Abakinnyi 14 b’ikipe y’igihugu y’abasiganwa ku magare bagabanyije mu byiciro bitatu; abari n’abategarugori, ingimbi n’abagabo berekeje mu Misiri muri shampiyona y’Afurika yo gusiganwa ku magare mu muhanda izabera i Cairo kuva tariki ya 2-6 Werurwe 2021.


Mbere y’uko iyi kipe ihaguruka, umutoza mukuru wa Team Rwanda Sempoma Felix, yavuze n’ubwo bitoje igihe gito arikobabashije kwitoza ko babashije kwitegura neza kandi ibyicoro byose bazahatana bo babashije kwiga tekinike zizakoreshwa.
Yagize ati “ Imyitozo dufite nubwo twayikoze mu gihe gito irahagije. Twafashe umwanya munini wo kwitoreza ku magare y’abasiganwa umuntu ku giti cye (Time Trial) kugira ngo bongere bayamenyere kuko haba hashize igihe batayakoresha, baniyibutse tekiniki zikoreshwa muri uyu mukino.”


Ikipe y’Igihugu nkuru y’abagabo igizwe n’abakinnyi batandatu ari bo Areruya Joseph, Habimana Jean Eric, Mugisha Moïse, Mugisha Samuel, Nsengimana Jean Bosco na Nzafashwanayo Jean Claude, bakazatozwa na Sempoma Félix, Maniriho Eric azaba ari umukanishi mu gihe umuganga ari Ruvogera Obed.
Ikipe y’ingimbi igizwe n’abakinnyi bane ari bo Iradukunda Valens, Niyonkuru Samuel, Mugabo Hussein na Tuyizere Etienne, izatozwa na Byukusenge Nathan, Uwayezu Sandrine akore nk’umukanishi mu gihe Ruvogera Obed azaba ari umuganga.
Ikipe y’igihugu nkuru y’Abagore igizwe n’abakinnyi bane ari bo Ingabire Diane, Mukashema Josiane, Nzayisenga Valentine na Tuyishimire Jacqueline, izasangira umutoza, umukanishi akaba n’umuganga azaba ari Uwayezu Sandrine.

Inkuru bijyanye:
Impano idasanzwe yo gutwara igare imuhesheje amahirwe yo guserukira u Rwanda mu Misiri
Ohereza igitekerezo
|
Amahirwe masa. Ishema turarikeneye. Tubafatiye iry’iburyo.
Amahirwe masa. Ishema tutarukeneye.