Abaturage baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharaanira Demokarasi ya Congo mu Karere ka Rubavu basaba ko mu ngengo y’imari ya 2021/2022 bakorerwa imihanda ibafasha mu buhahirane butuma bageza imyaka ku isoko.
Leta ya Namibia yatangaje ko kubera amapfa no kwiyongera kw’inzovu, no kubangamirana hagati y’abantu n’inzovu biri mu byatumye Leta ishaka igisubizo cyo kugabanya umubare w’inzovu mu gihugu.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda(MINICOM) hamwe n’inzego bafatanyije guteza imbere politiki nshya yorohereza ba rwiyemezamirimo, ivuga ko abikorera bazayungukiraho ari abandikishije ubucuruzi bwabo kabone n’iyo bwaba buto cyane.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) hamwe na Sosiyete y’Abafaransa icuruza ikoranabuhanga ry’amashusho CANALOLYMPIA, bujuje umudugudu uberamo imyidagaduro, ushobora kwakira abantu bageze ku bihumbi 40 n’imodoka 500.
Nyuma y’imyaka irenga 20 aririmba ibisope, umuhanzi Alexandre Mwitende, ukoresha amazina ya Alexandre Lenco mu buhanzi, yahuye na Tonzi amufasha gutangira gukora ibihangano bye bwite.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana, arasaba abayobozi mu Karere ka Nyagatare kurushaho kwegera aborozi, kugira ngo bahindure imyumvire bateze inka intanga aho kubangurira ku bimasa gusa.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yatangaje ko Dr Monique Nsanzabaganwa usanzwe ari Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, ari umukandida w’u Rwanda ku mwanya w’Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).
Abaturage bo mu Mudugudu wa Nduruma mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, barasaba ubutabazi nyuma yo gushyirwa mu manegeka n’ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo, kubera itaka riharurwa mu muhanda rishyirwa mu marembo y’ingo zabo n’amazi y’imigezi ayoberezwa mu ngo zabo.
Impuguke mu buzima bwo mu mutwe zivuga ko umwana ashobora kuba hari ibibazo afite ariko ntibigaragare bikazamugiraho ingaruka, ari yo mpamvu Leta yongereye imbaraga mu kwita ku buzima bwo mu mutwe mu mashuri.
Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 03 Ukuboza 2020 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye inama nkuru ya Polisi. Ni inama yari iyobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, akaba ari na we ufite Polisi y’u Rwanda mu nshingano ze. Minisitiri Busingye yari kumwe (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 03 Ukuboza 2020, mu Rwanda habonetse abantu 17 bashya banduye COVID-19, abakize bakaba ari 21.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, ari kumwe na Mushenyi Innocent Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata ndetse n’abandi bayobozi batandukanye, batangije gahunda yo gukusanya ibitekerezo by’abaturage mu Mudugudu wa Nyarugati I, Akagari ka Kanazi, Umurenge wa Nyamata.
Abarinzi b’imipaka mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu bazwi nk’abarinzi b’amahoro, bashimirwa uruhare bagira mu kurinda umutekano w’igihugu bakumira abashaka kwinjira mu Rwanda bavuye mu gihugu cya Kongo binyuranyije n’amategeko.
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwateguye Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 23 rizabera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 31 Ukuboza 2020.
Ubuyobozi bw’ishuri G.S HVP Gatagara buvuga ko hari abana bafite ubumuga ryigisha basubiye inyuma mu myigire, mu mibereho no mu kwishima mu gihe cy’amezi asaga arindwi bamaze iwabo kubera Coronavirus.
Abagenzi n’abatwara ibinyabiziga mu Karere ka Gakenke basanga muri iki gihe, imbuga z’amazu zitakabaye ari zo zihinduka gare bategeramo imodoka kuko uretse akajagari bitera, binashobora kuba nyirabayazana w’impanuka.
Abaturage bo mu Karere ka Ruhango barifuza ko umwaka w’ingengo y’imari 2021-2022 hongerwa ibikorwa remezo mu bice by’icyaro kugira ngo barusheho kuva mu bwigunge.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyagatare barifuza ko ibihano ku bahamijwe n’inkiko icyaha cy’ubujura bwakwiyongera kuko batekereza ko aribwo bwacika.
Ubushakashatsi buherutse gukorwa ku cyorezo cya SIDA mu Rwanda, bwerekanye ko hejuru ya 60% by’ubwandu bushya buri mu miryango, aho abashakanye babanye neza ku buryo ntawe ukeka undi ko yamwanduza, ariko ugasanga baranduye bombi cyangwa umwe muri bo.
Mu kwezi kwa Mata k’uyu mwaka, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi(EU) wahaye u Rwanda inkunga y’amayero miliyoni ebyiri, hiyongeraho andi mayero ibihumbi 500 yatanzwe n’ibigo birimo icy’Abataliyani cyitwa Institute for University Cooperation (ICU), mu rwego rwo guteza imbere ikawa y’u Rwanda.
Abakinnyi 23 b’ikipe ya APR FC ndetse n’ababaherekeje, baraye bageze i Nairobi muri Kenya aho bagiye umukino wo kwishyura na Gor Mahia, mu mikino ya CAF Champions League
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 02 Ukuboza 2020, mu Rwanda umugabo w’imyaka 45 yishwe na Covid-19 i Kigali.
Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 ubwo icyorezo Covid-19 cyadukaga abantu bose basabwe kuguma mu rugo no kwitabira ikoranabuhanga ribafasha guhererekanya amafaranga batayakozeho kandi batari kumwe.
Ikigo cy’Abanyamerika Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ukuboza 2020 cyatangije umushinga wiswe ‘Umurimo kuri Bose’ (UKB), ugamije kwimakaza umuco wo kudaheza ndetse no gufasha urubyiruko rufite ubumuga kubona no kwitwara neza ku isoko ry’umurimo mu Rwanda.
Indirimbo ‘Waah’ ya Diamond wo mu gihugu cya Tanzaniya afatanyije n’icyamamare cyo mu gihugu cya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, Koffi Olomide, yari itegerezanyijwe amatsiko menshi n’abantu batari bake, ikomeje guca agahigo ko kurebwa cyane kuri Youtube ku buryo budasanzwe.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye Urwego rw’Umuvunyi kongera imbaraga mu kwigisha abaturarwanda uburenganzira bwabo, amategeko abarengera bakayumva kandi bakayamenya, bakamenya n’izindi nzego bashobora kwiyambaza.
Abantu batahise bamenyekana basatuye imashini izwi nk’ikiryabarezi ikinirwaho imikino y’amahirwe iherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera mu Kagari ka Nyarutarama mu Mudugudu wa Kibiraro ya kabiri, bakuramo amafaranga yari arimo, batwara n’inyama z’inkoko n’ingurube zari ziri mu gikoni cyegeranye n’ahakoreraga icyo (…)
Minisiteri ya Siporo yashyize ahagaragara amabwiriza agomba kubahirizwa mu gusubukura ibikorwa byo koga muri za Pisine (swimming pools). Aya mabwiriza agaragaza ko koga mu byanya by’amazi bigari (ibiyaga, ibyuzi, imigezi) bitemewe keretse ku makipe yabigize umwuga mu gihe cyo gukora imyitozo yabanje kandi kubisabira (…)
Ubajije umuturage wo mu Karere ka Musanze no mu mirenge imwe n’imwe igize Uturere Gakenke na Nyabihu, izina ‘Cyinkware’, byakugora kubona ukubwira ko atarizi kubera ukwamamara kw’isoko ryatangaga ifunguro ry’ubuntu beshi bakunze twita ‘akaboga’.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) washinje abayobozi ba Tanzania “guhohotera” nibura impunzi 18 z’Abarundi ndetse n’ababaga basaba ubuhungiro kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2019.
