Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 02/03, i Cairo mu Misiri harabera shampiyona y’Afurika yo gusiganwa ku magare mu muhanda, aho u Rwanda ruhagarariwe n’amakipe azakina mu byiciro bitatu (Abagabo, ingimbi ndetse n’abakobwa)
Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, ni bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’amagare, yageze mu mujyi wa Cairo mu Misiri aho igiye kwitabira iyi shampiyona, ubu ikaba icumbitse muri Hotel Novotel & Resorts.
Kuri uyu wa Mbere hateganyijwe inama ya nyuma (technical meeting) naho irushanwa ritangire kuwa Kabiri basiganwa nk’ikipe (Team Time Trial) aho mu myaka itatu iheruka mu bagabo batwayemo imidali itatu, umwanya wa kabiri mu 2018 na 2019 n’umwanya wa gatatu mu 2017.
Mu Mafoto, uko urugendo rw’ikipe y’igihugu rwagenze
Bahaguruka ku kibuga cy’indege i Kanombe



Ku kibuga cy’indege cy’i Cairo mu Misiri, aho banahuriye na Afurika y’Epfo na Benin






Kuri Novotel Hotel & Resorts aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda icumbitse




Ohereza igitekerezo
|