Mu Munyenga na Mastercard: BK yatanze moto n’ibindi, jyamo nawe utsindire imodoka

Banki ya Kigali(BK Plc) yijeje abakiriya bayo bakoresha amakarita ya ‘Mastercard’ mu guhaha, ko bafite amahirwe yo gutsindira ibintu bitandukanye birimo imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra KUV 100 NXT, izatangwa muri iyi Poromosiyo izarangira tariki 05 Werurwe 2021.

Mu bukangurambaga bwiswe “Mu Munyenga na Mastercard” bwo guteza imbere umuco wo kwishyurana abantu batitwaje amafaranga mu ntoki, BK yatangiye guhemba abantu bahaha bakoresheje ikarita yemewe hose ku isi ya ’Mastercard’ kuva ku itariki ya 14 Ukuboza 2020.

Mu minsi iyo poromosiyo imaze, hatanzwe moto eshatu(3), mudasobwa umunani zo mu bwoko bwa Laptops, amakarita 80 yo guhaha ibintu ahwanye n’agaciro ka miliyoni enye (Frw 4,000,000), ndetse n’ibihembo 60 by’amafaranga angana na miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atatu (Frw 3,300,000).

By’umwihariko ku wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021, BK yahamagaye abakiriya bayo babiri kuri Televiziyo y’Igihugu, ibagenera buri wese moto yatsindiye kubera gukoresha ikarita yo kubitsa no kubikuza ya ’BK Mastercard’ mu gihe barimo guhaha.

Umucuruzikazi witwa Uwimana Huguette hamwe n’umuganga witwa Nkuranga John Baptist, bitabiriye igikorwa cyo gutanga ibihembo cyatambukijwe(live) kuri Televiziyo y’u Rwanda, BK ikaba yageneye buri wese moto nshyashya.

Uwimana Huguette yabwiye BK ko azayinambaho kubera gutanga serivisi zitagira amakemwa, by’umwihariko ko umwana we n’ubwo akiri muto, ngo yamenye ko iyo Banki iteza imbere abakiriya bayo.

Uwimana yagize ati "BK ni banki nziza, nararikira abantu kwitabira iri rushanwa kuko hari imodoka ikirimo guhatanirwa, kandi nanjye ndakomeje".

Muganga John Baptist Nkuranga na we avuga ko ikarita ya ’BK Mastercard’ yari asanzwe ayikoresha mu kugura no kwishyura ibintu bitandukanye, ariko atazi ko ari mu marushanwa yo guhatanira ibihembo.

Aba bakiriya ba BK bakoresha ikarita ya ’Mastercard’ mu guhaha, yaba ikojejwe ku kamashini kitwa POS, cyangwa hifashishijwe imibare iri kuri iyo karita mu guhahira ku ikoranabuhanga (online shopping).

BK irizeza ko mu gihe kitarenga icyumweru kimwe gisigaye (kugeza tariki 05 Werurwe 2021) kugira ngo poromosiyo ya "Mu Munyenga na Mastercard" irangire, hakomeje gutangwa ibihembo bitandukanye buri cyumweru, bizasozwa n’igihembo nyamukuru cy’imodoka.

Ni amahirwe BK isaba abakiriya bayo kutitesha kuko ikarita ya ’Mastercard’ irimo guhabwa ako kanya umuntu wese uyifuza ku mashami y’iyo banki hose mu gihugu.

Uhatanira ibihembo asabwa kuba ari umukiriya wa BK kandi agakoresha ’Mastercard’ ahaha ibintu bifite agaciro k’amafaranga nibura ibihumbi makumyabiri na bitanu (Frw 25,000), ubwo akaba yinjiye mu mubare w’abazahamagarwa bajya gufata ibihembo.

Mu gikorwa cyo gutanga moto ebyiri ku bakiriya ba BK bakoresha ’Mastercard’ ku wa Gatandatu, Byukusenge Tharcissie ushinzwe serivisi y’amakarita muri BK yahamagariye bamwe mu batsindiye ibihembo batarabifata kwihutira kujya kuri Banki kubihabwa.

Yakomeje agira ati "Ibihembo dufite bijyanye n’iki gihe, nka mudasobwa murabizi ko zikenewe cyane kuko abantu bari gukorera mu rugo, ndetse n’abanyeshuri basabwa kwigira bimwe na bimwe mu rugo iwabo".

Banki ya Kigali ivuga ko abantu 100 bazaba baritabiriye inshuro nyinshi gukoresha BK Mastercard mu guhaha ibintu bifite agaciro nibura k’amafaranga ibihumbi makumyabiri na bitanu (Frw 25,000) ari bo bazatoranywamo uhabwa imodoka yitwa Mahindra KUV 100 NXT muri iyi Poromosiyo izarangira tariki 05 Werurwe 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka