itsinda C uhuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Uganda, rutahizamu Sugira Ernest ntari bukine uyu mukino kubera amakarita abiri y’umuhondo
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasobanuye ikibazo cy’umwambaro wateje impaka Amavubi azakinana CHAN.
Ministiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko Covid-19 imaze kwegera abaturage cyane, ku buryo buri cyemezo gifatwa kitazaba ari ikiyibegereza kurushaho.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2021 yafashe abantu 13 bari mu rugo rwa Ndayiragije Prosper ubwo yari yabatumiye mu rugo rwe mu birori.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, Munyangabo Célestin, avuga ko inka eshanu n’ihene eshatu zari zibwe n’abantu bakazijyana muri Uganda zamaze kugaruzwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 17 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 17 Mutarama 2021, nibwo urubyiruko rwororera amafi mu kiyaga cya Muhazi rwageze aho bakorera uwo murimo rusanga amafi asaga ibihumbi bine (4,000) yahororerwaga areremba yapfuye.
Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo muri Kigali afunze guhera kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021 mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.
Abo mu muryango wa Sinzatuma Theogene na Mukarwema Patricia bavuga ko bamaze imyaka 20 birukanywe mu butaka bwabo n’uwitwa Uzabumwana Laurent ubakangisha kubatema, bakohereza n’abakozi guhinga imirima akabirukana.
‘Kanaka cyangwa nyirakanaka yagezeyo’ ni imvugo ikunda gukoreshwa n’Abantu, aho baba bagaragaza ko hari urwego uwo muntu aba yaragezeho, mbese yakize. Bituma nibaza aho hantu bavuga yageze aho ari ho.
Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe umutekano wo mu muhanda ritangaza ko abanyamaguru batandatu (6) bapfuye bazize impanuka zo mu muhanda kuva ku itariki 4 kugeza kuri 14 Mutarama uyu mwaka.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) bahawe numero bazambara muri CHAN, ndetse hanamurikwa umwambaro bazakinana muri aya marushanwa.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abantu umunani barimo umuganga, Serugendo Sylvestre na Mukakinani Clothilde nyiri ivuriro “Santé pour Tous”, bakurikiranyweho gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 16 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Abakorera muri santere z’ubucuruzi zo mu mirenge yegereye imipaka mu Karere ka Burera, ngo ntibagikora ingendo ndende bajya gushaka ibicuruzwa kure, bitewe n’uko abikorera bo muri aka Karere bagera kuri 76 bishyize hamwe, bakora Ikigo gishinzwe kuhakwirakwiza ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda kandi ku giciro gito.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko ibigo n’abantu ku giti cyabo bahawe ibyangombwa byo gushyira amashanyarazi mu nyubako zitandukanye, ari bo bazirengera ingaruka mu gihe hagira inzu ishya biturutse ku mashanyarazi.
Nyuma y’igihe bamwe mu bafite inganda i Huye bibaza igihe bazemererwa kugura ibibanza mu cyanya cyahariwe inganda, Minisiteri y’inganda ivuga ko noneho ubu bishoboka.
Rutahizamu w’Amavubi Sugira Ernest, aratangaza ko igihe cyigeze ngo bongere bahe ibyishimo abanyarwanda bahora babategerejeho, ni mu gihe habura iminsi ibiri ngo CHAN itangire
Abahanzikazi b’ibyamamare muri Amerika, Lady Gaga na Jennifer Lopez, ni bo b’ibanze batoranyijwe mu kuzaririmba mu muhango Joe Biden azarahiriramo kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuhango uteganyijwe tariki 20 Mutarama 2020 i Washington, nk’uko byatangajwe n’itsinda ry’aba demokarate bashinzwe gutegura uyu muhango.
Ubuyobozi bw’ishuri rya Wisdom riherereye mu mujyi wa Musanze burakataje muri gahunda yo gutoza umwana kwishakamo ibisubizo mu bihe by’ahazaza habo, aho bafashwa kwihangira imirimo no kurema udushya mu masomo anyuranye biga.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu batanu bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Umutoza w’agateganyo w’ikipe y’igihugu ya Basketball, Henry Muinuka, yahamagaye abakinnyi 22 bagomba gutangira kwitegura ijonjora rya Kabiri ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya Basketball mu bagabo kizabera mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2021. Iyi mikino izabera mu Rwanda guhera tariki ya 19 kugeza 23 Gashyantare 2021.
Guhera kuri uyu wa 15 Mutarama 2021 Abanyarwanda bashobora kujyana ibicuruzwa byabo mu bihugu 34 bya Afurika bishyira mu bikorwa amasezerano y’Isoko Rusange (AfCFTA), agamije guhahirana hagabanyijwe cyangwa hakuweho imisoro kuri za gasutamo.
Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda) ryari riteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha, ryamaze gushyirwa muri Gicurasi kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje kugaragaza ubukana.
Mu gihe imibare y’abarwara COVID-19 mu Rwanda ikomeje kwiyongera, abashinzwe ubuvuzi bakagaragaza ko habayeho kudohoka mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo, abagizweho ingaruka na cyo barwaye cyangwa bapfushije ababo baragira inama abaturage ko badakwiye gusuzugura iyo ndwara.
Mu rwego rwo kwitegura imikino ya Playoff ya CAF Confederation Cup, AS Kigali yamaze gusubukura imyitozo, mu gihe CS Sfaxien bazahura yo ikomeje kwitwara neza muri shampiyona
Abakinnyi ba AS Kigali barashimira Perezida w’ikipe yabo, Shema Ngoga Fabrice, nyuma yo kubishyura ishimwe yari yabemereye ry’ibihumbi bisaga 400 by’amafaranga y’u Rwanda nibaramuka basezereye KCCA yo muri Uganda.
Perezida Yoweri Museveni ushaka indi manda araza imbere mu majwi y’abahatanira kuyobora Uganda.
Kapiteni w’Amavubi azakina CHAN izabera muri Cameroun Jacques Tuyisenge, ari mu bakinnyi bategerejweho byinshi
Thomas Kigabo Rusuhuzwa wari umuyobozi mukuru ushinzwe ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yitabye Imana. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021, akaba yitabye Imana ari muri Kenya aho tari yaragiye kwivuriza.
Ambasaderi w’Igihugu cya Turkiya mu Rwanda yiteze kubona umubare munini w’Abanyarwanda bajya kwiga muri icyo gihugu binyuze muri gahunda yitwa ‘Türkiye Scholarships Program’.
Ikigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) kiratangaza ko uturere tugize Umujyi wa Kigali tuza mu myanya y’inyuma mu gutanga mituweli y’uyu mwaka wa 2020-2021 uzarangira ku itariki ya 30 Kamena 2021.
Uwari Gitifu w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze na bagenzi be bari bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake Nyirangaruye Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste, ndetse nyuma baregwa n’icyaha cya ruswa, barekuwe n’urukiko nyuma y’uko igihano bakatiwe kiri munsi y’igihe bamaze muri gereza.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 14 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu batanu bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Kanseri izwi nka ‘Colon Cancer’ yibasira urura runini rushinzwe gusohora umwanda mu nda y’umuntu ikomeje kwibasira abantu batanduakanye barimo n’ibyamamare.