Bamwe mu bareganwa na Rusesabagina barasaba kurekurwa by’agateganyo

Babiri mu bareganwa na Paul Rusesabagina basabye Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ko barekurwa by’agateganyo kubera ko biyemerera icyaha.

Hari ababuranyi basabye kurekurwa by'agateganyo
Hari ababuranyi basabye kurekurwa by’agateganyo

Ababisabye ni Munyaneza na Nsanzumuhire Félicien, bakaba babisabye kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2021, ubwo baburanaga ku nzitizi batanze basaba kurekurwa by’agateganyo bakaburana bari hanze.

Umwunganizi wabo yasabye urukiko kubarekura by’agateganyo kubera ko biyemerera ibyaha ariko by’umwihariko, Nsanzubukire kuko we ngo afite uburwayi bukomeye.

Avuga ko bagifatwa bombi biyemereye ibyaha bashinjwa birimo kuba mu mitwe y’ingabo zitemewe no kuba mu mitwe y’iterabwoba.

Yunzemo ko abakiriya be biyemereye ibyaha batagoranye ndetse banafasha ubutabera kubona amakuru yose ashoboka ku byaha bakurikiranyweho, ikindi ngo by’umwihariko Nsanzubukire afite uburwayi bukomeye bwagaragajwe na muganga, bikanashimangirwa no kuba adashobora guhagarara aburana yicaye.

Uwo mwunganizi wabo avuga kandi ko ku nyungu z’ubutabera abakiriya be barekurwa kugira ngo urwaye yivuze neza ntazapfe mbere y’urubanza ngo bibe igihombo ku butabera.

Ati “Nsanzubire ararwaye cyane ku buryo akwiye kurekurwa by’agateganyo kugira ngo arusheho kwivuza. Yafashwe afite ibiro 80 ariko ubu sinzi ko afite na 40. Bombi bemeye icyaha bataruhanyije, batanga amakuru ndetse bakaba barasabye n’imbabazi”.

Munyaneza avuga ko bazanywe mu Rwanda bavuye mu mitwe yitwaje itwaro ariko nanone barekuwe bagendera ku mabwiriza bahabwa n’Urukiko.

Busubiza kuri icyo cyifuzo, Ubushinjacyaha bwavuze ko Munyaneza na Nsanzubukire baramutse barekuwe bahita basubira mu mitwe yitwaje intwaro kuko nta myirondoro izwi y’aho babarizwa uretse mu mashyamba ya Congo bafatiwe.

Buvuga ko kuba Nsanzubukire arwaye ari nayo mpamvu yarekurwa kugira ngo arusheho kwitabwaho n’abaganga bitashoboka, kuko n’ubusanzwe avurwa kandi ameze neza ugereranyije n’uko yaje ameze kandi n’abandi bafungwa bose bavurwa.

Bugira buti “Kurekurwa kuko arwaye sibyo kuko no muri gereza abafungwa bose baravurwa kandi bakitabwaho. Ikindi aba bantu barekuwe basubira aho bari bari mu mashyamba ya Congo”.

Urukiko rwanzuye ko urubanza kuri iyo nzitizi yo kurekurwa by’agateganyo, ruzasomwa ku wa Gatatu tariki ya 03 Werurwe 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyo njya nibaza a birirwa badudubiza ngo Rusesabagina nti dufite uburenganzira bwo kumuburanisha,ahubwo ubwo bazi amategeko!!!yashinze umutwe urwanya uRwanda si u rwanya,ububiligi mubo ingabo ze zishe nta mubiligi,urimo uko yaje abantu batindaho ibyo sikibazo ibyo bireba we nuwamuzanye ahubwo bamwitaga umukire ntakigenda sinalinzi ko yaje kuli Lift ndetse no muli Hôtel siwe wishyuye,iyo yiyishyurira,yali kumenya aho indege yerekeza,gusubira iwabo byo bizamugora,kuko ali aho ibyaha byabereye,abamuburanira reka bakomeze birire cash nubundi nayubusa yabonye

lg yanditse ku itariki ya: 27-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka