
Umuhango w’ihererekanyabubasha wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021, ukaba wabereye ku cyicaro cya Police FC giherereye ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa Twitter rw’ikipe kipe ya Polisi FC, banditse bagira bati "Ubuyobozi bwa Police FC bwashyizeho CIP Obed Bikorimana, kuba Umunyamabanga mushya, akaba asimbuye CIP Maurice Karangwa”.
Mu byo abakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda bazibukira kuri CIP Maurice Karangwa, ni uko ku ngoma ye ari bwo ikipe yatangiye kugura abakinnyi b’amazina akomeye cyane barimo Nshuti Dominic Savio, Nsabimana Aimable, Munyakazi Yousuf Lule , Rutanga Eric n’abandi bakinnyi bafite amazina azwi mu Rwanda.
Shampiyona yahagaze Police Fc imaze gukina umukino umwe, aho ifite amanota atatu ikaba ku mwanya wa Gatanu.


MENYA UMWANDITSI
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|