Police FC yabonye Umunyamabanga mushya

Ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC bwemeje CIP Obed Bikorimana, nk’Umunyamabanga mushya w’iyo kipe akaba asimbuye CIP Maurice Karangwa.

CIP Obed Bikorimana (uri ibumoso) wagizwe Umunyamabanga wa Police FC ahererekanya ububasha na CIP Maurice Karangwa yasimbuye
CIP Obed Bikorimana (uri ibumoso) wagizwe Umunyamabanga wa Police FC ahererekanya ububasha na CIP Maurice Karangwa yasimbuye

Umuhango w’ihererekanyabubasha wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021, ukaba wabereye ku cyicaro cya Police FC giherereye ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Twitter rw’ikipe kipe ya Polisi FC, banditse bagira bati "Ubuyobozi bwa Police FC bwashyizeho CIP Obed Bikorimana, kuba Umunyamabanga mushya, akaba asimbuye CIP Maurice Karangwa”.

Mu byo abakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda bazibukira kuri CIP Maurice Karangwa, ni uko ku ngoma ye ari bwo ikipe yatangiye kugura abakinnyi b’amazina akomeye cyane barimo Nshuti Dominic Savio, Nsabimana Aimable, Munyakazi Yousuf Lule , Rutanga Eric n’abandi bakinnyi bafite amazina azwi mu Rwanda.

Shampiyona yahagaze Police Fc imaze gukina umukino umwe, aho ifite amanota atatu ikaba ku mwanya wa Gatanu.

Abayobozi ba Police FC bafashe icyemezo cyo guhindura Umunyamabanga mu rwego rwo kongera amaraso mashya mu ikipe
Abayobozi ba Police FC bafashe icyemezo cyo guhindura Umunyamabanga mu rwego rwo kongera amaraso mashya mu ikipe
Ihererekanyabubasha ryahise rikorwa ako kanya
Ihererekanyabubasha ryahise rikorwa ako kanya

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka