Umubyeyi n’umuhungu we bahamijwe ibyaha bya Jenoside bongeye gushinjwa ibindi bifitanye isano

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ku wa Kane tariki ya 25 Gashyantare 2021 rwasubitse urubanza ruregwamo abantu bane icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye

Muri aba bane, harimo Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Cassien Kayihura, basanzwe barakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri iyi nshuro, Musabyuwera Madeleine, Ngarambe Gerard (na we ni umuhungu wa Musabyuwera), Kayihura Cassien na Mutabaruka Ngorofani, bararegwa icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 8 y’itegeko ryerekeye icyaha cy’ingengabitekerezo n’ibindi bifitanye isano na yo.

Musabyuwera n’umuhungu we Kayihura Cassien tariki ya 13 Gashyantare 2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwabakatiye igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rw’abana babiri bo kwa Disi Didace babahungiyeho muri Jenoside bakicwa bakajugunywa mu musarane.

Nyuma yo kumenya amakuru y’uko mu musarane wo kwa Kaberuka Euphrem (utakiriho) na Musabyuwera Madeleine hari imibiri y’abantu bajugunywemo kandi bigakekwa ko ari abana bo kwa Disi Didace, tariki ya 5 Nyakanga 2018, mu Mudugudu wa Gako, Akagari ka Mbuye, Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, mu rugo rwa Kaberuka Euphrem na Musabyuwera Madeleine habonetse imibiri y’abantu bane barimo uw’umuntu mukuru.

Nyuma haje kumenyekana amakuru ko Mutabaruka Ngorofani, uri mu baregwa muri uru rubanza, yaba yari azi ko Mugema yaba yarishwe n’abahungu ba Kaberuka Euphrem ari bo Ngarambe Gerard na Kayihura Cassien kuko avuga ko bari kumwe muri Jenoside, akaza kwicwa bityo n’umubiri we akaba ari uwo w’umuntu mukuru wabonetse kuko aho amuherukira yari yambaye umupira w’ubudodo ari na wo basanganye uwo muntu mukuru, ariko akaba atarigeze atanga amakuru ahubwo akabivuga ari uko iyo mibiri imaze kuboneka ku makuru yari atanzwe na Musabyemariya Aloysie (umukobwa wa Kaberuka na Musabyuwera), ari na we wavuze ko muri uwo musarane harimo abana bo kwa Disi Didace.

Muri uru rubanza harimo abantu babiri baregera indishyi barimo Kayisire Devotha ku ruhande rw’abo mu muryango wa Disi Didace ku bw’icyaha cyo guhisha amakuru y’uko muri uwo musarane wo kwa Musabyuwera Madeleine hajugunywemo abana babiri bo kwa Disi Didace mu gihe cya Jenoside.
Undi waregeye indishyi ni Julienne Nyiramuhanda kuko Mugema Etienne wakuwe mu musarane wo kwa Musabyuwera Madeine ari musaza we.

Me Bizumuremyi Felix wunganira Musabyuwera Madeleine na Kayihura Cassien yavuze ko abo aburanira bakatiwe igifungo cya burundu ko kubarega ibindi byaha atari ngombwa.

Icyakora yaba umushinjacyaha cyangwa Me Ntare Paul wunganira abo kwa Disi Didace, bagaragarije urukiko ingingo z’amategeko zerekana ko kuba umuntu hari ibyaha byamuhamye bidakuraho ko akurikiranwaho ibindi byaha.

Umushinjacyaha ati “Umuntu ashobora guhanirwa kwica undi na none agahanirwa gushinyagurira umurambo”.

Abo mu muryango wa Disi Didace banze ibyo kubapima ADN

Abo mu muryango wa Disi Didace bahagarariwe na Devotha Kayisire bavuga ko batakwemera ibyo gupima ADN, kuko mu rubanza rwa Jenoside rwo muri 2020 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye, mu kirego cyaregwagamo Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien, icyo gihe urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwagaragaje ko imibiri itakiri ngombwa ko ipimwa ADN.

Icyo gihe urukiko rwavuze ko muri raporo yakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye ko imibiri yabitswe nabi bityo ko iyo mibiri igomba kwimurwa igakurwa aho yari iri ikajyanwa ku wundi Murenge ari nabwo icyaha cya Jenoside cyabahamye bagakatirwa gufungwa burundu.

Kayisire avuga ko impamvu zituma adashobora kwemera gupimwa ADN ari uko yemera ko iyo mibiri yabitswe nabi kandi urukiko rwabyemeje, bityo ko iyo biba ngombwa ko hapimwa ADN byagombaga gukorwa imibiri ikivanwa mu musarane muri 2018 nk’uko byemejwe n’urukiko.

Ikindi ashingiraho yanga gupimwa ADN ni uko iyo mibiri ntawe bayirwanira, ati “Nta wundi muntu uvuga ngo ni iye, byibura ngo urukiko ruvuge ngo Devotha ayita iye hari undi uyiyitirira kandi ibimenyetso byose birahari”.

Iyi ngingo yakuruye igisa n’impaka mu rukiko, bituma iburanisha risubikwa ryimurirwa tariki ya 19 Werurwe 2021.

Igihano bahabwa iki cyaha kiramutse kibahamye

Ingingo ya 8 y’itegeko nomero 59/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2019 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo ivuga ko umuntu ku bushake uhisha, wangiza usibanganya cyangwa utesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, aba akoze icyaha.

Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyo ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icyenda n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000Frs) ariko atarenze miliyoni imwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko kweri umusarani !! Aha niho buri muntu akwiye kumva ko ubuzima bwe bufite agaciro nkundi wese! Icyaha cyo kwica ntigishibora guhera imyaka yashira ari mirongo ariko birangira ukuri kugaragaye! Mwirinde amaraso ya mwenemuntu!

Luc yanditse ku itariki ya: 28-02-2021  →  Musubize

Imana yo izi ibikwiriye ibyo bakoze, bazabona ingaruka zabyo

Kalisa yanditse ku itariki ya: 28-02-2021  →  Musubize

Amaraso mwamennye azabagaruka.kugeza mugiye mukuzimu abo bana ntibazigera,babaha amahoro à batabizi umuhungu ufunganywe na nyina yabwiye mushiki we batonganye ngo nzakwica,ngute mumusarane ujye hejuru yabene.Didas nuko amakuru yamenyekanye,kubera ko ibyo bibondo bitigeze bimuha amahoro *

lg yanditse ku itariki ya: 27-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka