Ibitunguru bifite akamaro gakomeye ku buzima bw’umuntu

Ibitunguru ni ikiribwa kiryoha, gihugumura neza, kitagira ibinure bibi byatera ingaruka ku muntu ubirya, kandi ibitunguru bigira ibyiza bizana mu mubiri.

Mu byiza kurya ibitunguru byazanira umuntu harimo kumurinda ikibazo cyo kwipfundika kw’amaraso gikunze guhitana abantu. Nk’uko bisobanurwa ku rubuga https://www.selection.ca, ubushakashatsi bwagaragaje ko mu bitunguru kimwe no mu rubuto rwa ‘pomme’ habamo ikinyabutabire cyitwa ‘rutine’gikumira ikibazo cyo kwipfundika kw’amaraso mu mitsi.

Ibitunguru byafasha mu kwirinda indwara ya kanseri y’umwijima nk’uko byemejwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya ‘Cornell University’.

Ibitunguru byongera ‘acide folique’ cyangwa se ‘Vitamine B9’ icyenerwa cyane mu mikorere myiza y’ubwonko, igatuma umuntu agira ubuzima bwo mu mutwe buzira umuze, ndetse n’amarangamutima akora neza uko bikwiye.

Ibitunguru bikomeza amagufa, nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza yigisha iby’ubuvuzi muri Amerika (Medical University of South Carolina), uburemere bw’amagufa y’abagore barya ibitunguru buri munsi aba akomeye byiyongereyeho 5 % ugereranyije n’ababirya rimwe mu kwezi. Abagore barya ibitunguru ku buryo buhoraho biba bigabanyirije 20% y’ibyago byo kuvunika amagufa yo mu rukenyerero, ugereranyije n’abatabirya.

Ibitunguru bifasha abagore n’abakobwa bababara mu nda mu gihe bari mu mihango, nk’uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwasohotse mu 1990. Abakoze ubwo bushakashatsi bakurikiranye abagore babirya ku buryo buhoraho ndetse n’abatajya babirya. Impamvu ituma birinda umuntu kubabara ngo ni uko bikungahaye cyane ku butare bwa ‘manganèse’.

Ibitunguru birinda umuvuduko w’amaraso ukabije. Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yitwa University of Utah bugasohoka mu 2007, bwagaragaje ko ibitunguru ndetse n’urubuto rwa ‘pomme’ ari isoko nziza y’ikinyabutabire cyitwa ‘quercétine’ kigabanya umuvuduko w’amaraso ukabije, ndetse kikarinda imitsi kwangirika, kuko kwangirika kw’imitsi byongera ibyago byo kurwara umutima.

Ibitunguru kandi byigiramo ibyitwa ‘fibres’ ndetse na ‘vitamine C’ bifasha mu mikorere myiza y’umubiri w’umuntu.

Ku rubuga https://www.altheaprovence.com bavuga ko mu bitunguru habonekamo ibyitwa ‘flavonoïdes’ ari byo biha ibitunguru ibara kimwe na zimwe mu mbuto ndetse n’imboga. ‘flavonoïdes’ zigira umumaro ukomeye wo kurinda utanyangingo tw’umubiri w’umuntu. Ku bijyanye n’amabara, ibitunguru bitukura bigira akamaro cyane kurusha iby’umuhondo, iby’umuhondo na byo bikagira akamaro kurusha iby’umweru.

Ibitunguru kandi ngo byifitemo ubutare bwa ‘soufre’ari bwo butanga impumuro y’igitunguru, iyo mpumuro ikagira akamaro ku buzima bw’ibihaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka