Igitekerezo : Uwambwira muganga wandikira abagore batwite kwambara imyenda migufi

Imyenda migufi ni imyenda ubona isigaye ihurirwaho n’abagore benshi batwite, yaba abakiri bato cyangwa abakuze. Byanteye kwibaza niba na yo iri mu bintu umugore utwite aba akeneye kugira ngo ihurirweho n’abagore benshi kandi mu ngero zitandukanye.

Nibajije ko byaba ari muganga, kuko niba hari umuntu uba ufite ijambo rikomeye cyane ku mugore utwite ni muganga, ku buryo aba akeneye kumva ijambo amubwiye, rero mu gihe amuhaye amabwiriza runaka yitwararika kuyubahiriza mu buryo bwose, kugira ngo akomeze kubungabunga ubuzima bw’umwana we. Aha bivuze ko amubwiye kwambara akenda kagufi yagerageza koko akabikurikiza cyane.

Ibi ni ibigaragarira abantu benshi, yaba mu Mujyi wa Kigali, cyangwa mu tundi duce ubona turimo gutera imbere, aho usanga abagore benshi batwite bambaye imyenda migufi, ndetse bamwe twayita migufi cyane ugereranyije n’iyo aba yari asanzwe yambara ataratwita kandi ukabona aratekanye nta cyo bimutwaye.

Ibi kandi ubona abagore benshi barabihigiye, aho ashobora kujya kugura umwenda akawukunda ariko yawambara akabona ni mugufi cyane, akagira ati « Uyu sinatinyuka kuwambara keretse wenda ntwite» ubwo akawugura ngo azawutwitiramo( iyo ari guteganya gutwita vuba). Hari n’undi witegura gukora ubukwe akabwira umudodera imyenda gushyiramo utugufi ngo azatwitiramo.

Sinzi niba ibi twavuga ko biterwa no kwigana bamwe bakunda kwiyambarira n’ubusanzwe imyenda migufi akumva noneho gutwita bimuha amahirwe yo gukabya, niba ari bamwe babonana abandi ibintu bakabona birababereye cyangwa bakabyifuza bakabura uko babyadukana muri sosiyete bakazategereza batwite ubwo bakitwaza ko ari impinduka zibabayeho, cyane ko mu muco wacu abagore batwite babubaha cyangwa babitwararika, bityo akumva ko ntawuzamuvugisha cyangwa uzamunenga bakabyakira batyo, simbizi neza ikibibatera.

Sindi buvuge ngo ni byiza cyangwa ni bibi kwambara imyenda migufi umuntu atwite cyane cyane ko ari uburenganzira bw’umuntu kwambara ibyo ashaka, ariko ku giti cyanjye umuntu udasanzwe yambara umwenda mu gufi, akabigambirira mu gihe azaba atwite mbona bidasa neza pe. Hari n’ukubwira ngo aba yumva ubushyuhe nyamara ugasanga yambaye umupira w’imbeho ubona ko yasheshe n’urumeza ku maguru ariko akihangana, cyangwa bikagutera no kwibaza niba yari abizi na mbere ko azatwita akonja kuko yayiguze kera ataratwita.

Ahubwo ku bwanjye mbona n’uwari usanzwe yambara migufi, mu gihe atwite yagerageza akambara umuremure gusumbaho, kuko noneho n’inda iwuterura ukabona n’uwari usanzwe utari mugufi cyane wakabije. Hari n’abavuga ko umuntu utwite wambaye umwenda muremure ataba ari umusirimu cyangwa atanaberwa. Ariko nabwo umugore utwite byaba ngombwa ko yicara akabura uko yicara kubera umwenda yambaye sinzi ubusirimu yaba afite cyangwa ikigero cyo kuberwa yaba ariho.

Nyamara burya niba ari na byo, ubusirimu buratandukanye no kuberwa na byo biratandukanye. Nyirakanaka ntuzamubone yiyambariye ibintu bimubereye ngo wumve ko nawe byanze bikunze bizakubera cyangwa ugomba kubyambara. Kugaragaza ubwambure mbona bisa nabi, kereka nibura ari wo mwuga wahisemo tukagufata dutyo. Naho nujya kwigana yigane n’ibifite umumaro cyangwa afitiye n’ibisobanuro atari uko gusa yabibonanye abandi.

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Kubwanjye numva niba ariyo myenda umuntu yamenyereye yakwiyambarira ariko bitabujijeko yambaye imiremire byaba byiza kurushaho kdi kwigana ibyo wabonanye abandi ntibidukwiye rwose kwiyubaha nk’abanyarwandakazi nibyagaciro cyane.

NB:Njyewe ndayikunda n’ubusanzwe ariko sinabishishikariza abadasanzwe bazambara pe.

Gihozo yanditse ku itariki ya: 1-03-2021  →  Musubize

Nzabakubita ibisura kuri Ayo matako nizo ntege!!!!

kamere yanditse ku itariki ya: 1-03-2021  →  Musubize

Abagore batwite ni ababyeyi ntibakwiye kwiyambika ubusa bagomba kwiyubahisha no kubahishaabagabo babo,utwenda tugufi sitwo tubagira abasirimu rwose ahubwo dutuma bifuzwa nabagabo batari ababo

Nzabirinda yanditse ku itariki ya: 28-02-2021  →  Musubize

Yewe nanjye uzambwira uwabibabwiye gusq jye navuga ko ari bibi rwose abayambara bambabarire

Umwali yanditse ku itariki ya: 28-02-2021  →  Musubize

Umugore utwite,aba ari "umubyeyi" ukwiye kwiyubaha ntiyambare ubusa.Kurongorwa no gutwita,byombi ni "impano" twahawe n’Imana.Ijambo ryayo ridusaba kwambara mu buryo bwiyibashye (decent wearing).Umugore utwite,ntakwiriye kwambara ubusa.Aba akwiriye kwambara Mariniere (smock)aho kwambara utujipo tugufi (mini-skirts).Ntabwo aba ahesha umugabo we n’Imana yamuremye icyubahiro.Amabere n’Ibibero,ni ibice by’ibanga byagenewe gusa umugabo muzabana.Si ibyo kwanika mu nzira.Ikindi kandi,bituma abagabo benshi bakureba,bakakwifuza.Nta mukristu nyakuri ubikora.

biseruka yanditse ku itariki ya: 28-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka