Ikipe y’igihugu ya Uganda y’abatarengeje imyaka 17 yatwaye igikombe cyaberaga mu Rwanda idatsinzwe nyuma yo gutsinda Tanzania ku mukino wa nyuma ibitego bitatu kuri kimwe.
Imibumbe ya Jupiter na Saturn mu ijoro rishyira ku wa 22 Ukuboza, yagaragaye yegeranye cyane kurusha uko iheruka kugaragara mu myaka 800 ishize maze bisa n’ibishushanyije ‘Inyenyeri ya Noheli’.
Banki ya Kigali (BK) iri gutanga impano za Noheli n’Ubunani ku bacuruzi bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga kurusha abandi by’umwihariko abakoresha imashini zayo za POS mu gufasha abakiliya kwishyura ibicuruzwa, hakoreshejwe ikarita ya Visa cyangwa Mastercard n’izindi mu kwishyura service cyangwa ibicuruzwa bitabaye ngombwa (…)
Mu kiganiro Perezida wa Repubulika yagiranye n’abaturage bo mu turere twose tw’igihugu ndetse n’abanyamakuru, ku wa 21 Ukuboza 2020, akanagaragaza uko igihugu gihagaze, abaturage bamugejejeho ibibazo bafite, abandi bamubwira ibyo bishimira muri uyu mwaka n’ibindi.
Irere Network yateguye igitaramo cy’amashimwe y’umuryango (Famly Thanks Giving), kizaba kuri Noheli ku wa 25 Ukuboza 2020, kikazatambuka kuri televiziyo KC2, Authentic TV ndetse na shene ya Youtube ya Irere TV, guhera saa mbili z’umugoroba.
Ikipe ya Rayon Sports yaciwe amafaranga Miliyoni ebyiri nyuma yo gukina umukino wa Rutsiro FC itarabona ibisubizo by’ibipimo bya COVID-19 ku mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona yakinnye na Rutsiro FC, mu gihe As Muhanga na Bugesera FC zaciwe ibihumbi magana atanu nyuma yo gukina umukino wa mbere zitapimishije abakinnyi.
Abagize urwego rwa Dasso mu Karere ka Rubavu bakoze umuganda wo gutera ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) ishami rya Musanze, buratangaza ko bumaze igihe butangiye gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi afite ingufu zihagije(triphasé), kugira ngo byongere umubare w’abakora imishinga ishingiye ku kubyaza umusaruro amashyarazi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 21 Ukuboza 2020, mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe abantu 21 bari mu bikorwa byo kwiyakira nyuma y’uko bari bavuye mu muhango wo gusezerana mu Murenge.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize icyo avuga kuri Paul Rusesabagina n’abandi bagize uruhare mu bitero byahungabanyije umutekano w’Abanyarwanda mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko ababikoze bagomba kubibazwa n’ubutabera.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arizeza abaturage ko ikibazo cy’izamuka ry’umusoro ku mutungo utimukanwa bagiye kukigaho ku buryo hashobora kubamo koroshya ariko na none abaturage bakwiye kumva ko ari ngombwa kuwutanga.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ahamya ko bitewe n’uko u Rwanda rwitwaye mu guhangana na Covid-19, biruha amahirwe yo kuba rwahabwa urukingo rw’icyo cyorezo mu bihugu bya mbere byo ku mugabane wa Afurika.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Edouard Bamporiki, asanga nta muntu wagira icyo ahindura ku Kinyarwanda atabajije Abanyarwanda, hanyuma ngo ibyo ashaka gukora bigende neza.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko ubukungu bw’Igihugu buri kuzamuka uko hagenda hafatwa ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, yandikiye ibaruwa Abepisikopi, Abasaseridoti, Abihayimana, Abakirisitu b’abalayiki, inshuti za Kibeho n’abandi bantu bose b’umutima mwiza, abasaba inkunga yo kwagura ubutaka bw’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho.
Mu gihe Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukuboza 2020 agirana ikiganiro n’abaturage n’abanyamakuru ndetse akageza no ku baturarwanda ijambo rivuga uko igihugu gihagaze, hari umuturage wifuje ko muri iki kiganiro Perezida Kagame yaza kugira icyo avuga ku kibazo cy’imisoro ku mitungo itimukanwa kuko ngo iri (…)
Amakipe y’ibihugu ya Tanzania na Uganda y’abatarengeje imyaka 17 yabonye itike yo gukina igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17. Uganda yabigezeho nyuma yo gutsinda Djibouti igitego kimwe ku busa mu gihe Tanzania yatsinze Ethiopia kuri Penaliti.
Abangavu n’ingimbi batangaza ko ari bo bakwiye gufata iya mbere bagaharanira ko gusambanya abana bikabaviramo gutwara inda z’imburagihe bihagarara.
Guverinoma y’u Rwanda yohereje ingabo zo kurinda umutekano muri Repubulika ya Santarafurika, hashingiwe ku masezerano asanzwe hagati y’ibihugu byombi y’ubufataye mu bya Gisirikare.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ukuboza 2020, Perezida Kagame agirana ikiganiro n’abayobozi, abaturage n’abanyamakuru, ndetse ageze ku Banyarwanda uko Igihugu gihagaze (State of the Nation Address).
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 20 Ukuboza 2020, mu Rwanda abagabo babiri n’abagore babiri bitabye Imana.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukuboza 2020, Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’iz’ibanze basanze abantu 36 mu nzu ya Nyiranduhura Pelagie w’imyaka 40 utuye mu Mudugudu wa Rwimpongo ya 2, Akagari ka Rwintashya mu Murenge wa Rukumbeli, Akarere ka Ngoma. Aba bantu 36 bafashwe barimo gusenga mu (…)
Imibiri 10 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu Murenge wa Ntongwe na Kinazi mu Karere ka Ruhango yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Ruhango kuri uyu wa 19 Ukuboza 2020.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko nubwo icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora ubukungu n’ibikorwa by’abafatanyabikorwa muri gahunda yo gukura mu bukene abaturage bo mu muhora wa Kaduha-Gitwe, Leta izakomeza gutera inkunga icyo gikorwa.
Maze igihe kitari gito ngenda numva abantu aho bahuriye bavuga ko nta mukobwa w’igikara ukiba mu Mujyi wa Kigali. Aha muri make iyi mvugo iba ishaka gusobaura ko abakobwa n’abagore hafi ya bose bisize amavuta abahindura uruhu, abari ibikara baba inzobe, ku buryo bigoye kubona umugore w’igikara.
Abatuye i Shaba mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko babonye ko icyayi gitanga amafaranga menshi, none bifuza kwagura ubuso bagihingaho ariko bakabura ingemwe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 19 Ukuboza 2020, mu Rwanda habonetse abantu 127 bashya banduye COVID-19, mu bari barwaye “ntawakize”.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije ishya n’ihirwe mugenzi we wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré, wongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu, anamwizeza ubufatanye mu gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Abaturage bibumbiye muri Koperative ya COCOBEGI mu mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu baravuga ko bahawe inguzanyo na BDF yo kugura imashini zo kudoda imyenda ikorewe mu Rwanda (Made in Rwanda) ariko bakaba batazi kuzikoresha.
Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy yasabye umukunzi we Mimi Mehfira ko amubera umugore.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko yafunze by’agateganyo amashuri 20 y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) nyuma y’aho ikoreye igenzura igasanga hari ibyo atujuje, bikabangamira ireme ry’uburezi muri ayo mashuri.
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) kiratangaza ko cyongereye igihe cyo kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa, kwishyura bikaba byemewe kugeza tariki 31 Werurwe 2021.
Ubwo yatahaga uruganda rukora amazi ari mu macupa y’ibirahure ya SKOL Brewery Ltd ku wa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya yatangaje ko imigezi, ibishanga n’ibiyaga by’u Rwanda biruhutse amacupa ya pulasitiki.
Abatuye mu Mudugudu wa Bubandu mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze akanyamuneza ni kose nyuma kwegerezwa aho bagurishiriza inkari ku mafaranga 1000 ku ijerekani.
Nyirankundimana Claudine ari mu byishimo byinshi nyuma yo kwemererwa gusezerana imbere y’amategeko n’umukunzi we n’ubwo imihango yose y’ubukwe itabaye.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Haruna Niyonzima, yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri Young Africans yo muri Tanzania.
Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe umutekano wo mu muhanda ritangaza ko imodoka zitwara abanyeshuri cyangwa izitwara abantu bakora hamwe, na zo zigomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, zigatwara abantu kuri 50%.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020, mu Rwanda habonetse abantu 73 bashya banduye COVID-19, mu bari narwaye “ntawakize”.
Inzego z’ubuyobozi n’izishinzwe umutekano zafashe abantu 111 batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 barimo abari bambaye nabi agapfukamunwa, abasuhuzanya, kudahana intera hagati y’umuntu n’undi no kujya mu tubari.
Ambasaderi Mandisi Bongani Mabut MPAHLWA ugiye guhagararira Afurika y’Epfo mu Rwanda yahize gukura agatotsi mu mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo.
Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha inyubako z’ibyumba bishya by’amashuri, Akarere ka Burera ni ko kabimburiye uturere tugize Intara y’Amajyaruguru mu kumurika ku mugaragaro ibyo byumba bishya, aho ku wa Kane tariki 17 Ukuboza 2020 ku ikubitiro hafunguwe ibyumba 36 n’ubwiherero 26 byo mu Murenge wa Rugarama muri ako Karere.
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwashyize ahagaragara amakuru yerekeye iyo kipe kugira ngo abanyamuryango, abafana ba APR FC ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange babone amakuru y’imvaho no gukuraho urujijo ruterwa na bamwe mu banyamakuru (birengagiza gukora kinyamwuga kubera impamvu zabo bwite) kenshi bagatambutsa (…)
Leta yashyizeho ikigega cya miliyari 200 z’Amafaranga y’u Rwanda yo kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19, abacuruzi bagakangurirwa kukigana ngo bagurizwe kuko amafaranga agihari.
Umuhuzabikorwa w’ibiro by’umuryango utari uwa Leta, Transparency International Rwanda, mu Karere ka Kayonza, Mukeshimana Jeannette, arasaba ababyeyi n’umuryango nyarwanda muri rusange gusubira ku nshingano zo kurera abana aho kubaharira Leta.
Mu Rwanda mu ngingo ya 49 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano rya 2018, itegeko riteganya ko umucamanza agena igihano ku cyaha cyakozwe hashingiwe ku buremere bwacyo, ingaruka cyateje, icyateye icyaha n’ibindi. Iyo bigeze mu gihe cy’ikatira (sentencing) ni ho dushobora kubona igihano cyagabanutse cyangwa kiyongereye cyane (…)
Pierre Buyoya wayoboye u Burundi muri manda ebyiri (1987-1993, 1996-2003) ariko akaba yari aherutse gukatirwa igifungo cya burundu n’inkiko z’icyo gihugu adahari, yaraye yitabye Imana.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Ngamba, ku wa Kabiri tariki ya 15 Ukuboza 2020, yafashe abasore babiri; Ndayishimiye William w’imyaka 20 na Bisangwa Roberto w’imyaka 18 bakekwaho icyaha cyo kwiba mudasobwa (Laptops ) eshatu z’ikigo cy’ishuri cya Frère Ramon Kabuga TVET School, giherereye mu Kagari (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 17 Ukuboza 2020, mu Rwanda habonetse abantu 78 bashya banduye COVID-19, abakize bakaba ari 32.