Abanyeshuri bose bazajya mu biruhuko tariki 02 Mata 2021

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ingengabihe y’ibiruhuko ku banyeshuri bose bo mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku myigire y'abanyeshuri. Aha ni muri Werurwe 2020 ubwo bari basubiye iwabo
Icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku myigire y’abanyeshuri. Aha ni muri Werurwe 2020 ubwo bari basubiye iwabo

Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro “Ubyumva Ute” cya KT Radio tariki 25 Gashyantare 2021, aho yasobanuye ibyerekeranye n’iyo ngengabihe y’uyu mwaka w’amashuri n’igihe abasoza ibyiciro byihariye bazakorera ibizamini bya Leta.

Mu byo yasobanuye hagaragaramo impinduka mu ngengabihe, aho abanyeshuri bose bazataha ku itariki 02 Mata 2021, bakazagaruka ku ishuri ku itariki 19 Mata 2021.

Ati “Ingengabihe yahindutse, bose barafungira rimwe mu kwezi wa kane kuko tugomba guhuza n’iminsi yo kwibuka, ku itariki 2 Mata nk’uko byari biteganyijwe abana bose bazataha, ndetse n’abatangiye ejobundi bazaruhuka kugeza ku itariki 18 bagaruke ku itariki 19 Mata 2021”.

Yavuze ko amashuri yatangiye mbere ingengabihe yo kwiga izageza ku itariki 09 Nyakanga, ikiruhuko kive ku itariki 10 Nyakanga kigere ku itariki 01 Kanama 2021.

Ati “Amashuri yatangiye mbere ingengabihe yabo izageza ku itariki 09 Nyakanga, ubwo na yo yahindutse itandukanye na ya yindi ya kera twizera ko nta kindi kizatuma twongera guhindagura, hanyuma tugire ikiruhuko kiva ku itariki 10 Nyakanga kigeze ku itariki 10 Kanama, dufashe ibyumweru bitatu hariya ni ho hazakorwa ibizamini bya Leta”.

Agaruka ku ngengabihe y’ibizamini bya Leta, Minisitiri Uwamariya yavuze ko mu mashuri abanza bizakorwa kuva ku itariki 12 Nyakanga kugeza ku itariki 14 Nyakanga, abasoza icyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye TTC na TVET, bakore ibizamini bya Leta kuva ku itariki 20 kugeza kuri 30 Nyakanga 2021.

Yavuze no ku mashuri yatinze gutangira by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, avuga ko baziga ibihembwe bitatu, aho bazarangiza umwaka ku itariki 17 Nzeri 2021. Ingengabihe yabo ngo iri hafi gusohoka gusa bakazaruhukira rimwe n’abandi ku itariki 02 Mata 2021.

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko amashuri abishaka yatangira no kwigisha mu minsi y’ibiruhuko, ku wa Gatandatu cyangwa ku Cyumweru mu rwego rwo gufasha abana kubona ubumenyi batakaje mu gihe batigaga ubwo hubahirizwaga amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka