Impano idasanzwe yo gutwara igare imuhesheje amahirwe yo guserukira u Rwanda mu Misiri
Umwana w’umuhungu witwa Iradukunda Valens wo mu Kagari ka Nyamugari, Umurenge wa Nemba mu Karere ka Burera, ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021 ari kumwe na bagenzi be bakinira Ikipe y’Igihugu y’Amagare, yuriye indege, yerekeza mu Gihugu cya Misiri muri shampiyona ya Afurika mu mukino w’amagare igiye kubera i Cairo mu Misiri.

Ni nyuma yo kugaragaza impano idasanzwe mu gutwara igare ku myaka 17 y’amavuko afite. Iyo mpano Iradukunda Valens yayigaragaje muri Kamena 2020, mu marushanwa yari yateguwe n’Akarere ka Burera yo gushakisha impano zitandukanye, aho yaje muri batatu bayatsinze neza. Ayo marushanwa akaba yari yitabiriwe n’abana b’abahungu n’abakobwa.
Ayo marushanwa akimara kuba, Iradukunda Valens yoherejwe mu kigo gitorezwamo abakinnyi b’umukino w’Amagare mu Rwanda(Africa Rising Cycling Center) kiri i Musanze, akaba ari mu baserukiye u Rwanda nyuma y’uko yari amaze amezi ane muri icyo kigo, yongererwa ubumenyi bumufasha kurushaho gukuza impano ye.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Manirafasha Jean de la Paix, avuga ko Akarere gatewe ishema no kuba uyu mwana ageze ku rwego rwo kuba mu baserukira Igihugu nyuma y’igihe kitari kinini agaragaje impano ye. Ibi ngo byerekana ko kwita ku bafite impano bibafasha kugera kure.
Yagize ati: “Twishimiye impano zitangiye kugaragara mu Karere kacu kandi byatwongereye ubushake bwo gushakisha n’izindi mpano ku buryo Akarere ka Burera kazakomeza kuvumbura n’izindi mpano zo ku rwego rwo guhagararira Igihugu mu marushanwa abera muri Afurika cyangwa se n’amarushanwa abera ku rwego rw’isi. Ibi biratwereka ko bizakunda kandi birashoboka”.

Uyu muyobozi avuga ko bafite icyizere cy’uko uyu Iradukunda kimwe na bagenzi be azabasha kwitwara neza bigatuma n’impano ye yo gutwara igare imugeza kure. Yaboneyeho gusaba urubyiruko gutinyukira kugaragaza impano bifitemo, cyane ko n’amahirwe y’aho kubikorera ahari.
Yagize ati “Urubyiruko rwifitemo impano zitandukanye yaba mu mukino w’amaguru, amaboko, kwiruka n’indi myinshi ntarondora. Icyo turusaba ni uko bareka kwitinya, ahubwo bakazishyira ahagaragara kugira ngo zimenyekane, kuko ziri mu byo bubakiraho, bakagera kure bakiteza imbere”.
Ariko kandi ngo urubyiruko ntirwabasha kubigeraho mu gihe rutagaragaje uburere bwiza no kwirinda ibiyobyabwenge. Yagize ati: “Biragoye ko impano runaka y’umuntu yamugeza kure adashyize imbere umuco wo kwiyubaha, ubwitonzi no kugira intumbero y’icyo iyo mpano yayibyaza. Ni yo mpamvu tugira urubyiruko inama yo gushyira imbere imyitwarire myiza, birinda ibiyobyabwenge n’ibindi birangaza, kugira ngo intego yabo bazabashe kuyigeraho”.

Iradukunda Valens ari mu bakinnyi bane baserukiye ikipe y’Igihugu mu cyiciro cy’ingimbi. Aho ari kumwe na Niyonkuru Samuel, Mugabo Hussein na Tuyizere Etienne.
Mu bindi byiciro byitabiriye aya marushanwa harimo Ikipe y’Igihugu nkuru y’Abagabo n’Ikipe nkuru y’Abagore.



Inkuru bijyanye:
Team Rwanda yerekeje mu Misiri muri Shampiyona Nyafurika (AMAFOTO)
Ohereza igitekerezo
|
Imana ikura ku cyavu koko! Ni uku abantu batera imbere mu kanya nk’ako guhumbya. Uyu mwana nadasamara azagera kure. n’abandi bamurebereho, bravooooo
Tere Imbere Burera yacu,Mwana wacu jyimbere