RBC na Kaminuza y’u Rwanda bagiye gukusanya amakuru azafasha mu kumenya icyerekezo cya Covid-19

Kaminuza y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima(RBC), batangiye umushinga witwa LAISDAR ugamije gukusanya imibare n’amakuru kuri Covid-19 hifashishijwe ikoranabuhanga.

Hagiye kwafashishwa ubwenge bwa mudasobwa mu gukusanya no gusesengura amakuru ajyanye n'ibyorezo nka Covid-19 na Ebola
Hagiye kwafashishwa ubwenge bwa mudasobwa mu gukusanya no gusesengura amakuru ajyanye n’ibyorezo nka Covid-19 na Ebola

Kaminuza na RBC bavuga ko uyu mushinga uzafasha abantu n’inzego zitandukanye guteganya ejo hazaza h’icyorezo Covid-19, nk’uko bikorwa ku iteganyagihe rigenga ibihe by’ihinga mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin Nzanzimana avuga ko uruhare runini muri uyu mushinga ruzakorwa na mudasobwa (artificial intelligence), kuko izi mashini zizakusanyirizwamo imibare n’andi makuru yose ajyanye n’icyorezo Covid-19 hagamijwe kuyasesengura hakavamo andi makuru menshi abantu badashobora kwibwira.

Dr Nsanzimana yagize ati "Umwihariko w’uyu mushinga ni uko umuntu ashobora kuba afite amakuru make ariko akayabyazamo amakuru menshi y’igihe kirekire, upfa kuba ufite imibare y’ibanze ugateganya ikizaba mu minsi iri imbere".

Umuyobozi wa RBC avuga ko nk’igihe bafite abarwayi batanu(ni urugero) kandi bari basanzwe babona nka babiri gusa, bishoboka ko ejo abarwayi bazaba bamaze kuba barindwi, niba nta gikozwe ngo ibituma abarwayi biyongera bigabanyuke.

Avuga ko ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri bihora bifatwa mu rwego rwo kwirinda Covid-19 ahanini bishingira kuri iri kusanyamakuru n’isesengura rikorwa n’inzego z’ubuzima.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe guteza imbere umushinga wa LAISDAR, Prof Marc Twagirumukiza avuga ko iryo kusanyamakuru rigereranywa n’iteganyagihe rya Covid-19.

Prof Twagirumukiza yagize ati "Dukunda kumva iteganyagihe aho batubwira ko ejo imvura izagwa, abantu bakitegura hakiri kare, none iki cyorezo muzi ko u Rwanda tugicunga neza umunsi ku wundi, ariko ubu tuzareba ngo ubwo Covid-19 ihagaze gutya, byaba bizagenda gute mu minsi 10, 20 cyangwa mu kwezi kuri imbere!"

Mudasobwa za Kaminuza zigiye kwakira amakuru yose ajyanye na Covid-19 kuva yakwaduka mu Rwanda ku itariki ya 14 Werurwe 2020, ndetse ku bufatanye bwa Kaminuza n’inzego nka RBC n’Ikigo cy’Ibarurishamibare, bakaba bagiye kuganira n’abaturage nibura 200 muri buri karere ngo bumve icyo batekereza kuri Covid-19.

Aba baturage barenga ibihumbi bitandatu baturuka mu byiciro bitandukanye by’abatuye Igihugu, bazaganira n’inzego za Leta ku bijyanye no gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa, ibimenyetso bya Coronavirus, guhana intera n’ingaruka za Covid-19 ku bukungu.

Bazasubiza kandi ibibazo bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina ngo rishobora kuba ryariyongereye kubera ubuzima abantu barimo mu gihe cy’icyorezo, ibijyanye n’akato gashobora kuba gahabwa abanduye Covid-19 n’abahuye na bo, ndetse n’ibimenyetso byo kwiheba n’agahinda gakabije bifitanye isano na Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka