Haracyari icyuho cy’abarimu 7,000 – MINEDUC

Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) iremeza ko nubwo uyu mwaka abarimu 24,825 binjijwe mu kazi, ngo haracyari icyuho cy’abandi barimu bagera ku 7,000 nyuma y’uko hari abataragarutse mu kazi, ndetse no mu baherutse gushyirwa mu myaka hakabamo abataritabiriye akazi.

Minisitiri Uwamariya avuga ko hagikenewe abarimu 7,000
Minisitiri Uwamariya avuga ko hagikenewe abarimu 7,000

Ni byo Minisitiri w’uburezi, Dr Uwamariya Valantine yatangarije mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio cyo ku wa Kane tariki 25 Gashyantare 2021, cyari gifite insanganyamatsiko ivuga ku bibazo by’abarimu n’itangira ry’amashuri.

Abajijwe ku kibazo cy’abarimu niba bahagije nyuma y’uko ibyumba by’amashuri byiyongereye, Minisitiri Dr Uwamariya, yavuze ko nubwo muri uyu mwaka Leta yinjije mu kazi abarimu bashya bangana na 1/3 cy’abasanzwe mu kazi, ngo hakigaragara icyuho aho imyanya ingana n’ibihumbi birindwi igihari.

Yagize ati “Abarimu bagiye mu myanya ni 24,825, mu mashuri y’inshuke tutagiragamo abarimu ni 580, mu mashuri abanza 18,155, mu mashuri yisumbuye y’ubumenyi rusange 6,090, mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro 336, bose hamwe nibo batanga umubare wa 24,825”.

Arongera ati “Ntabwo bahagije, akenshi mu burezi tugira abakozi bava mu kazi mu buryo bukabije, ku buryo n’aba hari abo twohereje aho tubakeneye ku bigo by’amashuri batagiyeyo kubera impamvu bitandukanye, ariko n’abo twari dusanganwe hari bamwe batagarutse. Ubu turi kongera kwegeranya imibare kugira ngo tumenye abagiye ngo barangana iki kugira ngo tubasimbuze, mu mibare nari mfite ejo turacyafite icyuho cy’abarimu 7,000”.

Ikibazo cy’abarimu bize mu ishuri ry’abaporoso rya PIASS batemewe ku isoko ry’umurimo nacyo cyagarutsweho, aho bamwe mu barimu bagisiragira nyuma y’uko boherejwe mu kazi bagera mu turere boherejwemo bakangirwa gukora kandi boherejwe na REB, ubu bamwe bakaba bari mu gihirahiro.

Mu gusubiza icyo kibazo, Minisitiri yabanje gusobanura imikorere ya PIASS aho yemeza ko abanyeshuri biyandikisha kujya kwiga muri iryo shyuri mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi (stage), ariko badategereje impamyabumenyi kuko iryo shuri ritaremererwa kuzitanga.

Yavuze ko abanyeshuri barangije muri iryo shuri ubwo babaga bagiye gusaba akazi mu burezi bagahabwaga binyuze mu rwego rw’igihugu rushinzwe amashuri makuru na kaminuza HEC, aho ubu byahagaritswe nyuma yuko byagaragaye ko byatezaga ibibazo mu burezi, hakaboneka abarimu bakora ako kazi batabifitiye ibyangombwa.

Ati “Ishuri ni ryo rigaragaza ko umunyeshuri yarangije, ariko umunyeshuri ararangiza stage akaza kwaka icyangombwa kuri HEC ntabwo ari uko bigenda, ibyemezo bigaragaza ko umunyeshuri yize kandi abifitiye impamyabumenyi bituruka ku ishuri ntabwo bituruka kuri HEC. Ikindi ni uko n’ubu baje kwaka akazi nk’uko bakakaka mu myaka yashizega”.

Arongera ati “Mu gihe ikibazo cyagaragaye, ari naho nshaka kugaruka kuri abo mu turere niba hari n’ababikoze ibyo bitemewe, abari mu kazi barahabwa umwaka kugira ngo buzuze ya masomo abura. Abo twinjije mu kazi bose bujuje ibyangomba, kubera ingaruka twagiye duhura nazo zo gusanga umubare munini w’abarimu bamaze igihe kinini mu kazi batujuje ibyangomba, kugira ngo dukemure ibibazo nta mwarimu uzongera kujya mu kazi atujuje ibisabwa”.

Mu gihe abarimu batangiye akazi hari abamaze amezi atatu bakora ariko hakaba abamaze guhembwa umushahara w’ukwezi kumwe gusa, Minisitiri yavuze ko hagiye hagaragaramo amakosa atandukanye kubera ubwinshi bwabo n’igihe gito cyakoreshejwe, avuga ko biri gutunganywa vuba kugira ngo abarimu bahembwe.

Ati “Twasohoye lisite nyinshi, ku itariki ya 01 Ukuboza 2020, tariki 5 Mutarama 2021, tariki 15 Mutarama 2021, byose bikajya kuri wa mukozi umwe mu karere, hari ibiza birimo amakosa ibindi bikaza bikerewe. Hari naho ugera ngo ugasanga birambitse hasi, mpita numva amakosa amwe aho abonekera kubera akazi kenshi, ariko ntabwo ari byiza ko umukozi akora ayo mezi yose adahembwa nta n’ukwiye kubyishimira gusa birakosorwa”.

Uwo muyobozi yavuze ko abarimu baherutse kwinjizwa mu kazi bagize 1/3 cy’abarimu bose bo mu Rwanda, niho ahera avuga ko mu kubuzuriza amadosiye bisaba ubushishozi mu kwirinda ko habaho amakosa Minisiteri y’imari ikaba yahemba umukozi utakiri mu kazi aho byagiye bigaragara mu myaka yashize.

Hari ubwo hahembwaga n’abarimu batakiri mu mirimo ibyo bikaba byakurura ikibazo cy’ikoreshwa nabi ry’ingengo y’imari y’igihugu cyangwa bigakurura imanza zitari ngombwa hagamijwe kugaruza umutungo wa Leta.

Kugeza ubu abarimu bashya basabye akazi ni ibihumbi 54 aho ibihumbi 24 aribo bagahawe kuko aribo basanze bujuje ibyangombwa byose bisabwa.

Abo barimu bongerewe mu kazi nyuma y’uko ibyumba by’amashuri bishya byuzuye hirya no hino mu turere tw’igihugu, ahubatswe amashuri ibihumbi 22,500 amaze kuzura akaba ari hagati ya 92 na 93%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Ngewe nikibazo mfite nsangiye nabagenzi bange dukorera mukarere kahuye rwose dufite ikibazo cyogutinirwa namafaranga yumushahara ntago turamenya impamvu tutari guhembwa tumerewe nabi cyane rwose.
murakoze

J.baptiste yanditse ku itariki ya: 6-04-2021  →  Musubize

Ese itangazo ryabifuza kudepoza muburezi rizatangazwa ryari kugirango haboneke abo barimu babura.murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 14-03-2021  →  Musubize

Ese ko abantu bize uburezi bakiga ibintu bibiri,urugero maths na computer,bakenera umwarimu wa Ict bagafata uwize Ict yonyine ubwo uwabyize byombi azafatwahe?kandi twize batubwirako aritwe tuzigusha Ict abandi bakigisha computer pile.musuzume ibyo muburezi ntabwo bisobanutse.kuko mufata akazi kabantu mukagaha abandi.

Alias yanditse ku itariki ya: 6-03-2021  →  Musubize

rwose hari ibibazo bibabaje nko mucyahoze ari Kaminuza ya kibungo UNIK HARI ABANYESHURI BAHARANGIJE BABUZE IBYANGOMBWA BYABO KUBuRA KAMINUZA YAFUNZE IRIMO AKAJAGARI (IBIBAZO HAGATI YU’UBUYOBOZI NABAKOZI BA KAMINUZA UBU RWOSE TWABUZE AMADIPLOME YACU) ubu rwose twaheze mugihirahiro ibaze nawe gutanga amafaranga yawe ukabura diplome birababaza

alias yanditse ku itariki ya: 4-03-2021  →  Musubize

Birabaje kandi biteye agahinda kubona umunyeshuri yakwigamuri piass nyuma nko ntiyemerewe akazi,ntahotuganape! Ejo muraje muvuge nkonuwize muri12 years ntacyo agombagukora atarize kaminuza ahakomeye.

KANANI marc yanditse ku itariki ya: 1-03-2021  →  Musubize

Mwaba mugize neza mudukuye mu rujijo tukamenya niba Hari itangazo rizagaragazwa,kuko Hari amakuru twumva ariko tutazi neza,avugako Hari abo ibigo byihamagarira,nimuri urworwego nagira ngo nsobanukirwe.mugihe ngitegereje ibisobanuro byanyu mbaye mbashimiye.Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 28-02-2021  →  Musubize

Abarimu ngo ntibahagije, ibigo bishya byahawe abayobozi b’agateganyo kdi ubwo hari abatanze dosiye zabaye "shortlisted" !!! REB/MINEDUC barahuzagurika bikabije.
Ahari MINEDUC bazayishakire uwize "Pure education", not x-with education ngo azazahura uburezi! Ahubwo ni ukubuta mu rwobo!!!

Rwema yanditse ku itariki ya: 28-02-2021  →  Musubize

Ese hazatangwa itangazo ryo ku depose kugirango abo barimu baboneke cyangwa muzafata muri ya liste yabatarafashwe ubuheruka?murakoze

Niyonagira leonille yanditse ku itariki ya: 28-02-2021  →  Musubize

Icyo cyuho minister Uwamariya Valantine yavugaga cy’abarimu babura baba barakuzibye ko dukeneye kudepoza mudufutiye ayahe makuru.

Sibomana Aime yanditse ku itariki ya: 15-03-2021  →  Musubize

Ese Hari itangazo rizatangwa kugira ngo hakirwe abo barimu bavuga babura?ese abadepoje muri phase4 ko twategereje kuri 16/02/2021 ntibagire icyo babivugaho

Alias yanditse ku itariki ya: 27-02-2021  →  Musubize

Ese Hari itangazo rizatangwa kugira ngo hakirwe abo barimu bavuga bavura?ese abadepoje muri phase4 ko twategereje kuri 16/02/2021 ntibagire icyo babivugaho

Alias yanditse ku itariki ya: 27-02-2021  →  Musubize

Eseko Hari abarimu bakoze ibizame bagatsinda nanubu bakaba batarashyirwa mu myanya nigute bahora bavugako Hari icyuho cyabarimu? Muzaze murebe I Rubavu!

Shema olivier yanditse ku itariki ya: 27-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka