- Icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku myigire y’abanyeshuri. Aha ni muri Werurwe 2020 ubwo bari basubiye iwabo
Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro “Ubyumva Ute” cya KT Radio tariki 25 Gashyantare 2021, aho yasobanuye ibyerekeranye n’iyo ngengabihe y’uyu mwaka w’amashuri n’igihe abasoza ibyiciro byihariye bazakorera ibizamini bya Leta.
Mu byo yasobanuye hagaragaramo impinduka mu ngengabihe, aho abanyeshuri bose bazataha ku itariki 02 Mata 2021, bakazagaruka ku ishuri ku itariki 19 Mata 2021.
Ati “Ingengabihe yahindutse, bose barafungira rimwe mu kwezi wa kane kuko tugomba guhuza n’iminsi yo kwibuka, ku itariki 2 Mata nk’uko byari biteganyijwe abana bose bazataha, ndetse n’abatangiye ejobundi bazaruhuka kugeza ku itariki 18 bagaruke ku itariki 19 Mata 2021”.
Yavuze ko amashuri yatangiye mbere ingengabihe yo kwiga izageza ku itariki 09 Nyakanga, ikiruhuko kive ku itariki 10 Nyakanga kigere ku itariki 01 Kanama 2021.
Ati “Amashuri yatangiye mbere ingengabihe yabo izageza ku itariki 09 Nyakanga, ubwo na yo yahindutse itandukanye na ya yindi ya kera twizera ko nta kindi kizatuma twongera guhindagura, hanyuma tugire ikiruhuko kiva ku itariki 10 Nyakanga kigeze ku itariki 10 Kanama, dufashe ibyumweru bitatu hariya ni ho hazakorwa ibizamini bya Leta”.
Agaruka ku ngengabihe y’ibizamini bya Leta, Minisitiri Uwamariya yavuze ko mu mashuri abanza bizakorwa kuva ku itariki 12 Nyakanga kugeza ku itariki 14 Nyakanga, abasoza icyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye TTC na TVET, bakore ibizamini bya Leta kuva ku itariki 20 kugeza kuri 30 Nyakanga 2021.
Yavuze no ku mashuri yatinze gutangira by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, avuga ko baziga ibihembwe bitatu, aho bazarangiza umwaka ku itariki 17 Nzeri 2021. Ingengabihe yabo ngo iri hafi gusohoka gusa bakazaruhukira rimwe n’abandi ku itariki 02 Mata 2021.
Minisitiri w’Uburezi yavuze ko amashuri abishaka yatangira no kwigisha mu minsi y’ibiruhuko, ku wa Gatandatu cyangwa ku Cyumweru mu rwego rwo gufasha abana kubona ubumenyi batakaje mu gihe batigaga ubwo hubahirizwaga amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- #Covid19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 108, abakize ni 121
- Huye: Bamwe mu bacururiza mu isoko ryo mu mujyi basabwe kuba bahagaritse ibikorwa by’ubucuruzi
- #Covid-19: Abantu 179 bashya ni bo banduye, abakize ni 130
- Minisitiri Gatabazi yavuze ku cyatumye imirenge imwe mu Ntara y’Amajyepfo ishyirwa muri Guma mu rugo
- #Covid-19 mu Rwanda yishe abantu batatu, abakize ni 111
- Bafashwe bikingiranye mu nzu basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
- Hari imirenge ishobora gushyirwa muri Guma mu Rugo mu Majyepfo
- ‘Doze’ ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 yatangiye gutangwa, izindi nkingo zirenga 500,000 zaratumijwe
- Video: Polisi yahagaritse ubukwe bw’abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19, aho bwaberaga harafungwa
- RBC yasobanuye impamvu y’ubwiyongere bwa Covid-19 mu Majyepfo
- Mu Rwanda abantu 74 bakize Covid-19, abanduye bashya ni 76
- #COVID-19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 135, abakize ni 126
- Ruhango: Hashyizweho abantu 2500 bafasha abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19
- Si abaturage gusa, n’abayobozi baradohotse ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 - Meya Gashema
- Barifuza ko habaho amasezerano mpuzamahanga azajya agenderwaho mu gihe hadutse icyorezo
- Impamvu utubari tudafungura kandi ibindi bikorwa byarafunguwe
- Gutumira abantu benshi iwawe ni ugutumira Covid-19 - CP Kabera
- Leta irahumuriza abategereje urukingo rwa kabiri rwa AstraZeneca
- Abaturarwanda barasabwa kutadohoka ku ngamba zo kwirinda Covid-19 kuko igihari
- Kigali: Polisi yafashe abantu 39 bari mu birori mu rugo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|