Muri iki Cyumweru ubwo Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yagiranaga ikiganiro na Televiziyo Rwanda, yari yatangaje ko bitarenze iki cyumweru haza kuba hatangajwe umutoza uzatoza Amavubi mu minsi iri imbere.

Ibi byaje y’uko umutoza Mashami Vincent yari aherutse gusoza amasezerano y’umwaka yari yasinye umwaka ushize. Aha byatumye Minisiteri ya Siporo bagomba kwicaranga ngo barebe niba yongererwa amasezerano cyangwa hashakwa undi mutoza.
Amakuru atugeraho ni uko umutoza Mashami Vincent yamaze kongererwa amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza mukuru w’Amavubi, akaba ashobora no kwerekwa itangazamakuru kuri uyu wa Mbere.

Biteganyijwe ko kandi muri iki Cyumweru kigiye kuza ari bwo hashobora guhamagarwa ikipe y’igihugu igomba gutegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, aho u Rwanda ruzakina na Mozambique i Kigali ndetse na Cameroun i Douala.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|