Abagize AERG-GAERG bateguye ibikorwa bifasha kwitegura #Kwibuka27

Ubuyobozi bwa AERG-GAERG bwatangije ukwezi kw’ibikorwa bifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gihe bitegura kwinjira mu gihe cyo kwibuka.

Ni mu rwego rwo kuba hafi abacitse ku icumu bafashwa mu buryo butandukanye kugira ngo bashobore kwinjira mu cyunamo bataremerewe n’ingaruka za Jenoside.

Ibikorwa byo muri gahunda yiswe AERG-GAERG Week 2021 biteganyijwe kuva tariki ya 23 Gashyantare kugera tariki ya 5 Mata 2021 bikaba bigendera ku nsanganyamatsiko igira iti «Turinde amateka yacu twubaka u Rwanda twifuza. »

Perezida wa GAERG, Gatari Egide, avuga ko ibi bikorwa bigamije gutegura abanyamuryango n’Abanyarwanda muri rusange kwinjira mu gihe cyo kwibuka batekanye.

Agira ati « Biba byiza iyo umuntu yinjiye mu cyunamo buhoro buhoro, hari ibikorwa twajyaga dukora, ubu bitazakunda ariko hari ibindi bikorwa tuzakora. »

Bimwe mu bikorwa avuga ubu bazibandaho, birimo gushyigikira abarokotse Jenoside batishoboye. Ati « Ntituzabasura mu ngo nk’uko bisanzwe, gusa tuzakusanya ubushobozi dufatanyije n’izindi nzego, abafite ibibazo tubamenye tubabe hafi, ndetse n’ubushobozi tuzakusanya tububagezeho. »

Akomeza avuga ko hazaba ibikorwa byo guhangana n’abapfobya Jenoside binyuze mu nama, mu itangazamakuru, mu nyandiko zigaragaza kurwanya Jenoside, hari n’irushanwa ryatangiye handikwa imivugo n’indirimbo na video nto hasobanurwa ububi bwayo no kwamagana abayipfobya.

Hazakorwa ubuvugizi ku bibazo byugarije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi birimo ubuzima bwo mu mutwe hashingiwe ku bushakashatsi bwakoze bugaragaza ko abarokotse Jenoside bagera kuri 35% bafite icyo kibazo harebwe uko bavurwa.

Gatari avuga ko ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima ( RBC) na CNLG bugaragaza ko 35% barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ikibazo cy’ihungabana rikabije.

Ati «Natwe turabibona tugendeye ku matsinda arenga 100 dukurikirana, ikibazo kirahari, ahubwo igikwiye ni uko abantu bamenya ko nyuma ya Jenoside hari ibibazo byo mu mutwe byatewe n’ingaruka za Jenoside. »

Hazaganirwa ku kibazo cy’urubyiruko rwarokotse Jenoside rwafashijwe na FARG ariko abagera kuri 70% ubu bakaba batagira imirimo ;

Gatari ati « Igenzura ryakozwe na FARG rigaragaza ko 70% yafashije badafite imirimo, intego nyamukuru ni uko mu myaka 3 iri imbere uyu mubare wagabanuka, icyo tuzakora harimo kubagira inama no kureba icyakorwa kugira ngo uyu mubare ugabanuke, kandi turimo kubikorera ubuvugizi. »

Akomeza agira ati ; « Ikindi ni ubutabera ariko tuzakorana n’abafatanyabikorwa bacu turebe uburyo ibibazo bihari twabisohokamo, ntitwirengagije ko hari ibindi bibazo twavugaho ariko ibyo ni byo tuzitaho, turebye nk’inzibutso zigomba kwitabwaho ariko ntitwasaba abantu kujya kuzihuriraho muri ibi bihe bitemewe ko abantu bahura, ariko abantu aho bari bashobora kuzitunganya, bitabaye ngombwa ko hakorwa ingendo nk’uko byari bisanzwe. »

N’ubwo amabwiriza yo gukumira icyorezo cya Covid-19 abuza gukora ingendo, Gatari avuga ko bitemewe ko umuntu ava mu Ntara akajya mu yindi gufasha umuntu, ariko ngo abantu barebe aho batuye bagafasha abo baturanye barokotse Jenoside batishoboye, hamwe no gusukura urwibutso.

Agira ati ; « Icyo twifuza ni uko ntawarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wazatangira icyunamo avirwa, adafite icyo kurya cyangwa hari urwibutso rudasukuye, turahwitura abantu aho bari kugira ngo bategure ibikorwa byo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside no kwita ku nzibutso. »

Imiryango ya AERG na GAERG ibarura abanyamuryango ibihumbi 50 mu Rwanda bahamagarirwa kwitabira ibikorwa byo gufasha Abanyarwanda kwinjira mu cyunamo cya 2021 binyuze mu bikorwa bitandukanye bizamara ukwezi hitabwa ku nzibutso no ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka