Ubu intero n’inyikirizo ihari mu Banyarwanda hirya no hino ni uko ubukene bumeze nabi kubera Covid-19, ku buryo benshi bagaragazaga ko uretse no kubona ubushobozi bwo kwizihiza iminsi mikuru ahubwo no kubona ibyangombwa by’ibanze ari ingume. Nyamara iyi minsi mikuru yatumye mbona nta gikuba cyacitse nk’uko bivugwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukuboza 2020, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Cyizere Danny ni umwana w’imyaka 10 utuye mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Rubirizi, Umudugudu wa Benimana aho abana n’ababyeyi be Nizeyimana Emmanuel na Kayitesi Laetitia.
Mu mpera z’ukwezi gushize k’Ugushyingo 2020, umufotozi tudashatse kuvuga umwirondoro we, yahagaze imbere y’Urugaga rw’Abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi atambaye agapfukamunwa, bamusaba kukambara.
Abacururiza mu maduka yo mu mujyi wa Musanze barasaba ubuyobozi gukaza amarondo cyane cyane muri iyi minsi mikuru isoza umwaka, kuko n’ubwo muri iki gihe saa moya z’ijoro zigera abo mu Karere ka Musanze bageze mu ngo zabo; hari abatwikira ijoro bakiba iby’abandi bagahungabanya umutekano.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana avuga ku munsi wa Noheli abantu 2,159 aribo bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Umuryango Imbuto Foundation hamwe n’abafatanyabikorwa bawo, barangije gutoranya imishinga 10 y’urubyiruko muri 40 yahatanaga, hakazavamo itatu igomba guhabwa ibihembo biyifasha gushaka ibisubizo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe hamwe n’ubw’imyororokere.
Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu iherutse guterana yemera ko isoko rya Gisenyi rimaze imyaka 10 ryaradindiye ryahabwa urwego rw’abikorera bakarangiza kuryubaka.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko umubare w’abana batangira ishuri ugenda wiyongera uko umwaka uje, bikaba biteganyijwe ko muri Mutarama 2021 abana bagera ku bihumbi 500 bazatangira ishuri.
Bamwe mu bagana isoko rya Muhanga guhaha iby’umunsi mukuru wa Noheli n’Ubunani baravuga ko n’ubwo ubukungu butifashe neza hari abagerageje guhahira Noheli, abacuruzi na bo bavuga ko babonye abakiriya baringaniye.
Amatorero n’amadini atandukanye yizihije Noheli kuri uyu wa 25 Ukuboza 2020 mu buryo budasanzwe hagamijwe kwirinda Covid-19, aho abantu batateranye ari benshi cyangwa begeranye nk’uko byari bisanzwe mu yindi myaka.
Mu gihe abantu bizihiza umunsi mukuru wa Noheli, abacuruza ibiribwa, imyambaro cyangwa ibikoresho by’ibanze bikenerwa muri ibi bihe, baravuga ko abaguzi bagabanutse cyane muri iki gihe ugereranyije n’indi myaka yabanje.
Umushumba wa Diosezi ya Kabgayi, Musenyeri Mbonyintege Simaragde, arasaba abakirisitu Gatolika kwizihiriza Noheli mu miryango yabo birinda COVID-19 nk’uko byagenze hizihizwa Pasika uyu mwaka.
Mu gihe mu bihe bisanzwe mu mugoroba wo ku itariki ya 24 Ukuboza Abakirisitu Gatolika bumvaga misa y’igitaramo cya Noheli, bwanacya bakajya kwizihiza Noheli nyiri izina, ku wa 24 Ukuboza 2020 icyo gitaramo urebye nticyabaye muri rusange kubera Coronavirus.
Ku mugoroba wo ku wa 24 Ukuboza 2020, muri gare ya Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo hagaragaye abantu bari bicaye, ariko nta cyizere cyo kubona imodoka kuko ingendo zari zahagaze ndetse ubona n’imiryango y’ahakatirwa amatike ahenshi ifunze. Byatumye rero barara batageze mu ngo iwabo ngo bizihirize Noheli hamwe n’imiryango yabo.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko kuva tariki ya 14 kugeza tariki ya 24 Ukuboza 2020 abantu 31,916 ari bo bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukuboza 2020, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Imyiteguro yo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli irarimbanyije aho abantu benshi bitabiriye guhaha inyama ndetse n’ibindi biribwa.
Urukiko rw’ubujurire i Kigali rwanzuye ko Pasiteri Jean Uwinkindi akomeza gufungwa burundu nk’uko byari byemejwe n’Urukiko Rukuru muri 2015, rushingiye ku byaha bya Jenoside byamuhamye icyo gihe agakatirwa.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko igikorwa cyo kwakira kandidatire z’abifuza kujya mu Nama Njyanama z’Uturere cyari giteganyijwe guhera tariki 28 Ukuboza 2020 cyasubitswe.
Umujyi wa Kigali uratangaza ko mu rwego kugabanya ubucucike muri Gare ya Nyabugogo ahategerwa imodoka, aberekeza mu Ntara y’Amajyepfo bose n’abarekeza mu Burengerazuba mu turere twa Rusizi, Karongi, Nyamasheke na Ngororero barimo kujya gufatira imodoka i Nyamirambo kuri stade, naho abasigaye bose ngo barakomeza gutegera (…)
Inyeshyamba zimaze iminsi zigaba ibitero mu mijyi imwe n’imwe ya Repubulika ya Santarafurika zatangaje ko zitanze agahenge, ariko zisaba ko amatora yo ku Cyumweru asubikwa, nk’uko ibinyamakuru byo muri iki gihugu bibivuga.
Umuhanzi Makanyaga Abdoul ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bamaze igihe kinini muri uwo mwuga, we akagira umwihariko wo kugendana n’ibihe.
Kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukuboza 2020, Pasiteri Jean Uwinkindi ari mu rukiko rw’ubujurire, aho ategereje ko urukiko rumusomera umwanzuro ku bujurire yatanze ku gihano cyo gufungwa burundu yakatiwe tariki 30 Ukuboza 2015 kubera ibyaha bya Jenoside aregwa.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba abawukoreramo gushaka uburyo inyubako z’ubucuruzi zabo zigira n’ibice biturwamo, kugira ngo abirirwa bakorera muri uyu mujyi bashobore kuwuraramo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije mugenzi we w’u Bufaransa, Perezida Emmanuel Macron, gukira vuba icyorezo cya COVID-19 giherutse kumwibasira.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukuboza 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 87 ba COVID-19, ni mu gihe mu bari barwaye ntawakize.
Mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo harimo kubakwa uruganda ruzakora insinga z’amashanyarazi, rukazuzura rutwaye asaga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Musheri ku wa Mbere tariki ya 21 Ukuboza 2020 yafashe uwitwa Muhirwanake Lazare w’imyaka 34 arimo kugerageza guha umupolisi ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400.
Polisi y’Igihugu yeretse itangazamakuru abakobwa 14 n’abahungu babiri, barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bagakora ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umwe muri bo.
StarTimes ifatanyije na MTN MoMo byifuje guha abakiriya Noheli n’Ubunani. Muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, StarTimes na MTN MoMo bigiye kuremera abakiriya aho ugura abonema ya StarTimes y’amezi abiri ukoresheje MTN MoMo ugahabwa amezi 2 yisumbuyeho cyangwa ukongezwa iminsi 10 ku buntu bityo bikanaguhesha amahirwe (…)
Amenshi mu mashuri avuga ko afite ikibazo gikomeye cyo kwishyura fagitire y’amazi kuko amazi akoreshwa yiyongereye cyane kubera gukaraba kenshi hirindwa Covid-19, agasaba kugabanyirizwa igiciro kuri meterokibe.
Umukino wagombaga guhuza As Kigali yo mu Rwanda na KCCA FC yo muri Uganda mu irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo wasubitswe nyuma y’aho KCCA ibuze umubare w’abakinnyi bemewe ku mukino.
Abagenzi batega imodoka zikora mu muhanda Musanze-Cyanika na Musanze-Kinigi, barishimira ko imodoka nshya za Coaster, zatangiye gutwara abantu muri iyi mihanda yombi, zikaba zigiye kuborohereza ingendo bakora; kuko bazajya bagera iyo bajya batwawe mu binyabiziga bifite isuku kandi bisanzuye. Ikindi ngo ni uko izi modoka (…)
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, avuga ko hakenewe amafaranga asaga miliyari ebyiri n’igice yo kwifashisha mu kwishyura aho bateganya kubaka Bazilika ya Kibeho.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku 14 Ukuboza 2020 yemeje itangizwa ry’uruganda rukora amata y’ifu mu Karere ka Nyagatare. Ruzaba ari ishami ry’uraganda rw’Inyange n’ubundi rusanzwe rutunganya ibikomoka ku mata.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Gihugu cya Senegal, Jean Pierre Karabaranga, yashyikirije Perezida Macky Sall w’Igihugu cya Senegal impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira Igihugu cy’u Rwanda muri Senegal, uyu muhango ukaba wabaye ku wa Kabiri tariki 22 Ukuboza 2020.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo ku wa 18 Ukuboza 2020 bwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu umuntu utatangajwe amazina ariko bivugwa ko ari umusore w’imyaka 19 y’amavuko kubera icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya abana b’abahungu 17 mu bihe bitandukanye abashukishije ibikinisho yakoraga.
Abakinnyi batatu ba Rayon Sports bari mu bakinnyi 31 bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent mu myiteguro y’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN).
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 22 Ukuboza 2020, mu Rwanda undi muntu umwe yitabye Imana yishwe na COVID-19.
Mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 19 na 20 Ukuboza 2020, Polisi ikorera mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Jenda ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze, bafatiye mu tubari tubiri abantu 50 barimo kunywa inzoga. Bamwe muri aba bantu bafatiwe mu Murenge wa Jenda mu tugari twa Nyirakigugu n’Akagari ka Kabatezi (…)
Amategeko avuga ko icyaha ari igikorwa kibujijwe n’itegeko cyangwa kwanga gukora igitegetswe ku buryo bihungabanya umutekano mu bantu kandi hari itegeko ribiteganyiriza igihano. Nta gihano gishobora gutangwa hatari itegeko, nta kurikiranacyaha ndetse no kurangiza igifungo cyatanzwe mu gihe cy’ubusaze bw’icyaha cyangwa (…)
Ikipe y’igihugu ya Uganda y’abatarengeje imyaka 17 yatwaye igikombe cyaberaga mu Rwanda idatsinzwe nyuma yo gutsinda Tanzania ku mukino wa nyuma ibitego bitatu kuri kimwe.
Imibumbe ya Jupiter na Saturn mu ijoro rishyira ku wa 22 Ukuboza, yagaragaye yegeranye cyane kurusha uko iheruka kugaragara mu myaka 800 ishize maze bisa n’ibishushanyije ‘Inyenyeri ya Noheli’.
Banki ya Kigali (BK) iri gutanga impano za Noheli n’Ubunani ku bacuruzi bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga kurusha abandi by’umwihariko abakoresha imashini zayo za POS mu gufasha abakiliya kwishyura ibicuruzwa, hakoreshejwe ikarita ya Visa cyangwa Mastercard n’izindi mu kwishyura service cyangwa ibicuruzwa bitabaye ngombwa (…)
Mu kiganiro Perezida wa Repubulika yagiranye n’abaturage bo mu turere twose tw’igihugu ndetse n’abanyamakuru, ku wa 21 Ukuboza 2020, akanagaragaza uko igihugu gihagaze, abaturage bamugejejeho ibibazo bafite, abandi bamubwira ibyo bishimira muri uyu mwaka n’ibindi.
Irere Network yateguye igitaramo cy’amashimwe y’umuryango (Famly Thanks Giving), kizaba kuri Noheli ku wa 25 Ukuboza 2020, kikazatambuka kuri televiziyo KC2, Authentic TV ndetse na shene ya Youtube ya Irere TV, guhera saa mbili z’umugoroba.
Ikipe ya Rayon Sports yaciwe amafaranga Miliyoni ebyiri nyuma yo gukina umukino wa Rutsiro FC itarabona ibisubizo by’ibipimo bya COVID-19 ku mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona yakinnye na Rutsiro FC, mu gihe As Muhanga na Bugesera FC zaciwe ibihumbi magana atanu nyuma yo gukina umukino wa mbere zitapimishije abakinnyi.
Abagize urwego rwa Dasso mu Karere ka Rubavu bakoze umuganda wo gutera ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.