Ikipe ya APR FC yerekanye ibikoresho bishya izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020-2021, birimo imyambaro n’ibindi bikoresho byakozwe n’uruganda rwa Kappa
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard, avuga ko igihe kigeze ngo buri muntu arangwe n’imikorere ishingiye ku bwenge, umutima n’amaboko; kuko ari ryo shingiro ry’ubukungu.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukuboza 2020, mu Rwanda habonetse abantu 14 bashya banduye COVID-19, abakize bakaba ari 28.
Niba hari ikintu gitera amatsiko ku banyeshuri ndetse n’ababyeyi, ni ukubona amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ndetse n’icyiciro rusange(tronc-commun).Uko ni nako byagenze mu mwaka wa 2019, amanota y’ibizamini bya Leta yarasohotse,abanyeshuri bari batsinze neza bahembwe za mudasobwa, kandi bari (…)
Abaturage bakoresha umuhanda wa Rubavu-Karongi bavuga ko bahura n’akarengane mu kwishyuzwa amafaranga atandukanye n’ingendo bakora, ibyo bakabishinja ibigo bitwara abagenzi.
Raporo za Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe kurwanya inkongi y’umuriro zigaragaza ko mu mwaka wa 2020, kuva muri Mutarama kugeza mu kwezi k’Ukwakira, inkongi zagabanutse ugereranyije n’umwaka wari wabanje wa 2019.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukuboza 2020, yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’ingabo hamwe n’abandi bakozi batandukanye.
Umurundikazi uzwi ku izina rya Shugweryimana Riziki yakomanyirijwe na Musitanteri wa Komini Mutumba Faraziya Ruzobavako amushinja ubusambanyi muri iyo komini.
Polisi y’u Rwanda yeretse abanyamakuru abantu batatu bakekwaho gukora no gukwirakwiza inyandiko mpimbano. Bafatanywe kashe (stamps) z’ibigo bitandukanye harimo ibya Leta n’ibyigenga zigera kuri 47.
Madame Jeannette Kagame avuga ko icyorezo cya SIDA gishobora gutsindwa, ariko ngo birasaba ubufatanye butajegajega kugira ngo icyo cyorezo kimaze guhita amamiliyoni y’abantu ku isi kibe cyarandurwa burundu.
Abaturage bo mu Mirenge ya Bwira, Sovu, Ndaro n’indi mirenge iherereye mu misozi ya Ngororero, baravuga ko bongeye kwegura ingobyi gakondo ngo bazifashishe mu kugeza abarwayi kwa muganga kubera iyangirika ry’imihanda ryatumye imbangukiragutabara zitakibona aho zica ngo zibafashe.
Nibaza impamvu umusore cyangwa inkumi iyo bamaze gushaka, undi muntu kuba yamubwira ngo ni mwiza bihinduka ikibazo, yaba kuri ba nyir’ubwite cyangwa n’abandi babareba cyangwa babumvise muri rusange.
Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga(NCPD) itangaza ko amavuta yagenewe abafite ubumuga bw’uruhu yamaze kugezwa mu Rwanda, ariko ko abashinzwe ubuzima batabaye maso ayo mavuta yakoreshwa n’abandi bantu atagenewe.
YouTube yafashe icyemezo cyo guhagarika indirimbo y’umuhanzi Chris Hat nyuma y’uko imushinje kuba yaba yarakoze indirimbo itari iye, bikaba ari ibisanzwe ko Youtube ivana igihangano kuri uru rubuga mu gihe bigaragaye ko uwagishyizeho yiyitiriye icy’abandi, bikikora ubwabyo cyangwa hakaba hari uwatanze ikirego.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze uwitwa Habinshuti Salomon, umukozi mu Kigo gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB) n’umwe mu bakandida bashakaga akazi k’ubwarimu, wamuhaye ruswa kugira ngo amuhindurire amanota asohoke mu batsinze kandi yari yatsinzwe.
Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambare (BRD), yatangarije impunzi zose ziri mu Rwanda hamwe n’abaturage b’uturere tuzicumbikiye, ko ibafitiye amafaranga akabakaba muri miliyari icyenda (9,000,000,000Frw), bazajya bafatamo nk’inguzanyo ivanze n’impano, kugira ngo bateze imbere ibikorwa bibabyarira inyungu.